Perezida Kagame wari uherekeje mugenzi we wa Centrafrique, yamugejeje ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nk’ikimenyetso kiranga umuco Nyarwanda cyo kwakira no guherekeza abashyitsi.
Mu minsi ine yamaze mu Rwanda, Perezida Touadéra, yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kuba yarakiriwe ndetse akagirana ibiganiro na Perezida Kagame, bombi baganiriye n’itangazamakuru basubiza ibibazo bitandukanye byibazwa n’abantu haba ku mubano w’ibihugu byombi n’izindi ngingo.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, ku wa Kane tariki 5 Kanama 2021, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Centrafrique, bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane arimo ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro; iterambere ry’ubwikorezi; kubungabunga umutekano ndetse n’iterambere mu by’ubukungu.
Perezida Touadéra kandi yasuye Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yanakiriwe ku meza n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique kandi yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, ndetse bagaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi bifitanye ajyanye n’ubufatanye mu by’umutekano.
Perezida Touadéra, ku wa 6 Kanama 2021, yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yasobanuriwe ibice bitandukanye bigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi birimo Ikigo Nderabuzima, rimwe mu macumbi abaturage babamo, Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato (ECD) n’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu ruzinduko rwe mu Kinigi, Perezida Touadéra, yashimye ibikorwa yeretswe birimo ishuri ririmo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane ko na we yabaye umurezi; yananyuzwe n’uko abaturage batujwe n’uko inzu zubatse mu buryo bugezweho.
Abasesengura Politiki basobanura uruzinduko rwa Touadéra nk’urufite byinshi rusobanuye cyane ko yari yaje gushimira u Rwanda ndetse no kwigira kuri byinshi mu bikorwa by’iterambere rukomeje kugeraho.
Mu ijambo rye ku munsi wa mbere, Perezida Touadéra, yashimye umusanzu Abanyarwanda ndetse na Perezida Kagame batanze mu kugarura amahoro n’umutekano no kuzahura ubukungu mu gihugu cye.
Ati “Abanya-Centrafrique bashaka kwigira ku buryo u Rwanda rwubatse ubukungu bwarwo, ndetse no kwimakaza ubwiyunge bugamije kubana mu bwubahane.’’
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye gufatana urunana n’abaturage ba Centrafrique mu rugendo ruganisha ku kubaka amahoro, ubwiyunge n’iterambere.
Yagize ati “Gusinya aya masezerano bigamije gukomeza kubaka umubano wacu no kuwuha imbaraga hagamijwe guhindura ubukungu n’imibereho y’abatuye ibihugu byombi.’’
Yakomeje ati “U Rwanda rwiteguye gukomeza kwagura imikoranire itanga umusaruro mu myaka iri imbere.’’
Uruzinduko rwa Perezida Touadéra kandi rwaje nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.
Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!