00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Touadéra yasuye Umudugudu wa Kinigi, ashima iterambere wegerejwe (Amafoto na Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 6 August 2021 saa 09:04
Yasuwe :

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine, yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Karere ka Musanze.

Uyu Mukuru w’Igihugu yasuye uyu mudugudu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021; yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Perezida Touadéra wa Centrafrique yasuye ibice bitandukanye bigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi birimo Ikigo Nderabuzima, rimwe mu macumbi abaturage babamo, Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato (ECD) n’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Aho yanyuze hose yasobanuriwe imiterere y’uyu mudugudu watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 nk’uburyo bwo gutuza neza abaturage bavanywe mu manegeka, bakegerezwa aho bashobora kubona serivisi zose bakenera mu buzima bwabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko imidugudu y’icyitegererezo yashyizweho na Perezida Kagame mu kwerekana uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo n’uko bishobora kuba inzira yafasha abandi.

Ati “[Perezida Touadéra] ubwo yasuraga ibice bigize umudugudu yari akeneye kumenya uko imidugudu y’icyitegererezo ikora, uko itekerezwa. Yibandaga ku kumenya imibereho y’abatuzwa mu mudugudu, uko ababamo batoranywa n’ibindi.’’

“Twamusobanuriye ko mu Kinigi hari ubukerarugendo bw’urwego ruhanitse aho abasura Pariki y’Ibirunga baba bashaka no kuganiriza n’abaturage. Twanamubwiye ko abaturage baturiye muri iyi pariki bahabwa amafaranga ava mu bukerarugendo. Bakabona amafaranga abafasha gukemura ibibazo by’imibereho.’’

Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko Umudugudu ari ahantu abantu baturana hamwe mu nzu basangiye, basangiye ubuzima.

Yakomeje ati “Ndetse binajyanye no kubanisha Abanyarwanda, kuko tuzi ko arizo mbaraga zacu.’’

Yasobanuye ko nka Centrafrique yanyuze mu bibazo bikomeye, hari ibyo yakwigira ku Rwanda mu gutuza neza abaturage bayo.

Ati “Na bo nk’abantu bahuye n’intambara zinyuranye n’ubu zitararangira neza, bafite abaturage bahuye n’ibibazo by’intambara. Twe twahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi, na bo bafite ibibazo by’abaturage bahura nabyo bijyanye n’umutekano. Iyo ibibazo bamaze kubisohokamo binyuze mu matora, bakenera kuba batuza abaturage muri ya midugudu y’icyitegererezo.’’

Perezida Faustin-Archange Touadéra, ni we watorewe kuyobora Centrafrique mu matora yabaye mu Ukuboza 2020. Icyo gihe Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

Mu ruzinduko rwe mu Kinigi, Perezida Touadéra, yashimye ibikorwa yeretswe birimo ishuri ririmo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane ko na we yabaye umurezi; yananyuzwe n’uko abaturage batujwe n’uko inzu zubatse mu buryo bugezweho.

Perezida Touadéra yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, ashima ibikorwa by'iterambere abawutuye begerejwe

Minisitiri Gatababazi yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye yanabera abandi urugero.

Ati “Ikizakurikiraho ni uko iki ari kimwe mu bisubizo twishatsemo nk’Abanyarwanda ariko iyo bigiye gukorwa mu bindi bihugu nanone, aba ari igikorwa natwe twatangayo kugira ngo kibe cyagaragaza impinduka bizana mu gihugu cyacu.’’

Yavuze ko bagaragarije Perezida Touadéra ko kubaka imidugudu ari “umurongo Perezida Kagame yashyizeho wo gutuza abaturage neza no gukoresha neza ubutaka hitabwa ku kuzirikana ahakorerwa indi mirimo y’iterambere ry’igihugu.’’

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati, wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda. Ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye. Wubatswe mu buryo bugezweho ndetse ufite ibikorwaremezo byose by’ibanze hafi.

Izi nzu ziwugize zubatswe mu buryo bw’amagorofa, aho buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwiherero n’ubwogero bubiri kandi bwose buri mu nzu n’igikoni cyo mu nzu.

Buri muryango watujwe muri izi nzu wahawe kandi ibikoresho by’ibanze birimo matelas, ibitanda, intebe na televiziyo.

Uyu mudugudu kandi wubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ivuriro, agakiriro kazajya gakorerwamo imirimo y’ubukorikori itandukanye, inzu izajya ikorerwamo ubworozi bw’inkoko, ibiraro n’ibindi.

Imirimo yose yo kubaka uyu mudugudu ugezweho wa Kinigi yarangiye itwaye 26 611 466 699 Frw arimo agera kuri 8 047 653 297 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, 1 589 619 026 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka ikigo nderabuzima na 3 350 166 058 Frw yubatse ikigo cy’amashuri n’irerero.

Ibikorwa byo kugurira imiryango ituye muri uyu mudugudu inka 102 n’inkoko 8000, kubaka agakiririro, gutera ubusitani n’ibiti by’imbuto byo byatwaye 1 874 637 199 Frw, mu gihe indi mirimo nko kubaka imihanda, kuhageza amashanyarazi gutera ibiti no guha ingurane abari bahatuye byatwaye arenga miliyari 11 Frw.

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ubwo yageraga mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Perezida Touadéra yasuye Urugo Mbonezamikurire y'Abana bato rwa Kampanga, asobanurirwa serivisi zitandukanye zihabwa abakiri bato zirimo kubaha ifunguro ryuzuye no kubigisha
Imiterere y'Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda
Perezida Touadéra yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Perezida Touadéra wa Centrafrique yeretswe uko ikoranabuhanga ryatangiye kwimakazwa mu myigire y'abanyeshuri
Uyu Mukuru w'Igihugu yanyuzwe n'uburyo amashuri afite ibikorwaremezo bifasha abanyeshuri kubona ubumenyi
Yasuye ibice bitandukanye bigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 144
Perezida Touadéra yakiriwe n'abayobozi batandukanye
Yasobanuriwe ibikorwa bitandukanye biri mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi
Minisitiri w'Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagendaga asobanurira Perezida Touadéra imiterere y'uyu mudugudu
Perezida Touadéra wa Centrafrique yanyuzwe n'iterambere yasanze ryegerejwe abatuye mu Kinigi

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .