Mu itangazo ryasohowe n’aka kanama, kavuze ko kamaganye ibitero byahitanye umusirikare w’u Rwanda ku wa 13 Mutarama n’ibyaguyemo undi w’u Burundi ku wa 15 Mutarama.
Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe n’imitwe y’inyeshyamba igizwe na anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.
Ku wa 13 Mutarama, hafi y’ikiraro kiri ahitwa Bimbo ugana mu Murwa Mukuru wa Bangui, habereye igitero cyagabwe n’inyeshyamba zigamije kwinjira muri Bangui ariko Ingabo z’u Rwanda zirinda uwo mujyi zibabera ibamba ndetse zibasubiza inyuma.
Ku bw’amahirwe make, muri urwo rugamba ni ho haguye umusirikare w’u Rwanda ndetse mugenzi we arakomereka bidakabije.
Ku wa 15 Mutarama nabwo hapfuye undi musirikare w’u Burundi, we akaba yaraguye mu gace ka Grimari, aho we na bagenzi be n’abandi bakomoka muri Bangladesh bagabweho igitero gitunguranye bari mu nzira bacunze umutekano. Usibye uw’u Burundi, hari n’abasirikare ba Bangladesh bakomeretse.
U Burundi kandi bwari buherutse gutakaza abandi basirikare batatu baguye mu Karere ka Dékoa kari mu Ntara ya Kémo ku wa 25 Ukuboza umwaka ushize. Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho nizo zabatabaye.
Akanama k’Umutekano ka Loni kamagamye ibyo bitero byombi, kanaboneraho kwihanganisha imiryango yabuze ababo.
Kati “Abagize Akanama k’Umutekano ka Loni, barihanganisha imiryango w’abasirikare bishwe ndetse turihanganisha Leta y’u Rwanda, u Burundi na Minusca muri rusange. Turifuriza abakomerekeye muri ibyo bitero gukira vuba”.
Itangazo ry’aka kanama kandi ryamaganye bikomeye ibi bitero, rivuga ko ababigizemo uruhare bose bagomba kubiryozwa imbere y’ubutabera.
Riti "Abagize Akanama k’Umutekano bamaganye bivuye inyuma ibikorwa byo gutera Ingabo za Minusca bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro. Turashimangira ko kugaba ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bigize ibyaha by’intambara, tuributsa impande zose kurangwa no kubahiriza amategeko mpuzamahanga agamije kurengera ikiremwamuntu. Turasaba Leta na Centrafrique gukora iperereza kuri ibi bitero ndetse no kugeza ababigizemo uruhare imbere y’ubutabera”.
Aka kanama kandi kavuze ko gashyigikiye ibikorwa bya Minusca bigamije gufasha Centrafrique kugira amahoro arambye ndetse ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubwo butumwa butange umusaruro witezwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!