Dr Nsanzabaganwa Monique usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatorewe uyu mwanya asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rwamutanzeho umukandida umwaka ushize.
Moussa Faki Mahamat we ku nshuro ya kabiri yatorewe kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kuko atorwa bwa mbere hari mu 2017.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 60 akomoka muri TChad, yatorewe uyu mwanya bwa mbere ku wa 30 Mutarama 2017 mu nama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba AU, asimbuye Dr. Dlamini Zuma wari umaze imyaka ine ayobora iyi komisiyo utarashatse kongera kwiyamamaza.
Mu ntangiriro za Ukuboza 2020, nibwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk’umukandida warwo kuri uyu mwanya.
Dr Nsanzabaganwa yatowe ku majwi 42 muri 55 y’abatoye, akazaba yungirije Moussa Faki.
Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yashimye aba bombi kubera intsinzi bagize abizeza ubufatanye bwe na bagenzi be bayoboye ibihugu bya Afurika.
Yagize ati “Ishyuke Moussa Faki Mahamat ku bwo kongera gutorwa no kuri Monique Nsanzabaganwa nk’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe. Abayobozi ba Afurika babahaye icyizere cyabo nk’ikipe kandi ntidushidikanya ko mushoboye. Turabashyigikiye cyane.’’
Congratulations to @AUC_MoussaFaki on your re-election and to @mnsanzabaganwa, elected as Deputy Chairperson of the AUC. African leaders have given their trust to you as a team and we are confident that you are up to the task. You have our full support.
— Paul Kagame (@PaulKagame) February 7, 2021
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU aba afite inshingano zo gufasha Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU kuzuza inshingano, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n’ingengo y’imari byayo.
Agomba kandi kuba afite uburambe bw’imyaka itari munsi ya 20 mu nzego zizwi, ariko 10 muri iyo akaba yarayimaze mu buyobozi bukuru bw’ibigo binini.
Mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo adahari, Umuyobozi Mukuru Wungirije afata inshingano ze, akayobora inama ndetse akanafata ibindi byemezo bikomeye.
Dr Nsanzabaganwa kandi azaba ari umujyanama wa Moussa Faki kuri buri cyemezo cyose azajya afata.
Dr Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!