Nyirarukundo yari amaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.
Ni umwanya yagiyeho mu 2019 avuye mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yari amazemo imyaka itandatu.
Mbere y’uko aba umudepite, yabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Yigeze no kuba Umuyobozi w’Umuryango w’Abasuwisi ushinzwe kurengera inyungu z’Abana bari munsi y’imyaka 18 bafunze.
Yabaye kandi Umuhuzabikorwa wa Komite ishinzwe kurengera Abana nk’inzobere ya UNICEF muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Assumpta Ingabire yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yagiyeho mu Ukwakira 2019 avuye ku mwanya nk’uwo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mbere y’aho, Ingabire yakoze muri Minaloc ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi. Yakoze indi mirimo mu Imbuto Foundation.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!