00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasobanuye impamvu Afurika idakwiye kwigishwa amahame ya demokarasi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 2 October 2021 saa 11:38
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gukomeza gushyirwaho igitutu cyo kubahiriza amahame ya demokarasi yashyizweho n’abandi bantu, ashimangira ko Abanyafurika ari bo bakwiriye kwishyiriraho uburyo bwiza bw’imiyoborere ibabereye, kugira ngo bubake ibihugu byabo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Nama izwi nka ‘World Policy Conference’ iri kubera Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, igahuriza hamwe abayobozi baturutse imihanda yose y’Isi mu biganiro bikunze kwibanda ku miyoborere n’iterambere muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko ibihugu bikize bikomeza guhsyira Afurika inyuma mu bikorwa bifite inyungu rusange ku Isi, atanga urugero rw’uburyo ibihugu bya Afurika byabuze inkingo za Covid-19, mu gihe ibihugu bikize bizihunitse zitanakoreshwa.

Yagize ati “Imyaka ibiri ishize yagize ingaruka zikomeye. Icyorezo cya Covid-19 nticyari gisanzwe ariko cyerekanye inenge ziri mu miyoborere y’ibihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, [izo nenge] zari zisanzwe zihari kuva na kera [ariko zitizwa umurindi n’iki cyorezo]. Izi nenge zibonekera mu rwego rw’ubuzima ndetse no mu rwego rw’imiyoborere. Iki cyorezo kandi cyerekanye neza ubusumbane mu bukungu n’ubushobozi buri mu muryango mpuzamahanga.”

Mu gihe ibihugu bikomeye byakoraga uko bishoboye mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, Afurika yasigaye inyuma mu buryo bwose bushoboka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riherutse gutangaza ko Afurika ikeneye inkingo miliyoni 500 kugira ngo ikingire nibura 40% by’abaturage bayo bitarenze uyu mwaka, mu gihe uyu Mugabane umaze gukingira 4,4% by’abaturage bawo, naho kimwe cya kabiri cy’ibihugu byose biwugize bikaba bitarakingira 2% by’abaturage babyo.

Perezida Kagame yavuze ko ubu busumbane butari mu itangwa ry’inkingo gusa, ahubwo bunagaragarira mu bindi bikorwa, birimo igitutu gihozwa kuri uyu Mugabane mu kubahiriza amahame akubiyemo aya demokarasi.

Ati “Afurika kandi ikomeza gushyirwaho ibirego biza mu mazina atandukanye nka demokarasi, uburenganzira bwa muntu, nk’aho ayo mahame atazwi na gato muri Afurika. Ushobora no kuvuga ko icyo Afurika imaze ku ruhando mpuzamahanga, ari ugukoreshwa mu kugaragaza akamaro k’ayo mahame mpuzamahanga, kuko hari n’ibindi bihugu byinshi bitayubahiriza hanze ya Afurika ariko ntibigarukweho nk’uko bigenda kuri Afurika.”

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiriye ko ibihugu bikize byumva ko ari byo byubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu kurusha ibihugu bikennye.

Ati “Ntitwakavuze ku mahame ya demokarasi yashyizweho [n’abandi bantu], ariko atubakiye ku byo abaturage ba Afurika biyifuriza, ibyo bifuriza imiryango yabo ndetse n’ibyo bifuriza sosiyete zabo.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Afurika ifite ibibazo byinshi byo kwitaho, nk’uko bimeze n’ahandi hose ku Isi, ariko avuga ko uyu Mugabane uri kwerekana ibimenyetso byiza byo kwishakamo ibisubizo ku bufatanye n’ibindi bihugu.

Yashimangiye ko ubu bufatanye bugomba kurenga icyorezo cya Covid-19 bukagera no mu bindi bikorwa birimo kurwanya iterabwoba ku rwego rw’Isi, avuga ko u Rwanda ruri gufatanya na Mozambique kurandura icyo kibazo kiri mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse rukaba ruri gufatanya na Centrafrique mu kubaka umutekano uzashingirwaho n’ubuyobozi bw’icyo gihugu mu kubaka inzego z’ubuyobozi zihamye.

Perezida Kagame yasobanuye impamvu Afurika idakwiye kwigishwa amahame ya demokarasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .