00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa ari mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 January 2021 saa 05:49
Yasuwe :

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ari mu Rwanda mu ruzinduko rwe bwite rukurikira urundi nk’uru yahagiriye mu myaka ibiri ishize aho icyo gihe yamaze iminsi ibiri.

Sarkozy yayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, ni we Perezida w’u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 25 Gashyantare 2010, yemera ko muri ayo mateka mabi hari “amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise".

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uruzinduko Sarkozy yagiriye mu Rwanda, rwabaye umwanya mwiza kuri we wo gusura bimwe mu bice nyaburanga by’igihugu, by’umwihariko kuri uyu wa Kane yasuye Ingagi mu Birunga.

Mu 2018 ubwo yazaga mu Rwanda yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora Ubwikorezi bw’Ibicuruzwa byambuka Imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bollorép.

Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Icyo gihe Sarkozy yasuye Inema Arts, arara mu Rwanda ijoro rimwe bukeye afata indege bwite akomereza i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Sarkozy ni umwe mu bayoboye u Bufaransa wakoze ibishoboka byose kugira ngo azahure umubano w’u Rwanda n’igihugu cye. Nyuma y’uruzinduko rwe rwo muri Gashyantare 2010, byasabye amezi atatu gusa Perezida Kagame na we asura u Bufaransa ubwo yitabiraga Inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Nice.

Ni umuntu wakunze kuvuga ashize amanga ko ashima imiyoborere ya Perezida Kagame nk’aho mu kiganiro yagiranye na Le Point mu 2018 yagize ati “Nakunze cyane Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda. Bisaba imbaraga zidasanzwe gusana igihugu nk’u Rwanda cyashegeshwe na Jenoside yari itarigeze ibaho! Kigali ubu ni umujyi uhujwe mu ikoranabuhanga kuruta indi muri Afurika."

Muri Mutarama 2018 Perezida Paul Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy muri Village Urugwiro
Ubwo yitabiraga umuhango wo gufungura imikino y'Igikombe cy'Isi i Moscou, ku wa 14 Kamena 2018, Perezida Paul Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe w'u Burusiya, Dmitri Medvedev na Nicolas Sarkozy
Sarkozy yabwiye ikinyamakuru Le Point ko Perezida Kagame ari umuyobozi ukomeye Afurika ifite muri iki gihe
Sarkozy ubwo yashyikirizwaga impano na Clare Akamanzi uyobora RDB
Sarkozy na Cyrille Bolloré mu ifoto y'urwibutso n'abakozi ba RDB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .