00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abo muri FLN bavuze uko binjije intwaro mu gihugu; mu bagabye ibitero i Rusizi harimo n’abavandimwe (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 April 2021 saa 08:56
Yasuwe :

Ubushinjacyaha kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Mata 2021, bwakomeje gusobanura imiterere y’ibyaha biregwa abari abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN washinzwe na Paul Rusesabagina.

Ababuranyi barezwe uyu munsi barimo Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent na Byukusenge Jean Claude.

Ubushinjacyaha bwerekanye ko aba batanu bose bagize uruhare mu bitero byibasiye imirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi.

Muri bo harimo babiri bava inda imwe aribo Shabani Emmanuel na murumuna we Nikuzwe Simeon. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Shabani ari winjije mwene nyina mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, runaregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka ya MRCD, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

Kuri uyu wa Kane, Urubanza rwakomeje Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ibyaha bitandatu biregwa Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani.

Bizimana kimwe na bagenzi be baregwa kugira uruhare mu bikorwa by’ibitero by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’Akarere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

UKO IBURANISHA RYAGENZE:

14:48: Iburanisha ry’uyu munsi rirasojwe. Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa ku wa 28-29 Mata 2021. Ubushinjacyaha buzakomeza gusobanura imiterere n’imikorere y’ibyaha bishinjwa Nikuzwe Simeon.

14:42: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu babonye igitero cyagabwe i Kamembe ngo kuri Stella Bar aho grenade yatewe hari abantu benshi, hakomerekamo batanu ndetse hanangirika imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ya Habarurema Venuste [Rwandema].

Ubushinjacyaha bwasabye ko ibi byaha byose yabihamywa akabihanirwa n’amategeko.

14:36: Icyaha cya kane ari nacyo cya nyuma Byukusenge Jean Claude akurikiranyweho ni icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko Byukusenge yemeye ko yateye grenade i Kamembe ndetse hari n’abatangabuhamya icyo gitero cyagizeho ingaruka.

14:22: Byukusenge Jean Claude anashinjwa uruhare mu cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ku wa 19 Ukwakira 2019, Byukusenge yateye grenade yakomerekeje abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe hafi y’akabari ka Stella.

Yari kumwe na Nsabimana Jean Damascène alias Motard wamushyikirije grenade arayitera, yayiteye ku modoka y’ivatiri yari iparitse imbere y’akabari ka Stella gaherereye hafi y’umusigiti wo ku Rya Gatatu i Kamembe; yamennye ikirahuri cy’imbere. Icyo gihe yahise afatwa.

Iyi grenade yakomerekeje abantu batandukanye ndetse mu buhamya bwa bamwe ndetse n’inyandiko zo kwa muganga zashimangiye ko bagizweho ingaruka.

Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

14:23: Umushinjacyaha Habyarimana Angelique yavuze ko mu bihamya ko Byukusenge yakoze icyaha hari ubuhamya bw’abantu batandukanye.

Mu nyandiko mvugo ya Mahoro Jean Damascène yavuze ko hari igitero cyo mu Karangiro cyatwitse imodoka ye ya Daihatsu, Cabine yose igakongoka, hagasigara intebe gusa.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique

14:19: Ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Byukusenge Jean Claude na bagenzi be batwitse cabine y’imodoka yari iparitse mu Karangiro hafi y’uruganda rwa Kawunga.

Icyo gitero cyagabwe muri Nyakanga 2019, avuga ko we na bagenzi be basanze imodoka ya Daihatsu iparitse, Bizimana Cassien ‘Paccy’ akura lisansi muri reservoir ayinyanyagiza mu ntebe z’imbere iragurumana. Icyo gihe ngo bahise biruka, imodoka barayizimya.

14:10: Umushinjacyaha Habyarimana yavuze ko imvugo za Byukusenge Jean Claude mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ari ibimenyetso byerekana ko yakoranye n’umutwe w’iterabwoba.

  Yahawe amadolari 100 nk’umushahara wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Muri Nyakanga 2019, Byukusenge Jean Claude yahawe akazi ko guhungabanya umutekano w’u Rwanda yemererwa ko azajya ahembwa amadolari 100 buri kwezi.

Mu matariki ya nyuma ya Nyakanga 2019, yahamagawe na Matakamba Jean Berchmans abwirwa ko bagiye gukora akazi bumvikanye.

Icyo gihe yageze kwa Matakamba ahagana saa Sita z’ijoro. Bahita batangira urugendo rwo kugaba ibitero birimo ibyabereye mu Nyakarenzo, Karangiro, Mururu na Kamembe ku Rya Gatatu n’ahandi bigamije kwerekana ko ingabo za FLN ziri mu Rwanda.

  • Ibyo wamenya kuri Byukusenge Jean Claude

Byukusenge Jean Claude ni mwene Uwitonze Abel na Nyiranteziryayo Seraphine. Yavutse mu 1985, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Kagano, Segiteri Bushekeri. Yunganiwe na Me Ngamije Kirabo.

  • Ibyaha Byukusenge Jean Claude ashinjwa

  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

14:00: Ubushinjacyaha bwakomeje kwerekana ibyaha biregwa Byukusenge Jean Claude.

13:57: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko icyaha cya kane, Ntiramira Innocent ashinjwa ari icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

Yavuze ko Ntiramira na Sibomana bajugunye grenade ku rugabano rw’Umurenge wa Mururu na Nyakarenzo muri Rusizi. Bayishyize ahantu hakoreshwa na rubanda.

Habyarimana yavuze ko ibyo bikorwa yabikoze abizi ko ari icyaha kandi yinjiye muri MRCD/FLN ku bushake.

13:50: Ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bitero byagabwe muri Rusizi harimo n’ibyarimo Ntibiramira, hari imodoka n’indi mitungo y’abaturage yatwitswe.

13:45: Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Ntibiramira Innocent ashinjwa ko yashishikarije Sibomana Jean Bosco wabaye mu ngabo z’u Rwanda na Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni we wabashishikarije kwinjira mu bikorwa byaberaga mu Karere ka Rusizi.

Yavuze ko kuba harimo amafaranga yifuje gushaka abandi yinjizamo.

13:40: Ntibiramira Innocent yagize uruhare mu bitero bitandukanye byagabwe mu Karere ka Rusizi. Muri ibi bitero hari icyo yagiyemo afite imbunda ari kumwe na Sibomana Jean Bosco; uyu yateye grenade irapfuba bituma Ntiramira ahita arasa amasasu atandatu mu kirere. Muri icyo gitero ibyari byagambiriwe ntibyagezweho.

Mu kindi gitero bahagaritse ikamyo mu Murenge wa Mururu, bayirasaho ariko yanga guhagarara irakomeza.

Muri gahunda bari bafite grenade zagombaga guterwa ahantu habiri, harimo mu Mujyi wa Kamembe no ku murenge.

Ntibiramira na Sibomana bayobowe na Matakamba Jean Berchmans mu kubishyira mu bikorwa, bagiye n’amaguru ariko baza kuburana na Matakamba kuko we yagiye mu modoka ariko bagiye n’amaguru.

Icyo gihe grenade imwe bayiteze munsi y’Umurenge wa Kamembe ndetse yagiye kuyireba aho yari ntiyayibona. Indi grenade yatewe imbere y’akabari ka Stella.

  Ntibiramira Innocent ni mwene Sota Berchmas na Nyirandege Melanie. Yavutse ku wa 1 Mutarama 1976. Yavukiye mu Kagari ka Kagarama, mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi. Yashakanye na Nyirazaninka Odette. Yunganiwe na Me Ngamije Kirabo.

  • Ibyaha Ntibiramira Innocent ashinjwa

  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

13:32: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yakomeje avuga ku byaha bishinjwa Ntibiramira Innocent.

13:30: Dushimimana Claudine yasoje avuga ko Shabani yagize uruhare mu gutanga ibintu biturika kandi ahahurira abantu benshi akaba ariyo mpamvu yahamywa icyo cyaha.

13:25: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko icyaha cya gatanu ari nacyo cya nyuma Shabani Emmanuel akekwaho ari cyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda. Yavuze ko intwaro zose zakoreshwaga zambutswaga na Bizimana Cassien na Shabani Emmanuel.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine aganira na bagenzi be Ruberwa Bonaventure (ibumoso) na Habarurema Jean Pierre
Umushinjacyaha Dushimimana Claudine imbere y'Inteko Iburanisha

13:22: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yerekanye ko Shabani yabaye mu mutwe w’iterabwoba ku buryo nabihamywa n’urukiko azabihanirwa.

Shabani Emmanuel mu nyandiko mvugo ze yavuze ko yajyanye na Bizimana Cassien mu gitero cyo muri Nyakanga 2019 ubwo habaga igitero cyagabwe ku ruganda rwa Kaunga, hagatwikwa imodoka

13:18: Shabani Emmanuel mu nyandiko mvugo ze yavuze ko yajyanye na Bizimana Cassien mu gitero cyo muri Nyakanga 2019 ubwo habaga igitero cyagabwe ku ruganda rwa Kaunga, hagatwikwa imodoka.

13:10: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we ugiye gusobanura icyaha cya kane kiregwa Shabani Emmanuel, cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Hashingiwe ku ngingo ya 18 yerekeye ibyo kurwanya iterabwoba,

Shabani yagize uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019. Yanabaye umu-guide uyobora Bizimana Cassien [wari uyoboye itsinda ryagabaga ibitero muri Rusizi.

13:04: Inteko iburanisha igarutse mu byicaro byayo, urubanza rugiye gukomeza.

12:01: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa saa Saba, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha biregwa Shabani Emmanuel n’uko yabikoze.

11:58: Shabani Emmanuel yavuze ko atabwiwe intego ya FLN ariko akaba yarumvaga ko igiye gushoza intambara ku Rwanda kuko aho kugaba igitero ku ngabo, cyagabwaga ku baturage.

Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yasobanuye imiterere y'ibyaha Shabani Emmanuel ashinjwa bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba mu Karere ka Rusizi

11:55: Shabani Emmanuel anashinjwa icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ashinjwa kuba yarafashije Bizimana Cassien kwambukana ibikoresho byifashishijwe mu bitero birimo icyo mu Karangiro cyatwikiwemo imodoka.

Bizimana Cassien na we mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko ibikoresho yambukanye birimo imbunda, grenade n’amasasu.

Umushinjacyaha Habarurema avuga ko “Nyakubahwa Perezida, uwamufashije agomba kubiryozwa. Ubwo yajyaga mu bitero kandi azi ko bizagira ingaruka ku buzima bw’abantu bigize icyaha. Byakozwe mu kwerekana ko FLN iriho, gutera ubwoba abaturage no guhatira Leta gufata cyangwa kureka umurongo runaka.’’

11:48: Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Shabani ariwe werekanye inzira yakoreshejwe mu gutera grenade mu Mujyi wa Kamembe. Yari umu-guide [waherekezaga] Bizimana Cassien.

Buti “Uruhare rwa Shabani buri mu kuba yarafashije Bizimana Cassien kwambuka hagamijwe gukora ibikorwa by’iterabwoba, bimugira hatozi ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.’’

11:45: Matakamba Jean Berchmans yashinje Bizimana Cassien na Shabani Emmanuel ko bambukanye imbunda, bakihisha mu murima aho bavuye nijoro.

Avuga ko bumaze kwira bagiye mu muhanda barasa ku modoka zatambukaga, ariko akaba atazi niba hari abapfuye.

11:43: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ubufasha yatanze ari bwo bwatumye ibikorwa byo kugerageza kwica abantu bigerwaho.

Yavuze ko muri operation ya mbere yagejeje Bizimana ‘Paccy’ ku mugezi wa Rusizi, ariko uyu amuhatira ko bambukana. Bageze mu Rwanda baciye mu Mugezi wa Rusizi, bahasanze Matakamba Jean Berchmans, Ntibiramira Innocent, Sibomana na Byukusenge Jean Claude.

Barazamukanye ku Murenge wa Mururu, bageze mu muhanda babona imodoka bagerageje kuyirasaho irabacika mu gihe bashakaga kuyitwika.

11:38: Icyaha cya kabiri Shabani Emmanuel aregwa kijyanye n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi mu gikorwa cy’iterabwoba.

Shabani Emmanuel aregwa ko yerekaga Bizimana Cassien wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant inzira yo kunyuramo yinjiza intwaro mu Rwanda. Itegeko riteganya ko utanga ubufasha ngo hakorwe iterabwoba na we aba akoze icyaha.

11:27: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko mu Ukwakira 2019, Bugingo Justin na Paccy bari Bukavu babwiye Shabani Emmanuel ko bashaka akarere bakoreramo bakava muri Mururu, bakerekeza mu Bugarama.

Muri icyo gihe, Shabani yahamagaye murumuna we [Nikuzwe Simeon nawe uri muri iyi dosiye] wari utuye mu Murenge wa Bumbogo, amuhuza na Bizimana Cassien ‘Paccy’ amubwira ko yifuza ko bafatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko ntacyo yamusubije.

Nikuzwe Simeon yasobanuye ko yinjijwe mu bikorwa by’iterabwoba bigizwemo uruhare na mukuru we Shabani.

  • Ibyo wamenya kuri Shabani Emmanuel

Shabani Emmanuel ni mwene Gasamira Bernard na Sibomana Fortunée. Yavutse ku wa 3 Mutarama 1974. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Cyimbogo, Segiteri Mutongo, Selire ya Rwimbogo.

Atuye mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi. Yashakanye na Uwizeyimana Aziza. Yunganiwe na Me Uwimana Channy.

  • Ibyaha Shabani Emmanuel ashinjwa

  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

11:23: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko Shabani Emmanuel aregwa ibyaha bitanu bifitanye isano n’iterabwoba.

11:20: Byukusenge Jean Claude yasobanuye ko ari we wateye grenade i Kamembe, yari yahawe na Matakamba Jean Berchmans. Yari amaze guhamagara Bizimana Cassien amubaza ko icyo gikorwa cyateguwe, undi amubwira ko azahembwa amadolari 400$ amaze kuyitera.

11:16: Matakamba yatanze ibiturika [grenade] kuri Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nikuzwe Simeon.

Mu ibazwa rye yavuze ko muri grenade eshanu yari afite Nsabimana Jean Damascène alias Motard yafashemo eshatu asigarana ebyiri zirimo iyatewe mu Mujyi wa Kamembe.

11:16: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yasobanuye ko icyaha cya kane Matakamba akurikiranyweho ari icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

11:00: Mu nyandikomvugo ye, Matakamba yavuze ko Bizimana Cassien na Shabani Emmanuel bavuye kwakira imbunda bakajya iwe. Bizimana yamubajije ahantu haba abasirikare, bageze hafi bajya kurasa imodoka.

Icyo gitero kirangiye babahaye amadolari 100 ndetse babasaba kujya guhura na Gen Jeva, ubwo babonanaga yamubwiye iby’umugambi wo gutera u Rwanda kuko Leta yanze imishyikirano. Yamwemereye ko azajya afasha abasirikare kubika ibikoresho.

10:54: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko Matakamba Jean Berchmans ashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Matakamba ashinjwa ko yabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN, wagabye ibitero mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019. Yanagize uruhare mu kubika intwaro zakoreshejwe muri ibyo bitero.

10:35: Iburanisha rirasubitswe mu kanya k’iminota 15. Rirasubukurwa Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Matakamba Jean Berchmans.

10:29: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko grenade yatewe mu gitero cyagabwe imbere y’akabari ka Stella mu Mujyi wa Kamembe, yari yatanzwe na Matakamba.

Iki gitero cyari kigamije kwica abaturage ndetse abakirokotse batanze ubuhamya bwerekana ko cyabateye ubumuga buhoraho.

Habimana yavuze ko ibyo bikorwa yabikoze abizi neza ko ari icyaha kandi akaba yarabikiye abarwanyi ba FLN intwaro ndetse yagiye no muri bimwe mu bitero bagabye, bikagira ingaruka ku baturage b’abasivili.

Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin

10:20: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yakomeje asobanura icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Yavuze ko Matakamba ashinjwa kwinjiza intwaro n’amasasu mu gihugu, ndetse yifashishijwe mu bitero bitandukanye birimo icyagabwe ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’Ikigo cya Gisirikare.

Matakamba yavuze ko Bizimana Cassien yahawe kubika imbunda kuko yakekaga ko Ntibiramira Innocent ashobora kuzibisha.

Andi mafoto y’ababuranyi mu rukiko

Mukandutiye Angelina asoma ibikubiye muri dosiye ye
Nsabimana Callixte ’Sankara’ mu rukiko aba asoma dosiye ze nubwo yamaze kuburanishwa
Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN ari mu baregwa muri iyi dosiye
Ababuranyi baganira n'ababunganira ubwo bari mu rukiko
Nsabimana Callixte ’Sankara’ aganira n'abarimo Me Nkundabarashi Moïse umwunganira mu mategeko

10:14: Umushinjacyaha Habimana yavuze ko abinjijwe mu bikorwa by’iterabwoba na bo mu mabazwa atandukanye bashimangiye ko Matakamba ari we wabashishikarije kwinjira mu bikorwa byo kugaba ibitero muri Rusizi.

10:07: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko Matakamba ashinjwa icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Matakamba yasobanuye ko FLN yayimenye binyuze kuri Bugingo Justin bahuriye ku isoko i Bukavu. Yamutumye ku witwa Ntibiramira Innocent muri Gicurasi 2019, yemeye ko bajyana i Bukavu. Bahageze yasanze Bugingo ari kumwe na Bizimana Cassien.

Bugingo na Bizimana babasabye ko bakorana bakajya babaha amafaranga, banababwira ko batakiri muri FDLR ahubwo bari muri CNRD.

Iyo gihe babasabye ko bajya babaha amakuru, bakanafasha ingabo za FLN kujya babambutsa mu Burundi.

Nyuma y’igihe, Bugingo yababwiye ko inzira yo kunyura mu Burundi bayihinduye ariko abasaba ko babafasha kugaba ibitero muri Rusizi.

Matakamba yabwiye Bugingo ko atazi kurasa ariko amushakira Byukusenge Jean Claude wari warabaye muri FDLR.

  • Ibyaha Matakamba Jean Berchmans ashinjwa

  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

10:04: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin ni we ugiye gusobanura ibyaha bishinjwa Matakamba Jean Berchmans.

Matakamba ni mwene Byakatsi Célestin na Mukanganizi Verdiane. Yavukiye mu Kagari ka Kagarama, mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba mu 1962.

Yashakanye na Mukandutiye Judith, bafitanye abana 10. Yunganiwe na Me Mukaruzagiriza Marie Chantal.

09:55: Bizimana Cassien anashinjwa gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko Bizimana yahaye Matakamba Jean Berchmans na Motard Damascène grenade ndetse zajugunywe ahantu hahurira abantu benshi. Yavuze ko muri izo grenade harimo iyajugunywe imbere y’akabari kitwa Stella mu Mujyi wa Kamembe.

Matakamba mu nyandikomvugo ye yagaragaje ko grenade yatewe muri Kamembe, ari iyo yahawe na Bizimana Cassien.

Yavuze ko icyo gitero kijya kuba Damascène yagiye kuzana grenade muri Congo, azihisha mu murima, avanamo eshanu. Nyuma y’iminsi ibiri yabwiwe guha Nikuzwe Simeon ebyiri.

Ubushinjacyaha buvuga ko grenade yatewe hafi y’Akabari ka Stella hari abo yakomerekeje kandi ko ubuhamya bwabo.

09:45: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangiye asobanura icyaha cya gatanu kiregwa Bizimana Cassien cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Yavuze ko ibi bikorwa byakozwe na MRCD/FLN biciye muri Bizimana Cassien. Bimwe muri ibi bikorwa byakozwe na Bizimana Cassien ubwe, ibindi bikorwa n’abarwanyi bifashishije intwaro yari yabahaye.

Ingabire Joyeux mu buhamya yahaye Ubushinjacyaha yavuze ko igitero cya grenade cyo muri Mutarama 2019, cyatwitse imodoka yo mu bwoko bwa RAV4.

Mahoro Jean Damascène na we yavuze ko hari igitero cyo mu Karangiro cyatwitse imodoka ye ya Daihatsu, ndetse ubu buhamya bunashimangirwa n’ibivugwa na Bizimana Cassien n’abo bari kumwe bemeye ko babikoze.

Bizimana Cassien yemeje ko yatwitse iyo modoka kandi ari we wari uyoboye icyo gitero. Icyo gihe yamennye ibirahuri by’imodoka, ayimenaho lisansi, arayitwika.

Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Bizimana yari azi neza ko gutwikira undi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Byari bigamije gutera abaturage ubwoba kuko ntacyo bari bakoze.’’

Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

09:35: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko mu bitero bitandukanye byagabwe mu bice bitandukanye byari bigamije kwica abaturage.

Yavuze ko ubwo Byukusenge Jean Claude [uregwa muri dosiye] wateye grenade hafi y’akabari kitwa Stella mu Kagari ka Kamashangi mu Mujyi wa Kamembe, yashakaga kwica abari bakarimo.

Mu batanze ubuhamya harimo abagaragaje ko ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi byabagizeho ingaruka.

Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

09:31: Bizimana Cassien nk’umwe mu bagize umutwe wa FLN yinjije intwaro mu gihugu zirimo amasasu, imbunda na grenade azikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ashinjwa ko izo ntwaro yazikoresheje, izindi zigahabwa abo bakoranaga bakazifashisha mu kurasa abaturage bagamije kubica.

Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Bizimana ubwo yari mu Bushinjacyaha yiyemereye ko yinjije intwaro zifashishijwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi.

Yavuze ko yakoranaga na Shabani Emmanuel wamwerekaga inzira. Iyo yabizanaga byambutswaga na Matakamba Jean Berchmans wabikuraga i Nyabibwe aho FLN yari ifite ibirindiro. Yavuze ko yazanye imbunda ebyiri za Kalashnikov, grenade ebyiri n’amasasu 160.

09:28: Umushinjacyaha Habarurema yatangiye gusobanura imiterere y’icyaha cya kane kiregwa Bizimana Cassien kijyanye n’ubwinjiracyaha nk’igikorwa cy’iterabwoba.

09:10: Umushinjacyaha Habarurema yasobanuye ko uruhare rwa Bizimana Cassien ari ukugambana na Bugingo, bateye intambwe mu gushishikariza abandi kwinjira muri uwo mugambi.

Mu ibazwa rye, Bizimana yagize ati “Maze kuvugana n’abo bantu tuzakorana namubwiye [Jeva] ko nkeneye ibikoresho. Nazanye imbunda eshatu, grenade ebyiri n’amasasu 160.’’

Bugingo yahuje Bizimana Cassien na Matakamba n’abandi babasaba ko babafasha ibyo bikoresho bikambutswa.

Bizimana avuga ko we na Shabani bafashe intwaro bazigeza ku Mugezi wa Rusizi, hanyuma za ntwaro bazihambira mu ishashi nini barazambutsa.

09:00: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangiye asobanura uko Bizimana Cassien yakoze icyaha cya gatatu cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

Bizimana Cassien wari umaze koherezwa na Gen Jeva mu Mujyi wa Bukavu aho yateguraga ibitero azagaba mu Karere ka Rusizi.

Akihagera yabonanye na Bugingo Justin wari uhagarariye FLN mu Mujyi wa Bukavu.

Aba bombi baje gushishikariza abandi kwiyunga kuri bo, babona Shabani Emmanuel na murumuna we Nikuzwe Simeon ndetse na Matakamba Jean Berchmans, bagombaga kubafasha mu bikorwa by’iterabwoba byagabwe muri Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

Bizimana Cassien yabashakiye ibikoresho bazajya bakoresha mu kugaba ibitero ndetse abafasha kubyambutsa binyuze mu Mugezi wa Rusizi.

08:49: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuye ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe bishinjwa Bizimana Cassien.

Bizimana ashinjwa kuba muri FDLR Foca na FLN. Akiri muri FDLR yavuraga abarwanyi babaga bakomeretse. Yaje kuva muri uyu mutwe ajya muri CNRD, mu gice cyajyanye na Gen Irategeka Wilson aho yinjiye mu gisirikare cya CNRD akaza gufatwa afite ipeti rya Sous Lieutenant.

Muri FDLR yari umusivili, muri CNRD ahageze ahabwa amahugurwa ya gisirikare ndetse binatuma ahabwa ipeti. Ku wa 23 Ukwakira 2019 ni bwo yafashwe.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine
  • Ibyo wamenya kuri Bizimana Cassien

Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani ni mwene Gasigwa Donatien na Nyirahavugimana Leontie. Yavutse 18 Kamena 1974, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Gafunzo, Segiteri ya Mukoma. Yashakanye na Mukamana Chantal. Yunganiwe na Me Murekatete Henriette.

  • Ibyaha Bizimana Cassien ashinjwa

  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

  Kuba mu mutwe w’ingabo utemewe

  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

08:43: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yatangiye asobanura imiterere y’ibyaha bitandatu bishinjwa Bizimana Cassien.

Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 21 Mata 2021, Ubushinjacyaha bwasobanuye imiterere y’ibyaha biregwa Col Nizeyimana Marc birimo uko yatoranyaga abarwanyi bifashijwe mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba
Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo na Rusesabagina warwikuyemo nyuma yo kuvuga ko atizeye kubona ubutabera
Nsabimana Callixte ’Sankara’ apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko
Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri uru rubanza

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuzwe Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

[KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .