00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahaye ipeti ba Ofisiye Bato 656 ba Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 October 2021 saa 04:15
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatanze ipeti rya Assistant Inspector of Police ku bapolisi 656 binjijwe mu cyiciro cya ba ofisiye bato muri Polisi y’Igihugu y’u Rwanda.

Ni umuhango wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abapolisi basoje amahugurwa kuri uyu wa Gatatu, ku muhate bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa.

Yashimiye kandi imiryango yabo yababaye hafi muri ibi bihe, byabafashije kwinjira mu cyiciro cy’inzego z’umutekano zirinda Igihugu.

Yagize ati “Kugera ku byo mwakoze byose bisaba imbaraga n’umurava, kudatezuka ku ntego no kugira imyitwarire myiza. Mukwiye rero kwishimira ibyo mumaze kugeraho.”

Yakomeje agira ati “Imwe mu nkingi z’ingenzi za Polisi y’u Rwanda ni ubufatanye n’abaturage bose ndetse n’abandi bakozi bo mu nzego zose z’Igihugu. Ibi bisobanuye kubana no gukorana neza n’abaturage n’abo muha serivisi bose kugira ngo bagire agaciro bakwiriye.”

Dr Ngirente yabwiye abapolisi bashya guhora bazirikana ko inshingano yabo y’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose.

Ati “Imiyoborere ishingiye ku nyungu z’abaturage n’umutekano bifitanye isano. Iri akaba ari ihame mwagendeyeho kandi ryabaranze muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ari na cyo gihe mwari muri mu masomo ariko mukaba mwarabyitwayemo neza. Mwaritanze, mujya ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Igihugu zo guhangana na Covid-19. Mwabigezeho mukoresheje ubumenyi n’ubushobozi mwakuye mu mahugurwa nk’aya.”

Yongeyeho ati "Byose byashobotse kubera imyitwarire myiza mwagaragaje, umurava, kubaha no guha abandi agaciro. Ibi bikaba ari na byo biranga umurimo wanyu wa buri munsi. Ndabasaba gukomeza uyu muco.”

Bitewe n’uburyo Isi yihuta, Minisitiri w’Intebe yavuze ko bisaba kugendana n’igihe, by’umwihariko mu Isi y’ikoranabuhanga.

Ati “Ibyaha bisigaye bikoranwa ikoranabuhanga rihambaye. Birasaba ko namwe nk’abapolisi mubikurikirana mukoresheje ikoranabuhanga. Nkaba mbizeza ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza kugenda ishyira imbaraga mu kubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga uko bigenda biboneka.”

“Mugomba rero guhora mwihugura, ubushobozi bwanyu bukajyana n’igihe, kugira ngo mushobore guhangana n’ibi bibazo bishya. Iryo ni ryo shingiro ry’umutekano uhamye Igihugu cyacu cyifuza. Ni byo biduha uburyo bwo guha abaturage bacu umutekano usesuye. Ni byo amajyambere y’u Rwanda ashingiyeho kandi ni ko bizahora.”

Mu bapolisi barenga 656 basoje inyigisho zibashyira ku rwego rwa ba ofisiye bato, 80 ni ab’igitsina gore.

Iki ni cyo cyiciro cya mbere cyakoze amahugurwa mu gihe igihugu cyari gihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ndetse abanyeshuri bakaba baragize uruhare mu kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Mujyi wa Kigali.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo nyuma y’amezi 13 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police.

Abapolisi bashya ubwo biyerekanaga mu karasisi
Ibendera ry'u Rwanda ni irya Polisi biherekejwe n'abapolisi mbere y'itangira ry'ibirori
Intambwe ku yindi, aba bapolisi bakoze akarasisi badasobanya
Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yari ageze ku ishuri rya Polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana
Ubwo ibirango bya Polisi n'Ibendera ry'u Rwanda byari bigejejwe ahabereye ibirori
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera aha impanuro abapolisi bashya
Morale yari yose ku bapolisikazi bashya
Umurava waranze aba banyeshuri ubwo bahugurwaga, basabwe kuwukomeza no mu kazi binjiyemo
Mu bapolisi basoje amahugurwa, 80 ni ab'igitsinagore
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente ashimira abitwaye neza kurusha abandi
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu bayobozi bakuru bitabiriye ibi birori
Minisitiri w'Intebe yasabye abapolisi bashya kudacogora ku myitwarire myiza ari nayo nkingi ya Polisi y'u Rwanda
Aha abasoje amasomo bafatanyaga kwambikana amapeti
Ihame ry'uburinganire rikomeje kwimakazwa muri Polisi y'u Rwanda, hinjizwamo abakobwa n'abagore benshi kandi bashoboye
Miniisitiri w'Intebe yasabye abasoje amasomo gukomeza kwihugura kuko isi ihinduka buri munsi
Minisitiri w'Intebe n'abandi banyacyubahiro bafata ifoto y'urwibutso n'abapolisi bashya bahawe amapeti
Aha bari bahagaze bemye bategereje kwambikwa ipeti rya Assistant Inspector of Police ribinjiza mu bofisiye bato
Abapolisi bashya basabwe gukorana neza n'abo basanze kugira ngo inshingano zabo zo kurinda umutekano w'abaturarwanda zigerweho
Byari ibyishimo ubwo aba bapolisi bari bamaze kwambikwa amapeti binjijwe mu ba ofisiye
Byari ibyishimo kuri aba bapolisi nyuma y'umwaka bahugurwa
Amarira y'ibyishimo ku bapolisi bashya n'imiryango yabo bari bamaze umwaka batabonana
Imiryango y'aba bapolisi yashimiwe uburyo yitanze yemera kohereza abana bayo muri Polisi y'u Rwanda
Bamwe imiryango yabo yabegeneye impano
Ibyishimo byamurenze asoma umubyeyi we wamufashije gusohoza inzozi ze zo gukorera Polisi y'u Rwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .