00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Remera: Impungenge z’ababyeyi baterwa ipfunwe no gutera akabariro abana bumva

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 August 2022 saa 11:11
Yasuwe :

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo bafite impungenge z’imyitwarire y’abana babo kubera kurarana na bo mu nzu nto ku buryo babumva iyo bari gutera akabariro.

Abaganiriye na IGIHE ni abatuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, agace gatuwe n’abantu benshi hakaba hamwe mu hakunze kuboneka inzu ziciriritse zigonderwa n’abafite amikoro make.

Bamwe muri aba baturage batuye mu Mudugudu wa Marembo ya II babwiye IGIHE ko kuba mu nzu nto, bituma batera akabariro abana bumva bikaba byabakururira kwishora mu ngeso mbi zirimo n’uburaya.

Mukamana Marie Grace w’abana bane yagize ati “Ntabwo waba ubana n’abana batatu cyangwa bane mu cyumba kimwe kandi urabizi ko abagabo batihangana ngo mujye mu byo gutera akabariro abana babumva, hanyuma ngo ejo bazareke nabo kubyuka babikora.”

Uwiduhaye Claudine yavuze ko kuba batera akabariro abana babo babumva, nko ku bakobwa ari byo bibakururira kuba baterwa inda zitateganyijwe cyangwa bakaba indaya.

Yagize ati “Urumva umugabo araza akaguhindukiza agakora ibyo atitaye ku kuba abana bari kumva, ejo ugasanga babikoze cyangwa umukobwa wawe bamuteye inda kubera ko ibyo muba mukora byose.”

Undi mubyeyi ufite umwana w’umukobwa wabyaye imburagihe utarifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko umwana we ashobora kuba yaratwaye inda kubera ko bararana mu cyumba kimwe.

Ati “Sinamurenganyije. Umugabo wanjye ndamubuza mubwira ko abana bakiri maso batwumva, ntabyumve . Ubwo se umwana wanjye nari kumurenganya kuko bamuteye inda nshingiye kuki koko?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Rugabirwa Déo, yavuze ko kuba abo babyeyi bararana n’abana babo mu cyumba kimwe atari byo byatuma bishora mu ngeso mbi zirimo uburaya cyangwa ubusambanyi.

Yagize ati “Umuntu aba mu nzu y’icyumba bitewe n’ubushobozi njye numva atari yo mpamvu baba indaya kuko uburaya ni ingeso kuko hari n’iziba mu magorofa. Numva babyeyi bakwiye kwirwanaho kuko abana ntibaba bakwiye kubumva bari muri ibyo bintu.”

Gitifu Rugabirwa yasabye ababyeyi kwitwararika bakirinda gukorera mu maso y’abana ikintu cyose cyatuma bishora mu ngeso mbi.

Ifoto yo mu kirere igaragaza agace ka Nyabisindu muri Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .