00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yamaganye abashinja u Rwanda kugira inzu zitazwi zifungirwamo abantu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu, Ferdinand Maniraguha
Kuya 26 January 2021 saa 10:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yatangaje ko u Rwanda nta hantu h’ibanga rugira hafungirwa abantu, ashimangira ko ababivuga baba bafite impamvu za politiki.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021 ubwo yagezaga ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, Raporo Mpuzamahanga ku isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (UPR).

Isuzuma riheruka u Rwanda rwarikorewe mu 2015, ruhabwa imyanzuro 50 yo gushyira mu bikorwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu burusheho kubahirizwa.

Iri suzuma ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kayitesi bari bari i Kigali.

Hari kandi na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, akaba n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, i Genève, ndetse n’ Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Umurungi Providence.

Minisitiri Busingye yagaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwashyize mu bikorwa amwe mu mahame agenga uburenganzira bwa muntu arimo ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwigenge bw’ubutabera n’ibindi.

Minisitiri Busingye yagaragaje ko igihugu cyagerageje gushyira mu bikorwa izo nama zose cyahawe mu mwaka wa 2015.

Nta nzu zitazwi zifungirwamo abantu

Minisitiri Busingye yavuze ko mu birego u Rwanda rukunze gushinjwa n’imiryango yigenga iharanira uburenganzira bwa muntu, ari inzu z’ibanga cyangwa gereza zitazwi zifungirwamo abantu, bagatoterezwamo.

Busingye yasobanuriye akanama ka Loni ko ibyo birego nta shingiro bifite, kuko gereza u Rwanda rufite zizwi kandi abagenzuzi mpuzamahanga batazihejwemo ku buryo ibiberamo byose babimenya.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda irifuza kugaragaza ko u Rwanda rufite amagereza atandatukanye, ahafungirwa abasivile n’ahafungirwa abasirikare. Gereza 14 zose zirazwi kandi zikora mu buryo bwubahirije amategeko ku buryo uwo ariwe wese yazigeraho.”

Minisitiri Busingye yavuze ko ahafungirwa abantu mu Rwanda hubahiriza amahame mpuzamahanga, bityo ko ibyo birego akenshi biba bifite ababyihishe inyuma ku mpamvu za Politiki.

Ati “Nta gereza zinyuranyije n’amategeko ziba mu Rwanda. Guverinoma y’u Rwanda iramagana ibyo birego bidafite ishingiro kandi biba biherekejwe n’impamvu za politiki z’abo babishyigikira.”

Yavuze ko mu Rwanda hari gereza zubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, nubwo hakigaragaramo ubucucike buri hejuru.

Yavuze ko ahanini ubwo bucucike buterwa n’imikorere myiza y’inzego z’ubutabera zikora akazi kazo uko bikwiriye, bigatuma u Rwanda ruba igihugu gitekanye kandi gifite ubutabera bukora neza mu karere no ku isi.

Mu gukemura ikibazo cy’ubucucike, Minisitiri Busingye yavuze ko hari ibiri gukorwa birimo nko kubaka gereza nshya no kuvugurura izihari, gutanga ibihano bitari igifungo ku byaha byoroheje, gutanga imbabazi ku mfungwa, kwambika udukomo tw’ikoranabuhanga abakekwa n’ibindi.

Icyakora Busingye yavuze ko hakiri ibiri gukorwa ngo ahafungirwa abantu hatandukanye habeho gutandukanya abana n’abakuru, havugururwa sitasiyo za polisi zitandukanye hanubakwa n’izindi.

Nta manza zibasira abanyapolitiki n’abanyamakuru

Muri Raporo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, hari imiryango yigenga ikunze gushinja u Rwanda kwibasira abatavuga rumwe na Leta barimo abanyamakuru n’abanyapolitiki.

Ibyo birego bivuga ko abo bafungwa mu rwego rwo kubacecekesha ngo badakomeza kubangamira Leta.

Minisitiri Busingye yavuze ko ibyo atari ko biri, ko ubucamanza bwo mu Rwanda bwigenga kandi umuntu akurikiranwa hashingiwe ku cyaha cyakozwe aho kuba uwo ari we.

Ati “Nta manza ziba mu Rwanda zigamije kwibasira abantu kuko ari abanyapolitiki cyangwa abanyamakuru, cyangwa se abaharanira uburenganzira bwa muntu. Nta manza za politiki ziba mu Rwanda. Umuntu akurikiranwaho icyaha cyakozwe gihanwa n’amategeko.”

Mu bindi Busingye yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu, harimo ibyakozwe mu kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga ibitekerezo.

Yavuze ko mu Rwanda hari itegeko ryemerera abanyamakuru kubona amakuru mu nzego zose za Leta. Amategeko ariho yorohereza itangazamakuru yatumye ibinyamakuru byiyongera mu myaka ishize.

Busingye yavuze ko mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ibyafatwaga nk’ibyaha bikorwa n’abanyamakuru mu kazi kabo byakuwemo, bikaba bigaragaza ubushake bwa Leta mu kubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Mu bindi byagaragarijwe ako kanama, harimo ibyakozwe mu kuvugurura amategeko u Rwanda rugenderaho akajyanishwa n’amategeko mpuzamahanga, gukoresha ikoranabuhanga mu nkiko n’ibindi.

Minisitiri Busingye yamaganye abashinja u Rwanda kugira inzu zitazwi zifungirwamo abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .