00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ibintu bitatu bikwiye kwitabwaho mu kubaka icyerekezo kirambye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 November 2020 saa 08:31
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu kubaka ahazaza harambye ari ngombwa ko ibihugu byongera imbaraga mu kwita ku bidukikije, ikoranabuhanga no kudasiga inyuma abagore, ashimangira ko hari amasomo menshi icyorezo cya COVID-19 cyatanze muri izo nzego.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu ijambo yagejeje ku nama ihuza ibihugu 20 bifite ubukungu bukomeye ku Isi, G20, yakiriwe na Arabie Saoudite mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.

Ahereye ku bidukikije, Perezida Kagame yagaragaje ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa ibyavugururiwe i Kigali mu masezerano ya Montreal uko byakabaye, bigamije guca ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons (HFCs), ahanini iboneka mu byuma bikonjesha.

Yakomeje ati “Mu kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ya Hydrofluorocarbons, dushobora kugabanya dogere Celcius 0.5 ku izamuka ry’ubushyuhe bitarenze umwaka wa 2100. Ibi ni byo abahanga batubwira. Ibi bihwanye hafi na kimwe cya kane cy’intego z’amasezerano ya Paris, kandi ni urugero rwiza rw’ubufatanye hagati y’inzego za leta n’abikorera.”

Amasezerano y’i Paris yashyizweho umukono mu Ukuboza 2015, atangira gukurikizwa mu Ugushyingo 2016. Agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya dogere Celcius 2, ariko intego ikaba ko iki gipimo kigera hasi ya dogere 1.5.

Ni amasezerano yunganiwe n’ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal, yemerejwe i Kigali mu Rwanda ku wa 15 Ukwakira 2016.

Perezida Kagame yavuze ko ibyavuguririwe i Kigali mu masezerano ya Montreal, ubu birimo kubahirizwa kandi ibihugu bisaga 100 byamaze kubyemezwa.

Ati “Ndashishikariza ibihugu bisigaye, kwemeza aya masezerano mu gihe cya vuba bishoboka.”

Ingingo ya kabiri, Perezida Kagame yagarutse ku ikoranabuhanga, avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyashyize ahabona igihombo kidakwiriye abantu baterwa no kuba badakoresha ikoranabuhanga mu buryo bumwe.

Ati “Gukomeza kongera ikoreshwa ry’umuyoboro mugari wa internet kandi mu buryo buhendutse, ni ingenzi cyane mu burezi, ubuzima no guhanga imirimo.”

Ingingo ya gatatu ni uburyo icyorezo cyagize ingaruka ku bantu bose, ariko bikaba umwihariko bigeze ku bagore.

Ati “Umuzigo wo kwita ku bagize umuryango barwaye, mu miryango yacu biba inshingano z’abagore. Abagore byanabaye ngombwa ko bava mu mirimo itandukanye, ngo bite ku bana mu bihe bya Guma mu Rugo. Ntabwo twakomeza kwemera icyuho mu buringanire nk’ibintu bikwiye kubaho, mu hazaza harambye kandi hatagira uro haheza.”

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yashimiye uruhare umugabane wa Afurika wahawe muri iyi nama ya G20, haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo n’izijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ibihugu bigize G20 ni Argentine, Australia, Brésil, Canada, u Bushinwa, u Bufarasna, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Repubulika ya Korea, Mexique, u Burusiya, Arabie Saoudite, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ku butumire bwahawe Ikigo Nyafurika cy’Iterambere, NEPAD.

Perezida Kagame yasabye ko abagore badakomeza gusigara inyuma mu kuhaka ahazaza harambye
Iyi nama yabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .