00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya intiti zakoze Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa zirimo izaburanye imanza za Trump

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 22 April 2021 saa 06:54
Yasuwe :

Mu 2017, Leta y’u Rwanda yahaye akazi Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’amategeko cyitwa Levy Firestone Muse, gikorera i Washington DC, kugira ngo gikore ubushakashatsi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko kibukore nk’ikigo kidafite uruhande kibogamiyeho, yaba u Rwanda cyangwa u Bufaransa.

Ni akazi Leta y’u Rwanda yatanze kuko n’ubwo hari raporo nk’iyitiriwe Mucyo yakozwe mu 2008 zerekanaga uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abayinengaga ko ibogamiye ku ruhande rw’u Rwanda kuko yakozwe n’abantu bayo.

Ku rundi ruhande, hari raporo yari yarakozwe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Brugière yashinjaga abayobozi bakuru b’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa birimo ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal. Iyi raporo nayo u Rwanda rwayiteraga utwatsi, rukavuga ko idashingiye ku kuri kw’amateka, ahubwo ari uburyo bwo guhisha uruhare rw’u Bufaransa.

Ibi rero ni byo byatumye hatekerezwa uko hakorwa ubushakashatsi n’uruhande rutagize aho rubogamiye, rugasesengura amakuru yose ashobora kwerekana uruhare rw’u Bufaransa mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze Leta itanga aka kazi ku Kigo gitanga ubujyanama mu by’amategeko cya Levy Firestone Muse.

Ni raporo ya paji zirenga 600, yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi”, yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo na nyuma yayo kandi yakozwe mu bwisanzure bwuzuye nta ruhare na rumwe Leta y’u Rwanda ibigizemo.

Bitewe n’uburemere bw’iyi raporo, yakozwe n’ibigo bifite ubunararibonye mu bushakashatsi n’amategeko birimo Levy Firestone Muse LLP, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

Levy Firestone Muse, ikigo cyaburanye imanza za Trump

Iki kigo ni cyo cyari kiyoboye ubushakashatsi bwo gukusanya amakuru yashyizwe muri iyi raporo.

Ni ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko giherereye muri Leta ya Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho cyatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2014 nyuma yo kwakira abanyamategeko barimo Robert Muse na Daren Firestone.

Ni kimwe mu bigo bikomeye mu by’amategeko ku Isi, kikagira umwihariko wo kuburana imanza zo ku rwego rwo hejuru, zihuza ibigo by’ubucuruzi, abanyapolitiki bakomeye, ibihugu ndetse n’ibindi kikanakora ubucukumbuzi bwihariye, nk’uko bwakorewe u Rwanda, mu rwego rwo kumenya amakuru runaka akenewe.

Binyuze mu barimo Daren Firestone, iki kigo cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo nk’urubanza rwa Donald Trump wari Perezida wa Amerika, washinjwaga kuba yaranyereje imisoro mu bucuruzi akorera muri Leta ya New York.

Iki kigo kandi cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Amerika, zirimo izisaba ko Leta zimwe na zimwe zakuraho, cyangwa zikarushaho gushyiraho amananiza ku ikoreshwa ry’intwaro muri izo Leta.

Uretse ingingo y’intwaro mu baturage, iki kigo kiri kugira uruhare ku ngingo yo kugabanyiriza Polisi imbaraga, ndetse no kuba yazamburwa intwaro burundu. Indi ngingo ikomeye ni ijyanye n’ikoreshwa ry’urumogi nk’umuti, aho kuba ikiyobyabwenge.

Mu minsi yashize kandi, nabwo iki kigo cyagaragaye mu rubanza rwaregwagamo Hunter Biden, umuhungu wa Perezida Joe Biden, kugirana imikoranire n’abayobozi ba Ukraine, aho byakekwaga ko itemewe n’amategeko ndetse yagaragayemo ibibazo bya ruswa.

Iki kigo cyahagarariye mu mategeko abarimo Glenn Simpson na Peter Fritsch, bagaragaje bwa mbere ko u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Donald Trump gutsinda amatora mu mwaka wa 2016.

Uretse ibirego, iki kigo cyanagize uruhare mu bucukumbuzi bwagaragaje ibibazo bya ruswa ikomeye iboneka mu bagurisha abakinnyi mu mukino wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inararibonye zagize uruhare muri iyi raporo

Robert F. Muse

Robert Muse niwe wari uyoboye ubu bushakashatsi. Uyu munyamategeko ni umwe mu babimazemo imyaka myinshi, kuko amaze imyaka 37 afite uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubwunganizi mu mategeko.

Muri iyo myaka yose, uyu mugabo yamaze imyaka 25 agaragara ku rutonde rwa Best Law Firms, ikigo kigenzura imikorere y’abanyamategeko n’ibigo bakorera, nk’umwe mu banyamategeko bakomeye, bijyanye n’ikigero cy’umusaruro atanga mu manza aburana.

Mu 2016, mbere gato yo guhabwa akazi n’u Rwanda, yari yatowe nk’umunyamategeko uhiga abandi muri Amerika.

Uyu mugabo yakoze mu nkiko za Leta ya Amerika, ndetse aburanira abarimo abasenateri, abadepite, abakomoka mu mashyaka ya politiki, abakozi bakora mu Biro bya Perezida wa Amerika, White House, amashyirahamwe y’abakozi, ibigo byigenga, ndetse n’ibindi bigo bikomeye.

Robert F. Muse yagize uruhare rukomeye mu kwandika iyi raporo

Joshua A. Levy

Uyu munyamategeko abimazemo imyaka hafi 20, afite umwihariko wo kuburana imanza zijyanye n’ibibazo by’ubuzima, birimo ingurane z’impanuka ndetse no ku manza zisaba iperereza ryimbitse.

Uyu mugabo yabaye umujyanama mu by’amategeko wa Komite Ishinzwe Umutekano n’Ibikorwa bya Guverinoma ya Amerika, ariko igihe kinini yakimaze yigisha amategeko muri Kaminuza ya Georgetown.

Uretse raporo k’u Rwanda, uyu munyamategeko yanagaragaye mu bindi bikorwa by’ubucukumbuzi birimo ibibazo by’imitwarire na ruswa y’abagura abakinnyi bakanabagurisha mu mukino wa Baseball muri Amerika.

Joshua A. Levy nawe yari umwe mu bakoze ubushakashatsi bw'iyi raporo

Daren H. Firestone

Uyu mugabo afite ubunararibonye bukomeye kuko yabaye umushinjacyaha wa Leta ya Amerika, ndetse anaba umunyamategeko w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House.

Ku ngoma ya Perezida Barrack Obama, Levy yabaye umujyanama wa ba Ambasederi ba Amerika, Sena ya Amerika, abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’ibindi, imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, banki zikomeye n’ibindi bigo bitandukanye.

Uyu akunze kwibanda ku manza z’imisoro, ubuzima, ubujura n’izindi nk’izo zitandukaye.

Daren Firestone ni umunyamategeko wakoze muri White House

Bamwe mu banyarwanda bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo

Uretse abaturuka hanze y’u Rwanda, iyi raporo yanagizwemo uruhare n’ibigo bitanga ubufasha mu by’amategeko byo mu Rwanda.

Ibyo bigo ni MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

Ni ibigo nabyo bimaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda, kuko nka MRB ATTORNEYS (MRB) yashinzwe muri 2013, yibanda ku manza z’ubucuruzi, zihuje cyane ibigo bya banki n’ibindi nk’ibyo.

Trust Law Chambers nacyo ni ikigo kimaze kwiyubaka kuko cyatangiye mu 2004. Iki kigo cyibanda ku manza z’ubucuruzi ndetse kinatanga ubwunganizi mu mategeko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

Certa Law yagize uruhare muri ubu bushakashatsi nacyo ni ikigo kiri kuzamuka ku rwego rukomeye, kikibanda ku mategeko y’umusoro, amabanki, n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

Iki kigo gifite umwihariko kuko 80% by’imanza cyaburanye cyazitsinze, mu gihe arenga miliyari 5 Frw yishyuwe abakiliya bacyo.

Muri rusange, iyi raporo yakozwe n’abantu 43 barimo Abanyarwanda 10.

Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yasobanuraga iby’iyi raporo

Urutonde rw'abanyamategeko bose bagize uruhare mu ikorwa ry'iyi raporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .