Nyirangoragoza wari utuye mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke mbere y’uko yitaba Imana yasize avuze ko ubutaka bwe buzahabwa Kagame.
Uyu mukecuru yavutse mu 1947, yaboneye izuba mu Kagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.
Mbere yo kubura umuryango we wose wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabyaye abana 10.
Muri Jenoside aho yari atuye Interahamwe zamwiciye abana umunani, umugabo we ahungira ku muryango we n’abana babiri, agezeyo abo bana babiri bari basigaye bishwe n’abana ba mukuru we, asigara ari incike, kuva icyo gihe ntiyumvikanye n’abo mu muryango we.
Yahungiye muri RDC, Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zimukura mu buhungiro ziramuhumuriza mu gihe umuryango we wamwamaganaga.
Mbere y’uko atabaruka mu buhamya yatanze bw’uburyo Perezida Kagame yamufashije, yavugaga ko yamwubakiye akamuha agaciro benewabo batamuhaye, akagerekaho kumuha amafaranga y’ingoboka yamutunze igihe cyose yabayeho nyuma ya Jenoside, akamurinda gusaba abatari kumwumva.
Yavuze kandi ko Perezida Kagame “azi ubwenge” kuko yabonye amaze gusaza, akamujyana aho abandi bari ngo atazicwa n’irungu, amwubakira inzu iruta iyo yari yaramwubakiye mbere.
Icyo gihe yagize ati “Ni we wanshajishije uko abana banjye bari kunshajisha, ni we ngomba kuraga ibyanjye.”
Yabajijwe impamvu atabiha Leta asubiza ko azabiha Kagame Paul wamuhaye aho avugira akamuha icyo kwambara, akanamutunga.
Ubutaka Nyirangoragoza yaraze Perezida Kagame burimo ubufite ubuso bwa metero kare 168, ubwa metero kare 776 n’ubundi bufite ubuso bwa metero kare 1259 burimo n’inzu yabagamo ariko zishaje. Buri mu mirima iherereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.
Uyu mukecuru yafashe iki cyemezo nk’uburyo bwo gushimira Perezida Kagame wamufashije nyuma ya Jenoside, akamwubakira akanamuha amafaranga y’ingoboka mu gihe abo mu muryango we bari bamutaye.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, wari uhagarariye Perezida Kagame yashyikirijwe impapuro ziriho umukono wa noteri uyu mukecuru yasize asinye mbere yo gutabaruka.
Minisitiri Uwizeye yavuze ko ubu butaka bugizwe n’ibibanza bine buzubakwamo igikorwa remezo kizafasha abaturage bo muri ako gace.
Yagize ati “Nishimiye kubana namwe kugira ngo twakire irage ry’Intwaza Nyirangoragoza Marriane yageneye Perezida wa Repubulika, yahisemo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kubera ibyishimo yari afite arebye ibyamukorewe, yabashije kugagaraza ibyishimo kubera ibyo Leta yamukoreye. Mu izina rya Perezida Kagame nejejwe no kubatangariza ko irage aryemeye kandi aryishimiye kandi akaba anashimiye umukecuru.”
Yavuze ko Perezida Kagame yabihisemo ngo bizahore byibutsa umutima mwiza Nyirangoragoza Marriane yari afite.
Akomeza agira ati “Yahisemo gukoresha buriya butaka abushyiraho igikorwa cy’amajyambere cyangwa se cy’iterambere kizagirira akamaro abaturage bose bo muri uyu murenge. Icyo gikorwa kizatangwaza nyuma yo gukora isesengura.”
Abaturage bazi Nyirangoragoza Marriane bavuga ko yari umukecuru mwiza wabanaga neza n’abantu.
Nyirahabimana Charlotte yagize ati “Ni umukecuru wagerageje gutwaza kuko nyuma ya Jenoside yarahungutse agaruka ari wenyine, turi abana tukibyiruka twajyaga tujya kumuvomera maze akatubwira ngo aduhe ibijumba. Yadufataga nk’abana yabyaye, yari umuboshyi, agaha abantu bose bakeneye umusambi kandi nta kiguzi.”
Kazubwenge Léopold avuga ati “Ni njye wari umushinzwe, yampaye impano, buriya Perezida wa Repubulika abaye murumuna wanjye kuko turaturanye ku butaka yahawe na Nyirangoragoza. Ni amateka meza yanditse.”
Nyirangoragoza Marianne witabye Imana muri Gicurasi 2020, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu masaziro ye yatujwe mu Rugo rw’Impinganzima mu Karere ka Rusizi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!