00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyirarukundo yagizwe Umujyanama mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Assumpta Ingabire amusimbura muri MINALOC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 October 2021 saa 06:35
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya, aho Assumpta Ingabire yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu gihe Ignatienne Nyirarukundo yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’Imibereho myiza y’Abaturage mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Nyirarukundo yari amaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Ni umwanya yagiyeho mu 2019 avuye mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yari amazemo imyaka itandatu.

Mbere y’uko aba umudepite, yabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Yigeze no kuba Umuyobozi w’Umuryango w’Abasuwisi ushinzwe kurengera inyungu z’Abana bari munsi y’imyaka 18 bafunze.

Yabaye kandi Umuhuzabikorwa wa Komite ishinzwe kurengera Abana nk’inzobere ya UNICEF muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Assumpta Ingabire yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yagiyeho mu Ukwakira 2019 avuye ku mwanya nk’uwo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mbere y’aho, Ingabire yakoze muri Minaloc ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi. Yakoze indi mirimo mu Imbuto Foundation.

Ignatienne Nyirarukundo yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z'Imibereho myiza y'Abaturage mu Biro bya Minisitiri w'Intebe
Ingabire Assumpta yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .