Perezida Touadéra uri i Kigali kuva ku wa 5 Kanama 2021, yasuye Minisiteri y’Ingabo ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bazanye.
Abayobozi bamwakiriye ni Minisitiri w’ Ingabo, Maj Gen Albert Murasira n’Umugaba Mukuru wIngabo, Gen Jean Bosco Kazura.Ibiganiro bagiranye kandi byari byitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, yabwiye itangazamakuru ko Perezida Touadéra yari yaje kureba aho ingabo ziri mu gihugu cye zituruka ariko yaje no kuzishimira ku ruhare zigira mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cye.
Ati “Yaje anatubwira ko ashima uburyo abasirikare bacu bitwara ari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni ari no mu butumwa igihugu cyabohereje ku bufatanye bw’ibihugu byombi, Centrafrique n’u Rwanda.”
Minisitiri Maj Gen Murasira yavuze ko nk’uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye kuri uyu wa Kane, u Rwanda rugiye gufasha Centrafrique kubaka igisirikare cy’umwuga.
Ati “Mu byo twaganiriye harimo no kureba uburyo dushobora gufasha abasirikare ba Centrafrique uburyo bakubaka igisirikare cy’umwuga, natwe aho twari tugeze dushobora gufatanya na bo tukabereka inzira twanyuzemo, ni byo twaberetse noneho tukazafatanya.”
Yakomeje agira ati “Ibyo byaranatangiye kuko mwarabibonye ko ejo twasinye amasezerano y’ubufatanye, harimo uburyo tugomba kubafasha kugira ngo tubatoze na bo bashobore gukora igisirikare cy’umwuga kugira ngo nabo ubwabo babashe kwirwanaho bibaye ngombwa ku buryo nubwo bashobora kwitabaza abandi ariko babe ari bo babanza kwifasha, twarabitangiye kandi bizanakomeza.”
U Rwanda na Centrafrique bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Touadéra hongeye gusinywa andi masezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano.
Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.
Mu ntangiro z’iki cyumweru kandi u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!