00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 11 October 2021 saa 05:02
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Lt Gen Teo Luzi n’itsinda ry’abamuherekeje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ukwakira 2021. Yari aherekejwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti.

Ibiro bya Perezida Kagame ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro impande zombi zagiranye.

Uruzinduko rwa Lt Gen Teo Luzi mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani [izwi nka Carabinieri] mu bijyanye no gucunga umutekano.

Muri Mutarama 2017, Polisi y’u Rwanda n’u Butaliyani zasinye amasezerano agamije kubaka ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kugarura ituze n’umutekano, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.

Ayo masezerano yashibutsemo ko abapolisi b’u Rwanda basaga 900 bahuguriwe mu Butaliyani n’imbere mu gihugu, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda, kubungabunga umutekano w’ibibuga by’indege, kugarura ituze mu baturage, kurwanya iterabwoba, gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano, kwigisha abakomando, kubungabunga umutekano mu butumwa bw’amahoro no kubungabunga ibidukikije.

Lt Gen.Teo Luzi yakiriwe na Perezida Kagame nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Iyi nama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Yanitabiriwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti, abayobozi bakuru ba Polisi bungirije, DIGP Felix Namuhoranye ushinzwe Ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ushinzwe Abakozi n’Imiyoborere.

IGP Dan Munyuza yashimiye Lt Gen Teo Luzi witabiriye ubutumire, avuga ko bigaragaza ubushake mu gushimangira no guteza imbere ubufatanye mu gucunga umutekano.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani zatangiye kugirana ubufatanye kuva mu mwaka wa 2017 bushingiye ku musingi ukomeye w’imyaka myinshi y’ubucuti hagati y’ibihugu byombi. Twakoranye tugamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu byacu n’ahandi ku Isi.”

Yavuze ko muri iki gihe hakenewe ubufatanye ku bihugu cyangwa ku Isi yose mu kurushaho guhangana n’ibyaha byiyongera kandi bihindura amayeri cyane cyane iterabwoba n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Turasabwa kuvugurura imikorere no guhanahana amakuru n’ubunararibonye kugira ngo tubashe guhangana na byo.”

Lt. Gen. Luzi yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rugaragaza ubushake mu guteza imbere ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, urwego rukora neza nubwo rumaze igihe gito rushinzwe.

Yavuze ati “Turifuza kugira uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu bikorwa byo kurwanya ibyahungabanya umutekano ngo tubungabunge ituze n’umutekano.”

Polisi y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye aho ifite abapolisi barenga 1.000 ndetse ikaba yarohereje n’abapolisi gufasha mu kurwanya umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi yahaye Perezida Kagame impano
Nyuma y'ibiganiro, Perezida Kagame n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi (uwa gatatu ibumoso) bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abari babaherekeje

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .