00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yashimye abafatanyabikorwa bayo mu birori yakiriyemo umuyobozi mushya

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 December 2022 saa 02:18
Yasuwe :

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yakoze ibirori byo gushimira abafatanyabikorwa bayo ku mikorere myiza batahwemye kugirana ndetse inakira Mapula Bodibe, uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wayo.

Ni ibirori byitabiriwe n’ingeri zitandukanye, by’umwihariko abakiliya biganjemo ibigo binini, ubuyobozi bukuru bwa MTN Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ba Ambasaderi, abayobozi b’ibigo bitandukanye n’abandi.

MTN Rwanda yabonye umwanya wo gushimira aba bafatanyabikorwa bayo ku mikoranire myiza bagaragaje mu bihe bitandukanye, babagenera impano zirimo telefoni n’amasaha bigezweho, amatike yo guhaha, gusura hoteli zo mu Rwanda na Pariki.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimye abafatanyabikorwa bayo kuba barabashije gukomezanya na yo mu 2022 umwaka utari woroshye mu bucuruzi.

Ati “Impamvu turi hano uyu munsi ni ukugira ngo tubashimire. 2022 wari umwaka w’imbogamizi nyinshi ku bakora ubucuruzi bwaba ubuto n’ubunini, ku Isi yose habayeho itumbagira ry’ibiciro ariko dukomeza imikorere ari mibi ariko tunejejwe no kuba twarakomeje kwaguka tubirebeye mu ishoramari twakoze.”

Yakomeje avuga ko anejejwe no kuba aje kuyobora ikigo cyamaze kwiyubaka kandi gifite umusanzu gitanga muri sosiyete.

Ati “Iyo ndebye ibyo MTN Rwanda yagezeho mu myaka 24 gusa birantangaza. Maze iminsi 88 ndi hano ariko mfite amahirwe adasanzwe yo kuyobora ikigo cyamaze gushinga imizi no kwiyubaka.”

Mapula yagaragarije abafatanyabikorwa bayo ibyo bamaze kugeraho mu myaka ishize birimo kuba ikigo cya mbere kiyoboye mu gutanga serivisi z’ikoranabuhanga.

Ati “Twageze kuri byinshi mu myaka ishize birimo kuba tubasha kugera kuri 98% by’abaturage, tukaba dufite abakiliya basaga miliyoni zirindwi bisobanuye ko turi gukura kandi ntitwari kubigeraho tutari kumwe.”

Yakomeje ati “Turi hano twishima kuko twabashije kugera kuri byinshi birimo kuba twarashyize ikoranabuhanga imbere, mu cyumweru gishize twatangije ‘Macye Macye’ . Ikindi gikomeye twabashije kugeraho ni Mobile Money, twakiriye ubutumwa ko ari twe tuyoboye mu batanga izi serivisi muri MTN Group turi hejuru ya Nigeria, Ghana, Uganda n’ahandi. Turabashimira ko mwatumye tubigeraho.”

Mapula yaboneyeho umwanya wo kugaragaza ibikorwa bikomeye bateganya mu mwaka wa 2023 birimo gushyiraho internet ya 4G iri ku muvuduko wihuta cyane.

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimye MTN Rwanda kubera uruhare yagize mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ati “Kuvuga urugendo rwa MTN mu Rwanda bijyana no kuvuga umusanzu yatanze mu kubaka ikoranabuhanga. Turashimira MTN Group kuba yarahisemo u Rwanda ikadufasha kugera ku ntego zacu zo guhindura igihugu igicumbi cy’ubukungu mu ikoranabuhanga.”

MTN Rwanda imaze imyaka 24 itanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, yatanze umusanzu ukomeye mu ikoranabuhanga nka Mobile Money yafashije abantu kubika, kwakira no kohereza amafaranga mu buryo bworoshye kandi bwizewe.

Faustin Mbundu uri mu nama y’ubutegetsi ya MTN Rwanda nawe yitabiriye uyu muhango
Ubwo Mapula yageraga ahagomba kubera ibirori
Ubuyobozi bukuru bwa MTN Rwanda bwishimanye n'abafatanyabikorwa b'iki kigo
Wari umwanya mwiza wo kuganira hagati y'abayobozi ba MTN Rwanda n'abafatanyabikorwa, aha Umuyobozi mukuru w'iki kigo yaganiraga n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ mu Rwanda, Sophie Tchatchoua mu bitabiriye ibi birori
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam aramukanya n’ Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Robin Bairstow
Abantu batandukanye bahawe impano zo kubashimira
Abafatanyabikorwa ba MTN Rwanda bahawe impano
Byari ibirori binogeye ijisho
Abasusurutsa abantu mu ndirimbo bari babukereye
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu bitabiriye ibi birori
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yashimiwe kuba yitabiriye ibi birori
Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimye abafatanyabikorwa bayo kuba barabashije gukomezanya mu 2022, umwaka utari woroshye mu bucuruzi kubera icyorezo cya COVID-19
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubucuruzi muri MTN Rwanda, Ndoli Didas, yashimye buri mufatanyabikorwa ku bw'umusanzu atanga muri iyi sosiyete
Umunyarwenya Nkusi Athur na Isabelle Masozera nibo bayoboye ibi birori
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimye MTN Rwanda kubera uruhare yagize mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda

Amafoto: Nezerwa Salmon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .