00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bitabo by’irangamimerere hongewemo serivisi ebyiri nshya

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 August 2022 saa 12:52
Yasuwe :

Ibitabo by’irangamimerere hongewemo serivisi ebyiri nshya zirimo kwemera umwana no kubera umubyeyi uwo utabyaye mu rwego rwo gufasha abakunze kurera abana kubiyandikishaho nk’ababo.

Izi serivisi zatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022 ubwo mu Karere ka Nyagatare hizihirizwaga Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere.

Uyu munsi wizihizwaga ku nshuro ya gatanu mu kumenyekanisha muri rubanda akamaro ko kwandikisha ku gihe ibikorwa byose by’irangamimerere by’umwihariko ivuka n’urupfu.

Ubusanzwe ibitabo by’irangamimerere byari ibitabo bitanu ariko kuri ubu u Rwanda rwongeyemo bibiri birimo kwemera umwana, bishatse kuvuga ko mu gihe umubyeyi amwemeye yari asanzwe yanditswe kuri umwe na we bazajya bamumwandikaho, indi serivisi ikaba ari ukubera umubyeyi umwana utabyaye.

Ibi byahise bituma ikoranabuhanga ry’irangamimerere mu Rwanda rigira ibitabo birindwi bitanga serivisi ku baturage birimo Kwandika uwavutse, kwandukura uwapfuye, gutesha agaciro ishyingirwa, kwemera umwana, kubera umubyeyi umwana utabyaye, ubutane n’igitabo cy’ishyingirwa.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko kuri ubu ababyeyi bangana na 84,2% ari bo bandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere asaba n’abandi kwibuka kubandikisha ngo kuko ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Ati “Kwizihiza uyu munsi bidufasha gusubiza amaso inyuma tukareba aho tuvuye, tukareba n’imbere, tukareba ibibura kugira ngo Umunyarwanda agire serivisi nziza z’irangamimerere, twibuka ko ari n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yavuze ko hari ababyeyi babyarira kwa muganga ntibahite bandikisha umwana ngo kuko nta mazina baba bateganyije.

Yasobanuye ko kuri ubu bagiye gushyira imbaraga mu kuba aba babyeyi bajya bahita bandikisha umwana ku Murenge nibura iminsi 30 itarashira.

Ababyeyi babiri bo mu Karere ka Nyagatare babana mu buryo butemewe n’amategeko bahise biyandikishaho abana bifashishije ikoranabuhanga.

Muri uyu muhango hanatangirijwemo kandi uburyo bw’iyakure buzajya bufasha abanditsi b’irangamimerere gukurikirana amasomo abongerera ubumenyi mu gutanga serivisi z’irangamimerere ku baturage.

Mu bitabo by’irangamimerere hongewemo serivisi ebyiri nshya
Mu Karere ka Nyagatare hizihirijwe Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2022
Hatangijwe uburyo bw’iyakure buzafasha abanditsi b’irangamimerere gukurikirana amasomo abongerera ubumenyi mu gutanga serivisi z’irangamimerere ku baturage
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye ababyeyi kwandikisha abana kuko ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .