Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage [RDHS], bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bari bafite ikibazo cyo kugwingira.
Intara y’Uburengerazuba yari ifite abana benshi bagwingiye. Iyi ni yo mpamvu umushinga ‘Gikuriro Kuri Bose’, uterwa inkunga na USAID, wahagurutse ujya gufatanya na leta n’ababyeyi mu guhangana n’iki kibazo muri iyi ntara. Mu Karere ka Nyamasheke, hari abana 37% bagwingiye.
Gikuriro Kuri bose iri gufatanya na Guverinoma n’abaturage mu gushyiraho ibicumbi mbonezamikurire y’abana bato mu midugudu 4,592 mu turere 10 ikoreramo.
Ibicumbi mbonezamikurire y’abana bato, ni ahantu hatangirwa serivisi zijyanye no guteza imbere imirire, gukangura ubwonko bw’umwana, igikoni cy’umudugudu, gupima abana igwingira no kubakurikirana, kwiga gutegura ifunguro ryuzuye, kwiga uburyo buboneye bwo gukora imirima y’igikoni, guhugura ababyeyi ku bijyanye no kwita ku bana bato n’irerero ry’abana.
Hari kandi na gahunda zo gukorera ubuvugizi abana n’abantu bakuru bafite ubumuga ndetse hakiyongeraho amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu rwego rwo kongerera ubushobozi imiryango kugira ngo ibashe kubona ubushobozi bwo guhaha indyo yuzuye, ndetse no gukora imishinga ibateza imbere.
Ababyeyi mu ba mbere mu kurwanya igwingira
Mu rwego rwo guteza imbere kwigira no kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo, abaturage bafatanya n’umushinga mu kubaka igicumbi mbonezamikurire binyuze mu miganda.
Gusa abaturage bishakamo ubushobozi bwo kuzamura inyubako y’igicumbi mbonezamikurire, hanyuma ‘Gikuriro Kuri Bose’ ikabunganira ibaha ibikoresho byo mu nganda harimo amabati, inzugi, amarangi, sima, ibirahure, amadirishya n’ibindi.
Mukabatsinda Velena, ni umubyeyi w’umwana ufite ubumuga bukomatanyije yagize ati “Twagize Imana tubona Gikuriro Kuri Bose iraje ni uko iduhindurira imyumvire twiyubakira igicumbi, cyakira n’abafite ubumuga, none ubu mbona aho nsiga umwana, nkabohoka nkabasha kujya mu kazi.”
Dusabe Patricia, umwe mu babyeyi baba mu itsinda ryo kuzigama mu mudugudu wa Rwinkuba, avuga ko mbere y’uko ajya mu itsinda, amafaranga yizigamiye menshi ari ibihumbi bibiri ariko binyuze mu matsinda ya Gikuriro kuri bose afite ibihumbi 19,500Frw kandi amaze kugera kuri byinshi harimo no kugura ingurube n’inkoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yavuze ko igwingira muri kano karere riri ku kigero cya 37.70% ariko bari gufatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo iki kigero kigabanuke mu buryo bwa burundu.
Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu ’Gikuriro Kuri Bose’ iri kugira uruhare muri byo kuko urebye abana bafite igwingira usanga babiterwa n’imirire mibi kubera kutitabwaho n’ababyeyi.
Kugeza ubu abagenabikorwa ba Gikuriro Kuri Bose barenga 2.121.117 bamaze kwiyandikisha mu mushinga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Mu mwaka wa mbere Gikuriro Kuri Bose yakoranye n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze mu gusana "Ibicumbi mbonezamikurire y’abana bato 124; ndetse hatanzwe amahugurwa ku bakorerabushake 344 bafasha mu gutanga serivisi mu bicumbi mbonezamikurire.
Umushinga Gikuriro Kuri Bose ufatanya n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera abana (NCDA) gushyira mu bikorwa gahunda y’iki kigo yo kuzamura imirire n’imibereho y’abana ndetse no gufasha uturere gushyira mu bikorwa gahunda zo kurandura burundu imirire mibi (DPEM).
Iyi gahunda iterwa inkunga n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere, USAID ukaba ushyirwa mu bikorwa n’imiryango iyobowe n’umuryango CRS ariyo Humanity and Inclusion, UMUHUZA, UGHE, Three Stones.
Hakiyongeraho imiryango ishyira mu bikorwa uyu mushinga mu turere ikoreramo nka Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyanza, Kicukiro, Nyarugenge, Rwamagana, Burera, Rulindo na Nyamasheke ariyo AEE, Caritas Rwanda, DUHAMIC ADRI na YWCA.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!