00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta nkozi y’ikibi izatera u Rwanda ivuye i Burundi: Abarundi bazaniye u Rwanda abaturage n’Umuganura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 6 August 2021 saa 05:41
Yasuwe :

Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi ihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Cishahayo Remy, yijeje ko nta muturage we cyangwa undi wese mu Burundi uzava muri icyo gihugu agiye kugirira nabi u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, ubwo abayobozi b’intara zombi bahuriraga i Remera mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru.

Muri icyo gikorwa, Guverineri Cishahayo Remy yashyikirije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bamushyikirije kandi inka imwe y’umuturage wo mu Rwanda yambutse bayiragiye ikaba yahise isubizwa nyirayo.

Nyuma y’ibiganiro byihariye byahuje abayobozi bombi, Cishahayo Remy yavuze ko gushyikiriza u Rwanda abo baturage ari ikimenyetso cy’umubano w’ibihugu byombi uri kugenda ujya mu buryo.

Yagize ati “Muri make twari twazanye no kubasuhuza kugira ngo tumenyane kuko umubanyi ni we muryango, bivuze ko umuturanyi ari umuntu ukomeye. Ikindi cyatuzanye ni ugusubiza abantu barindwi bafatiwe i Burundi, twabafashe tariki 3 Kanama, dukora iperereza dusanga icyabagenzacyaga ntabwo ari uguteza umutekano muke, dusanga ntacyo twabashinja mu bijyanye no guhungabanya umutekano turavuga tuti ’reka tubasubize igihugu gituranyi basubire mu ngo zabo bakomeze imirimo yabo.’”

Cishahayo yavuze ko u Rwanda n’u Burundi nk’igihugu cy’igituranyi, bikwiriye ko babana neza.

Ati “Murabizi ko u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu by’abavandimwe, dusangiye umuco, tuvuga rurumi rumwe. Ni ngombwa ko umubano usubukurwa. Abayobozi b’ibihugu byacu turabizi ko bari kubitunganya, ni abayobozi bakunda ibihugu byabo, bakunda abaturage babo.”

Guhera mu 2018, u Burundi bwakunze kuba inzira y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Urugero ni umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero bigahitana abaturage, wahashywa n’ingabo z’u Rwanda ugahungira mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

Guverineri Cishahayo yavuze ko kuri ubu, nta mugizi wa nabi uzava mu Burundi aje kugirira nabi u Rwanda.

Ati “Abanyarwanda twabizeza ko nta nkozi y’ibibi izava mu Burundi ngo ize gutera u Rwanda, uwo nituzamwihanganira kandi natwe twizeye ko nta nkozi y’ikibi izava mu Rwanda ngo ize gutera u Burundi.”

Nubwo abayobozi ku mpande zombi bizeza ko ibibazo biri gushakirwa umuti, haracyari ikibazo cy’imipaka ihuza ibihugu byombi igifunze ari na yo ntandaro ahanini y’abaturage bambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Guverineri Cishahayo yavuze ko abaturage bakomeza kwihangana icyo kibazo kigashakirwa umuti n’inzego nkuru mu bihugu byombi.

Ati “Abaturage betegereze bihanganye, imipaka iracyafunze abayobozi b’ibihugu byacu ntibaratubwira ko bayifunguye gusa biri mu nzira barimo kubitunganya.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka.

Ati “Iki ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ubushake bwa politiki kugira ngo ibihugu byacu bikomeze bibane kandi neza. Icyo dusaba ni uko abaturage barekera aho gukomeza gukora amakosa yo kuba barenga imipaka kandi bitemewe, bihangane dutegereze icyo ubuyobozi bw’ibihugu byombi bizatumenyesha.”

Kayitesi yavuze ko imibanire myiza by’umwihariko hagati y’Intara ayoboye n’iya Kayanza, ari ingenzi kuko bizatuma abayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande zombi babasha kujya bakemura ibibazo byoroheje bidasaba imbaraga nyinshi kandi bagahanahana amakuru.

Ati “Umuturage wambutse akarengera umurima wa mugenzi we, inka yambutse ikajya kona, ibyo ni ibyaha bikomeza kugaragara kenshi ariko bishobora gukemurwa ku rwego rwacu atari ngombwa ko bigezwa mu rwego rwo hejuru.”

Yakomeje agira ati “Umunyabyaha ashobora kubikorera mu Rwanda akambuka akajya mu Burundi cyangwa akabikorera mu Burundi akaza mu Rwanda, ni intambwe nziza ko dukomeza guhana amakuru.”

Mukamisha Verediana amaze gushyikirizwa inka ya yambutse bayiragiye ku itariki 2 Kanama 2021, ikaza gufatirwa i Burundi, yashimiye ubuyobozi ku mpande zombi bwafatanyije, akaba yongeye gusubizwa inka ye.

Abarundi bazaniye Abanyarwanda umuganura

Muri icyo gikorwa cyo kuganira no gushyikiriza u Rwanda abaturage barwo bafatiwe i Burundi, ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza bwaje bwitwaje amakaziye y’inzoga n’ibindi binyobwa, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Umuganura.

Guverineri Cishahayo yavuze ko babikoze mu rwego rwo kwerekana umubano mwiza n’ubufatanye byagiye biranga Abanyarwanda n’Abarundi kuva kera.

Ati “Twazanye icyo kunywa kuko tuzi ko ari abaturage dusanzwe dukunda kandi uyu munsi iwacu wari umunsi mukuru wo gushyigikirana, twashakaga ko dusangira uwo munezero kandi twumvise ko no mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda ari Umunsi Mukuru w’Umuganura, urumva ko n’u Rwanda bari mu minsi mikuru twagombaga gusangirira hamwe nk’ikimenyetso cy’uko turi abavandimwe.”

Guverineri Kayitesi aganira na Cishahayo ubwo bari bageze mu murenge wa Ruheru
Guverineri Cishahayo na Kayitesi biyemeje gukomeza guhanahana amakuru ku nyungu z'umutekano n'iterambere ry'ibihugu byombi
Abanyarwanda barindwi bafatiwe i Burundi bambutse binyuranyije n'amategeko, basubijwe mu gihugu cyabo
Abaturage basabwe kwirinda kwambuka mu buryo butemewe n'amategeko mu gihe imipaka itarafungurwa
Mukamisha Verediana, ni umuturage washyikirijwe inka ye yari yafatiwe i Burundi
Mu kwifatanya n'Abanyarwanda ku munsi w'Umuganura, Abarundi baje bazanye icyo kunywa
U Rwanda narwo rwakirije Abarundi ibinyobwa bitandukanye mu kwifatanya nabo kwizihiza Umuganura
Bamwe mu Barundi baherekeje Guverineri Cishahayo ubwo yasuraga Intara y'Amajyepfo mu Rwanda
U Rwanda rwari ruhagarariwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Guverineri Kayitesi na Cishahayo basezeranyeho biyemeje gukomeza guhanahana amakuru arimo n'ay'umutekano
Cishahayo yavuze ko u Rwanda n’u Burundi nk’igihugu cy’igituranyi, bikwiriye ko babana neza
Guverineri Cishahayo Remy yijeje ko nta muturage we cyangwa undi wese mu Burundi uzava muri icyo gihugu agiye kugirira nabi u Rwanda
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .