00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’akazi kamaze gukorwa na RDF mu guhashya umwanzi muri Mozambique

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 August 2021 saa 12:35
Yasuwe :

Mu binyamakuru byo hirya no hino ku Isi, cyane cyane ibyo muri Mozambique mu nkuru ziri kuvugwa cyane harimo n’izijyanye n’uburyo Ingabo z’u Rwanda mu gihe gito zigeze kure zigarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze igihe kitari gito yarazahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama 2021 BBC yanditse inkuru igaragaza uburyo mu gihe gito Ingabo z’u Rwanda zigeze muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado zimaze kwigarurira ibice bitandukanye byari bimaze igihe kinini bigenzurwa n’abarwanyi biyitirira umutwe wa Al-Shabaab.

Kugira ngo wumve neza uburemere bw’iki kibazo, hari hagiye gushira imyaka ine aba barwanyi bigaruriye uturere dutanu mu tugize intara ya Cabo Delgado, muri iki gihe aba barwanyi bamaze kwica abaturage babarirwa muri 3100 mu gihe abandi basaga ibihumbi 820 bavuye mu byabo.

Nubwo uyu mutwe uvuga ko utagendera ku idini, amakuru dukesha BBC avuga ko mu 2019 bamwe mu bayobozi bawo bahuye n’Ab’umutwe witerabwoba ugendera ku mahame ya Kiyisilamu (Islamic State).

Imikoranire y’iyi mitwe yombi irigaragaza kuko ihuriye no ku buryo yica abaturage ibakase imitwe.

Ku wa 10 Werurwe 2021 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo zivuga ko uyu mutwe w’abarwanyi bo muri Mozambique washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku Isi.

Nubwo mu mboni z’abasesenguzi byagaragaraga ko uyu mutwe ufite ubukana budasanzwe,Mozambique yabaye nk’itereranwa mu rugamba rwo kuwurwanya. Aho amahanga yagaragazaga ko adashobora kohereza abasirikare bo kurwana n’abaturage bivumbagatanyije kubera ikibazo cy’inzara.

Muri iki gihe nubwo ingabo za Portugal na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatozaga abasirikare ba Mozambique, ntibyababuzaga gukubitwa inshuro buri munsi. Ibi bigaragazwa n’uko ibyinshi mu bikoresho aba barwanyi bakoresha babyambuye ingabo za Leta.

Mozambique ntiyigeze yifuza ko ibi bihugu byinjira muri iyi ntambara mu buryo butaziguye ahanini biturutse ku mpamvu za politiki, ahubwo muri Mata 2021, Perezida wa Mozambique, Philippe Nyusi yagiriye uruzinduko i Kigali ahura na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Bivugwa ko uru ruzinduko ari rwo rwafatiwemo umwanzuro wo kuba u Rwanda rwakohereza ingabo muri Mozambique.

RDF imaze gukora byinshi muri Mozambique

Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’Abapolisi 1000 muri Mozambique. Bakigera muri iki gihugu bashyikiye mu Mujyi wa Nacala uherereye mu Ntara ya Napula, mu gihe bari bacyitegura kujya muri Cabo Delgado.

Nyuma umwe ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatangiye kujya mu turere twa Afungi, Mueda Mocimbao Da Praia.

Izi ngabo zigabanyijemo ibice bibiri zimwe zica Mueda- Diaca-Awasse- Mumu- Mtotwe zigana Mocimboa Da Praia. Muri aka gace ka Awasse habereye imirwano ikomeye yaguyemo aba barwanyi abasigaye barahunga. Kugeza ubu aka gace kagenzurwa na Leta nyuma y’igihe kinini cyari gishize karigaruriwe n’aba barwanyi.

Ikindi gice cy’ingabo cyagiye mu gace ka Afungi muri Palma aho zabashije kubohoza ikibuga cy’indege n’uruganda rutunganya gaz ruri muri Cabo Afungi.

Izi ngabo kandi zarwanyije aba barwanyi mu duce twa Afungi-Quitunda- Quelimane biteganyijwe ko aba basirikare bari muri ibi bice byombi bazahurira Mocimboa Da Praia, aho bazakomereza ibikorwa byo guhashya aba barwanyi.

Kugeza ku wa 4 Kanama 2021, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zimaze kubohoza uduce twa Palma, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Njama Awasse, Chinda na Mumu.

Kugeza ubu ntiharamenyakana umubare w’abarwanyi bamaze kugwa muri iyi mirwano gusa Ingabo z’u Rwanda zabambuye ibikoresho bitandukanye birimo moto, mudasobwa, imbuda zo mu bwoko bwa SMGs, RPGs, pisitori, gerenade n’ibisasu.

Kugeza ubu hari kubohozwa umujyi wa Mucimboa Da Praia uherereye ku Nyanja y’Abahinde. Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique nizimara guhashya aba barwanyi burundu hazagarurwa ubutegetsi bw’Abasivile muri iyi Ntara.

Ingabo z'u Rwanda n'iza Mozambique zambuye aba barwanyi ibikoresho
Aha Ingabo z'u Rwanda zari zimaze kubohoza agace ka Awasse, aho zasanze aba barwanyi barangije ibikorwaremezo byinshi
Ingabo n'Abapolisi b'u Rwanda baba bari maso mu mihanda ya Cabo Delgado

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .