00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye umuhungu wa Idris Déby Itno wayoboraga Tchad

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 May 2021 saa 05:19
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Abdelkerim Déby Itno, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’Urwego rwa Gisirikare ruyobora Tchad by’agateganyo.

Abdelkerim Déby Itno waje mu Rwanda nk’intumwa yihariye ya mukuru we Gen Maj Mahamat Idris Deby uyobora Tchad, yazaniye ubutumwa bwihariye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Nubwo Abdelkerim Déby Itno aturuzuza imyaka 30 y’amavuko, mu mwaka wa 2019 yabaye umwe mu bayobozi b’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, nyakwigendera Idris Deby Itno.

Abdelkerim Déby wakiwe na Perezida Kagame asanzwe akurikirana ibikorwa by’ububanyi n’amahanga, aho mu 2020 yayoboye itsinda ry’intumwa zagiye guhura na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ngo harebwe ko Tchad yagira ambasade muri icyo gihugu.

Magingo aya Tchad iri mu bihugu byugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke kuko irimo imitwe yitwaje intwaro myinshi irwanya ubutegetsi buriho, ari nayo yabaye intandaro y’urupfu rwa Perezida Itno wari wajyanye n’ingabo ze ku rugamba.

Abdelkerim yavutse mu 1992, mu 2015 yarangije mu ishuri rya Gisirikare rya United States Military Academy (USMA) i West Point.

Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, (ibumoso) n'Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Gen Maj Nzabamwita Joseph
Abdelkerim Déby yakiriwe muri Village Urugwiro nyuma y'iminsi mike se yishwe
Abdelkerim Déby yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .