00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Touadéra yashimiye u Rwanda ku bufasha mu kubungabunga amahoro muri Centrafrique (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 December 2020 saa 07:19
Yasuwe :

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda ku bufasha bwahawe igihugu cye mu kubungabunga amahoro muri iki gihe kiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Kuri iki Cyumweru nibwo muri Centrafrique habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, aba hari ubwoba bukomeye ko hashobora kuvuka imvururu ziturutse ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro imaze iminsi ihanganye n’abasirikare ba Loni bari muri icyo gihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Mu Cyumweru gishize rwoherejeyo izindi ngabo zo kunganira izari zisanzwe no guharanira ko amatora aba mu mutuzo.

Hari nyuma y’uko inyeshyamba za François Bozizé wahoze ari Umukuru w’Igihugu zigerageje guhirika ubutegetsi nyuma y’uko yangiwe kwiyamamariza kongera kuyobora biturutse ku bihano yafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Touadéra yiyambaje ibihugu by’inshuti birimo n’u Rwanda, rufata umwanzuro wo koherezayo ingabo zirinda izari zisanzweyo zikanabungabunga amahoro. Ku munsi ubanziriza Noheli, muri iki gihugu u Rwanda rwoherejeyo izindi ngabo 300 zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

Perezida Touadéra nyuma yo gutora kuri iki Cyumweru, yabwiye abanyamakuru ko ashimira u Rwanda na Perezida Kagame ku bw’umusanzu we mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.

Ati “Ndashimira byimazeyo Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda ku bufasha bwabo, mu bijyanye no kubungabunga umutekano muri uru rugendo ruzafasha abanya-Centrafrique kwihitiramo abayobozi babo mu mutuzo. Mu by’ukuri, mwarakoze cyane. U Rwanda rufite ingabo mu butumwa bwa Minusca zifasha mu kubungabunga amahoro mu gihugu, ndabashima byimazeyo.”

Mu Mujyi wa Bangui, amatora yabaye mu mahoro kuko mu bice hafi ya byose byawo, Ingabo z’u Rwanda zari ziryamiye amajanja ziteguye kuburizamo igikorwa icyo aricyo cyose cyahunganya umutekano.

Ku rundi ruhande, François Bozizé yasabye abamushyigikiye kutitabira amatora yo kuri iki Cyumweru. Ikindi kandi hari uduce bivugwa ko amatora atagenze neza kubera gutinya imvururu.

Nk’ahitwa Koudoukou, bivugwa ko impapuro z’itora zitigeze zihagera, Koui mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba ho bivugwa ko imitwe yitwaje intwaro yatwaye ibikoresho byari kwifashishwa mu matora cyo kimwe n’ahitwa Ngaoundaye aho yateye ubwoba abantu ko iza kwica abakuriye ibikorwa by’amatora.

Bivugwa kandi ko mu gace ka Bambari, ho ibiro by’itora bitigeze bifungurwa kubera amasasu yahumvikanaga.

Perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique zizakora akazi mu buryo butandukanye n’ubw’izari zisanzweyo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni, aho zizarinda izari zisanzwe n’abaturage ariko mu gihe imitwe yitwaje intwaro iri muri icyo gihugu yagerageza kuzihungabanya, zizakora “akazi zigomba gukora”.

Amafoto y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu munsi w’amatora muri Centrafrique

Perezida Touadéra acungirwa umutekano n'abanyarwanda
Yashimye u Rwanda ku bw'umusanzu warwo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique
Ingabo z'u Rwanda ziri mu Butumwa bw'Amahoro muri Centrafrique zifite inshingano zo gucunga umutekano w'abayobozi barimo n'Umukuru w'Igihugu
Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z'u Rwanda zari maso ku buryo nta muntu washoboraga guhungabanya umutekano
Kuri site zitandukanye z'itora, Ingabo z'u Rwanda nizo zacungaga ko nta kiyahungabanya
U Rwanda ruherutse kohereza ingabo muri Centrafrique zifite ubutumwa bwo kurinda izisanzweyo no guharanira ko amatora agenda neza
Abasirikare b'u Rwanda bashimiwe umusanzu wabo mu kugarura amahoro muri iki gihugu
Bagiyeyo bitwaje ibikoresho bihagije ku buryo hagize ugerageza guhungabanya umutekano bahita bakora akazi kabo
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo muri Centrafrique mu butumwa bwa Loni bwitwa Minusca
Umusirikare w'u Rwanda agenzura umutekano ku biro by'itora byo mu Murwa Mukuru i Bangui
Usibye u Rwanda, u Burusiya nabwo buherutse kohereza ingabo muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .