Muri uyu mujyi bibarwa ko hari abakozi barenga ibihumbi 40 ba EU n’abarenga ibihumbi bine ba NATO. 27% by’abawutuye ntabwo ari Ababiligi, ni abantu baturuka mu mpande zitandukanye z’Isi.
Birashoboka ko ari wo Mujyi utuyemo abanyarwanda benshi mu Ntara ya Gatandatu y’u Rwanda cyane ko u Bubiligi aribwo bucumbikiye benshi nyuma y’urwa Gasabo.
Indimi enye nizo zivugwa muri uyu mujyi kurusha izindi, izo ni Igifaransa, Icyongereza, Igi-Flamand n’Ikidage. Ni umujyi kandi ubumbatiye amateka menshi yo hambere, nk’aho kugeza magingo aya ari wo ubazwamo iguriro rimaze imyaka myinshi ku Isi. Ryitwa “Galeries St Hubert” ryafunguwe mu bantu bari ku Isi nta n’umwe uravuka kuko hari mu 1847.
Niba uri umuntu ukunda Chocolat, i Bruxelles ni ho hantu hawe kuko zihaba ku bwinshi. Ikindi ni uko mu Bubiligi ari ahantu “Bière” ifite icyicaro kuko ku isoko ryaho hari amoko arenga 800 y’inzoga, byumvikane neza ko nuramuka ugiyeyo agakonje n’agashyushye buhoro uzakabona ukagasoma ukumva uko ubaye.
Ku munyarwanda wifuza kujyayo, ubu ibintu byaroroshye kuko RwandAir ihakorera ingendo eshatu mu cyumweru. Umuntu uvuye i Kanombe akoresha amasaha arindwi kugira ngo abe ageze ku Kibuga cy’Indege cya Zaventem.
Muri uyu mujyi harimo inyubako y’amateka akomeye ku Rwanda. Abantu bayizi nka Rwanda House, ni yo Ambasade y’u Rwanda ikoreramo ndetse aho yubatse hari ubutaka bw’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa.
Uyu mwami wa mbere w’u Rwanda wuriye rutemikirere yaguze ubwo butaka mu mafaranga yaturutse mu kigega cye cyitwaga “Fond Mutara”. Icyo gihe yateganyaga ko hagomba kubakwa inzu abanyeshuri b’abanyarwanda bajya kwiga mu Bubiligi bazajya babamo.
Yatanze ayo macumbi atubatswe, nyuma y’aho Ingoma ya cyami ikuriweho, ubwo butaka bwe buza kujya mu maboko ya leta, bwubakwamo “Rwanda House”, inyubako ikoreramo Ambasade y’u Rwanda. Yatashywe mu 1984.
Ibintu biteye amatsiko kuri Bruxelles ifite inyubako zimwe zubatswe mu mafaranga yaturutse muri Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Nyinshi mu nyubako ziri muri uyu mujyi, zubatswe mu mafaranga y’umutungo kamere waturutse mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo. N’uyu munsi, iyo uhageze abazi amateka bakwereka inzu z’umweru zubatswe biturutse kuri uwo mutungo.
Nuramuka usuye uyu mujyi, hari ibintu byinshi uzabona cyangwa hari ibyo wabonye ubwo wawusuraga. Urugero ni “Manneken Pis”, ikibumbano cy’umwana muto w’umuhungu wambaye ubusa, uri kwihagarika.
Gifite santimetero 61 kandi gikoze muri bronze, cyakozwe na Jérôme Duquesnoy l’Ancien gishyirwa Grand-Place mu 1618, gusa ikihaboneka ubu si cyo cya nyacyo ahubwo ni icyiganano. Icyo uyu mugabo yakoze, kiri mu Nzu Ndangamateka y’u Bubiligi.
Gishushanya umuntu ufite ukwishyira ukizana muri we ariko ku rundi ruhande kikaba giteye amarangamutima ku buryo umuntu wese akibona agaseka.
Abantu bakunze kucyiba, bakacyambika imyenda itandukanye nyuma bakagisubiza aho kigomba kuba kiri. Hari ubwo cyafotowe cyambaye imyenda isa n’iy’Abapolisi bo mu Bubiligi, ubundi bacyambika imyenda ya FC Barcelone gutyo gutyo.
Ku wa 3 Nyakanga 2019, cyigeze kwambikwa ibendera ry’u Rwanda n’umushanana, ku buryo umuntu wahanyuraga wese yibazaga ku bijyanye n’u Rwanda.
Nk’uko umuntu uri i Paris aba ashaka gufatira agafoto k’urwibutso kuri Tour Eiffel, mu Bubiligi ho ni Atomium. Ni inyubako ifatwa nk’ikirango cy’uyu mujyi, yubatswe mu 1958 mu gace ka Laeken.
Buriya mu buzima bwa buri munsi, abenshi babaho nk’abantu bo mu Bubiligi nubwo batajya babimenya. Iyi firiti bamwe bakunda, amateka agaragaza ko ifite inkomoko i Bruxelles mu myaka ya 1780. Abayikunda bavuga ko iryoha kurushaho iyo ariho ka mayonnaise.
Mu 2017, byabarwaga ko nibura ku ntera ya kilometero imwe, haba hari restaurants 138.
Matonge, Quartier yari yaritiriwe iy’Abanyafurika
Matonge ni agace kazwi cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Komine ya Kalamu.
I Bruxelles naho karahari ndetse mu myaka yashize, ni ahantu hakundaga kuba abirabura benshi, hari utubari tw’abanye-Congo n’abandi banyafurika muri rusange.
Ubu ibintu byarahindutse, ntabwo hakiganje abirabura gusa ahubwo hatangiye gusatirwa n’ibikorwa bishamikiye ku bakozi cyane aba EU ku buryo bugaragara. Impamvu ni uko aka gace kari hagati mu mujyi, gahana imbibi n’ibigo bikomeye.
Abirabura batangiye kwinjira mu Bubiligi mu myaka ya za 1960 (abahageraga muri iyo myaka, babaga bagiye kwiga, niho babaga), bacumbikiwe muri ako gace, kuva icyo gihe hitirirwa agace k’abirabura ariko uyu munsi si bo bonyine bahatuye.
Mu mafoto, reka dutemberane i Bruxelles
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Karirima A. Ngarambe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!