00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF yivuganye abarwanyi bane muri Mozambique, iri gusatira ibindi birindiro by’inyeshyamba

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 August 2021 saa 02:16
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu, Ingabo z’u Rwanda zagiye guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique, zishe abarwanyi bane mu gitero zagabye ahitwa "1st May".

Aka gace gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, kari mu bilometero 10 kugira ngo ugere mu Karere ka Macimboa da Praia ari naho hari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba yazengereje iyo ntara.

Icyo cyicaro ni cyo iyo mitwe yifashisha mu kujya mu bindi bihugu birimo Tanzania.

Muri iyo mirwano, ingabo z’u Rwanda zishe abarwanyi bane, hafatwa imbunda enye za RPG, eshatu za SMG n’ibindi bikoresho birimo inyandiko.

Uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Afungi kigenzurwa na Polisi y’u Rwanda kugera aho imirwano yabereye, harimo ibilometero 65. Abarwanyi bakuwe mu birindiro ako gace kiyongera ku tundi turi mu maboko ya RDF.

Kugira ngo Ingabo z’u Rwanda zigere mu gace ka Macimboa de Praia hasigaye ibirometero icumi.

Mbere yo gufata " 1st May" yabereyemo imirwano, Ingabo z’u Rwanda zari zanyuze ahitwa Njama.

Ubu Ingabo z’u Rwanda ziri kugenzura n’ahitwa "Quelimane 2" aho zikoresha nk’ibirindiro mu bizifasha mu rugamba.

Inzira ya Afungi ni imwe muri ebyiri ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bakoresheje ngo bagere mu mujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’indiri y’inyeshyamba.

Kuri ubu abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rumwe, abandi mu rundi ku buryo bose bazahurira ahantu hamwe.

Iya mbere ni iya Afungi unyuze Palma ugana Mocimboa da Praia mu gihe iya kabiri ari ihera Mueda igakomereza Awasse na yo igera Mocimboa da Praia.

Izo ngabo nizimara guhurira muri ako gace, ikizaba gikurikiyeho ni ukugenzura ibice byose by’intara, hanyuma abaturage bagatangira gusubizwa mu byabo nta nkomyi.

Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka ni bwo ingabo z’u Rwanda zagiye muri Mozambique nyuma y’ubusabe bwa Perezida w’icyo gihugu, Filipe Nyusi.

Byari byitezwe ko izi ngabo zifatanya n’iz’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ariko iza SADC zatinze kuhagera na nyuma yo kuhagera ntiziratangira gutanga ubufasha.

Aka gace kazwi nka Afungi kamaze gutekana ku buryo byitezwe ko mu minsi iri imbere uruganda rutunganya gaz ruzasubukura imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .