00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 3 October 2021 saa 12:57
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bagirana ibiganiro biri mu murongo wo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Amakuru dukesha Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ruzinduko rw’akazi, yabonanye na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021.

Aya makuru akomeza avuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku mubano n’ubutwererane ibihugu byombi bifitanye.

‘QNA News’ yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zirimo ubukungu, ubucuruzi n’Iishoramari. Baganiriye kandi ku ngingo zirebana n’akarere ndetse n’Isi yose muri rusange.

Perezida Kagame yakiriwe muri ‘Amiri Diwan’ aho Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar akorera.

Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar ushingiye ku bintu bitandukanye, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

Qatar Airways kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye gutera imbere cyane mu 2015, aho Ku wa 26 Gicurasi muri uwo mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Aya masezerano yari yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Mu 2018, Abakuru b’Ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

Muri uru ruzinduko rwamaze iminsi itatu hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu ngeri enye zirimo imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo zo mu kirere.

Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y’Igihugu y’Akagera ubu irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi ari zo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.

Muri Nyakanga 2021, hatashywe ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Qatar mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari witabiriye uyu muhango yavuze ko gutaha iyi Ambasade bishimangira indi ntambwe yatewe mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame asuhuza itsinda ry'Abayobozi ba Qatar bamwakiriye
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yakiriye Perezida Kagame
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bigamije kurushaho guteza imbere umubano w'u Rwanda na Qatar
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .