00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ishoramari ryo mu buzima nk’iturufu mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 28 January 2021 saa 08:48
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko icyizere cyo kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye zikunze kwibasira Afurika gikwiye kubakira ku ishoramari riri gukorwa n’ibihugu bigize uyu mugabane mu kuzamura urwego rw’ubuzima.

Indwara zititabwaho uko bikwiye zizwi nka NTDs (Neglected Tropical Diseases) ni uruhurirane rw’izigera kuri 13 zibasira cyane ibihugu muri rusange ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane ibyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruherereyemo.

Mu Rwanda, indwara zititabwaho uko bikwiye zibangamiye ubuzima bw’abaturage, zigizwe n’inzoka zo mu nda (runwa, mugugunnyi, munyunyuzi, …), bilariziyoze, amavunja, imidido (bamwe bayita ibitimbo), shishikara (bamwe bita uruheri), Trachoma (Uburwayi bw’amaso bushobora kuvamo ubuhumyi), ibisazi by’imbwa (kurumwa n’imbwa) n’ubumara bw’inzoka (kurumwa n’inzoka).

Indwara zizahaza abazirwaye ndetse hari n’abo zihitana; ziri mu cyiciro cy’izamaze gucika ahandi hose ku Isi, ariko ziracyazahaza abantu barenga miliyari 1,7 batuye mu bihugu bikennye. Ibi bituma izi ndwara zititabwaho, bityo zigakomeza kuguma mu gice kimwe cy’Isi kandi bimaze kugaragara ko zarandurwa burundu ku Isi yose.

Iyi niyo mpamvu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryateranyije inama igamije kwemerezamo gahunda y’imyaka 10 (2021-2030) igamije kugabanya cyangwa kurandura izo ndwara burundu.

Izo ntego zivuga ko buri gihugu mu bikigaragaramo izo ndwara kigomba kuba cyaranduye imwe muri zo mu myaka 10 iri imbere, bityo ubukana bwazo muri rusange bugahashywa ku rwego rwo hejuru.

Perezida Kagame yashimye OMS yashyizeho iyi gahunda, avuga ko izo ndwara zitera ibibazo bikomeye birimo ubumuga bw’umubiri n’ubwo mu mutwe, bityo ko zikwiye kurandurwa mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati "Izo ndwara zirababaza kandi zitera ubumuga bw’igihe kirekire. Zituma kandi abana badakura neza, yaba mu mitekerereze no ku mubiri. Niyo mpamvu umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye."

Perezida Kagame kandi yavuze ko kimwe mu byashoboje u Rwanda guhangana no kurandura zimwe muri izi ndwara ari uko ubuvuzi bwazo bwashyizwe muri serivisi z’ubuzima zitangwa kugera ku rwego rwo hasi.

Yongeyeho ko ari ingenzi cyane ku Mugabane wa Afurika kwishakamo ubushobozi bwatuma uhangana n’izi ndwara.

Yakomeje ati "Ishoramari rikozwe mu buzima ni igishoro cyiza. Niyo mpamvu nshaka kugaragaza akamaro ko kwishakamo igishoro cyo gutera inkunga serivise z’ubuzima, cyane cyane muri Afurika.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’Umugabane wa Afurika, ari na wo wibasiwe cyane n’indwara zo mu cyiciro cy’izitabwaho uko bikwiye, uri gukora ibishoboka byose kugira ngo wishakemo amikoro agomba gutera inkunga serivisi z’ubuzima.

Yagize ati "Kwishakamo amikoro ashorwa mu rwego rw’ubuzima ni ngombwa ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi iterambere riri kugaragara muri buri gihugu buri mwaka."

Perezida Kagame akuriye ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bigamije gufasha ibihugu bigize uyu mugabane kwishakamo ubushobozi bwatuma ufasha kwiyishyurira ikiguzi cya serivisi z’ubuzima muri rusange, dore ko uru rwego ari rumwe mu rushingiye ku nkunga zituruka hanze y’umugabane kandi ari urwego rw’ingenzi cyane mu buzima bw’ibihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ishoramari ryo mu rwego rw'ubuzima ari ingenzi cyane mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .