Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Burkina Faso yabaye ku wa 22 Ugushyingo 2020, amajwi y’agateganyo yagiye hanze hashize iminsi ine gusa kuri uyu wa Gatandatu nibwo Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje intsinza Kaboré.
Rwemeje ko Kaboré w’imyaka 62 ariwe watorewe kongera kuyobora iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika kidakora ku Nyanja gituwe n’abaturage barenga miliyoni 20, ku majwi 57,74%.
Ni amajwi make ugereranyije n’ayari yatangajwe y’agateganyo kuko icyo gihe uyu mugabo waminuje mu by’imari agakora no muri banki zitandukanye yari yagize 57,87%. Impamvu ni uko Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwasheshe amajwi yo mu biro by’itora 200 aho atakozwe mu mucyo. Eddie Komboïgo yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 15.54%.
Perezida Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yashimiye “umuvandimwe” we Kaboré ku ntsinzi ye, amwizeza ko bazakomeza gukorana hagamijwe iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Ati “Twiteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye mu nyungu z’abaturage n’ibihugu byacu.”
Congratulations to my brother @rochkaborepf on his re-election as President of Burkina Faso. We look forward to further strengthening our good relations and cooperation for the mutual benefit of our people and nations.
— Paul Kagame (@PaulKagame) December 19, 2020
Perezida Kagame aheruka muri Burkina Faso muri Werurwe umwaka ushize, icyo gihe yari yitabiriye iserukiramuco rya Fespaco aho u Rwanda rwari rwatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro.
Icyo gihe Kaboré yambitse mugenzi we w’u Rwanda umudali w’icyubahiro uzwi nka ‘Grand Croix de l’Ordre de l’Etalon.’ Perezida Kagame yashimiye Kaboré, avuga ko uwo mudali ushingiye ku bucuti burangwa hagati y’abaturage ba Burkina Faso n’u Rwanda.
U Rwanda na Burkina Faso ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye. Perezida Kagame aherukaga kwakira mugenzi we Roch Marc Christian Kaboré mu Mujyi wa Kigali ku wa 18 Nyakanga 2016.
U Rwanda ruhagarariwe mu buryo bwa dipolomasi muri iki gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika kuva mu 2017.
Ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) mu rwego rwo gushimangira umusanzu wabyo mu gushyiraho umutwe wo gutabara aho rukomeye muri Afurika (ACIRC).
U Rwanda na Burkina Faso bihuriye ku isoko rimwe mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) biha ababituye amahirwe yo gufungurirana amarembo mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kugabanya ibiciro by’ingendo, guhanga imirimo no guteza imbere ubuhahirane n’ubukerarugendo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!