00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasobanuye inshingano zihariye z’ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 December 2020 saa 06:06
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique zizakora akazi mu buryo butandukanye n’ubw’izari zisanzweyo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni, aho zizarinda izari zisanzwe n’abaturage ariko mu gihe imitwe yitwaje intwaro iri muri icyo gihugu yagerageza kuzihungabanya, zizakora “akazi zigomba gukora”.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yohereje ingabo zo kurinda umutekano w’ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no kubungabunga ibikorwa by’amatora biri muri iki gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko izi ngabo zigiye gushyigikira izari zisanzwe muri icyo gihugu zibasiwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na François Bozizé wabaye Perezida hagati ya 2003 na 2013.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rusanganywe Ingabo muri Repubulika ya Centrafrique zagiyeyo mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ariko ubu ibintu byinshi biri kugenda bihinduka bitewe n’amatora ateganyijwe ku wa 27 Ukuboza 2020.

Ati “Hari imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze iminsi irwana hagati yayo, irwana na Guverinoma n’ibindi nk’ibyo. Vuba aha hari ibitero byagabwe biturutse hanze ya Centrafrique, bigabwe n’abantu bo muri Centrafrique bo muri iyo mitwe yitwaje intwaro.”

“By’umwihariko numvise ko hari umutwe umwe cyangwa se imitwe yateye iyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Centrafrique, Bozizé, binjira mu gihugu baturutse hanze ariko ni Abanya-Centrafrique ariko babaga hanze y’igihugu. Uko nabwiwe ni uko intego yari uguhungabanya amatora ariko mu kubikora, twamenye ko bamwe muri bo bashakaga kwibasira ingabo zacu ziri muri Centrafrique.”

Ku wa 19 Ukuboza 2020, Guverinoma ya Centrafrique yashinje François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu, gushaka guhirika ubutegetsi nyuma y’aho imitwe yitwaje intwaro igabye igitero mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

Bozizé ngo yari akambitse hafi y’Umujyi wa Bossembélé mu bilometero 150 uvuye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Bangui, ahagabwe iki gitero. Ngo yari yiteguye guhurira n’abantu be mu Murwa Mukuru.

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cyashize, nta bikorwa byigeze bibaho bigamije guhungabanya Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, ariko ko iyo mitwe yajyaga inyuzamo ikamenesha abaturage gusa Ingabo z’u Rwanda zakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zazo zo kugarura amahoro.

Ati “Kubera ayo mateka, iyi mitwe usibye guhungabanya amatora, bashakaga no kwibasira ingabo zacu zagiyeyo mu butumwa bwa Loni.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n’ubw’iz’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

Ati “Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.”

Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, ndetse ko rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kwibasira abo bapolisi.

Ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zikore akazi zigomba gukora”.

Guhera mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique. Ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).

Hejuru yo kurinda umutekano no kugarura amahoro muri Centrafrique, Ingabo z’u Rwanda muri icyo gihugu guhera mu 2016 zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko Ingabo z'u Rwanda zagiye muri Centrafrique zizakora mu buryo butandukanye n'izari zisanzweyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .