00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2021 uzashira hamenyekanye ibipimo bishya by’umusoro w’ubutaka

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 21 March 2021 saa 07:03
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yatangaje ko guhera mu Ukuboza 2021 hazatangira gukoreshwa ibipimo bishya by’umusoro ku butaka, bisimbura ibiherutse guhagarikwa kubera kwinubirwa n’abaturage kuko bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

Muri iki cyumweru nibwo hafashwe umwanzuro ko umusoro ku butaka w’umwaka wa 2020 uzishyurwa hagendewe ku bipimo byakoreshejwe mu kwishyura umusoro wa 2019, aho kugendera ku bipimo bishya.

Itegeko rishya ku musoro w’umutungo utimukanwa ryatowe mu mwaka wa 2018, rigena ko igiciro cy’umusoro ku butaka kibarirwa hagati y’amafaranga 0 Frw na 300 Frw kivuye kuri 0 Frw na 80 Frw, bitewe n’aho ubutaka buri ugereranyije n’ibikorwa remezo bibwegereye birimo umuhanda wa kaburimbo cyangwa undi wubatse neza, intera iva ku kibanza igera ku isoko y’amazi ndetse n’intera iva ku kibanza igera ku muyoboro w’amashanyarazi.

Bamwe mu baturage barabyinubiye cyane kuko hari aho igiciro cy’umusoro cyikubye inshuro zirenga eshatu, bikagora abaturage binagendanye n’ibihe igihugu kirimo bya Covid-19.

Umuturage witwa Niyitanga Salton mu mpera z’umwaka ushize yagejeje icyo kibazo ku Mukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame agaragaza ko iyo misoro iremereye abaturage. Perezida Kagame yamwijeje ko icyo kibazo kigiye guhabwa umurongo kigakemurwa, binyuze mu gusuzuma ireme ry’uwo musoro ugereranyije n’ibihe u Rwanda rurimo bya Covid-19.

Icyo gihe yaragize ati “Umuntu agereranya ibintu byinshi, akareba abantu, amikora yabo, igihugu, n’impamvu uwo musoro wagiyeho, noneho tugashaka igishora kuba cyabera benshi.”

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana abinyujije mu itangazo, yavuze ko umusoro ku butaka w’umwaka wa 2020 uzishyurwa hagendewe ku
bipimo byakoreshejwe mu kwishyura umusoro wa 2019, aho kugendera kubyo Itegeko rishya riteganya byari byatangiye kubahirizwa guhera muri Nyakanga 2020.

Itangazo rivuga ko ibipimo bishya by’umusoro ku butaka bizatangazwa mu gihe cya
vuba kugira ngo bizashingirweho mu kwishyura imisoro y’umwaka wa 2021
uteganyijwe mu Kuboza 2021.

Ni ukuvuga ko guhera mu Ukuboza 2021, hazatangira kwishyurwa umusoro w’ubutaka ushingiye ku bipimo bishya bitandukanye n’iby’agateganyo biri gukoreshwa kuri ubu, mu gihe hagisuzumwa impungenge abaturage bagaragaje ku itegeko rishya.

Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko iki cyemezo cyo kuba bahagaritse imisoro abaturage bagaragaje ko ihanitse, cyerekana uburyo Leta yita ku bibazo by’abaturage bayo.

Yagize ati “Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda twacyakiriye neza cyane, tugira ngo tubone umwanya wo kubashimira, kuko bateze amatwi impungenge kandi bakaziha agaciro”.

Kugeza ubu, abaturage ibihumbi 188 nibo bari barashoboye kumenyekanisha umusoro w’ubutaka. Aba bose bari bamaze kumenyekanisha umusoro w’amafaranga miliyari 17 Frw ariko umusoro wari umaze kwishyurwa ungana na miliyari zirindwi.

Ku bantu bari baramaze kwishyura umusoro wabo w’umwaka wa 2020, bazahera kuri ayo mafaranga mu kwishyura umusoro w’uyu mwaka, umusoro uzishyurwa mu Ukuboza 2021 nyuma y’uko ibipimo bishya bizagenderwaho mu kwishyura uwo musoro bizaba bimaze gushyirwa hanze.

Mu Ukuboza uyu mwaka, ni bwo imisoro y'ubutaka y'uyu mwaka wa 2021 izishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .