00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Hubert Védrine na Guillaume Ancel bapfa ibyatangajwe na Raporo ya Duclert

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 December 2021 saa 02:58
Yasuwe :

Hashize amezi icyenda abahanga mu mateka y’u Rwanda n’u Bufaransa batangaje raporo yabo yakozwe na Komisiyo yari iyobowe na Prof Vincent Duclert. Ishinja abari abayobozi b’u Bufaransa barimo na Hubert Védrine wakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu “uruhare rukomeye” n’amakosa yagejeje ku rupfu rw’Abatutsi basaga miliyoni.

Nyuma y’aho iyo raporo isohokeye, benshi mu bahoze mu buyobozi bw’u Bufaransa barayikomye n’ugerageje kubagarukaho akaba ikibazo kuri bo.

Umwe muri bo ni Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Elysée). Yajyanye mu nkiko Guillaume Ancel wari umwe mu basirikare b’u Bufaransa bari mu Rwanda wakunze gusaba ko uruhare rwe mu byabaye rumenyekana.

Muri Kamena nyuma gato y’aho Raporo ya Duclert yari imaze gusohoka, Védrine yatangiye kunenga Guillaume Ancel wandikaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mugabo agomba kuryozwa ibyo yakoze.

Undi ntabwo yigeze yishimira ibyo, ahubwo ubu yatanze ikirego avuga ko Guillaume yamusebeje. Urukiko ruzumva impande zombi tariki 18 Gashyantare 2022.

Guillaume wanditse ibitabo bigaragaza uruhare rwa bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa mu mahano yagwiriye u Rwanda, yanze kuripfana, yongera agaruka kuri Védrine.

Yanditse kuri Twitter ati “ Hubert Védrine afite ikibazo cyo kwanga kwemera ko ibyo yavuze byose ku Rwanda mu myaka 27 ishize, byateshejwe agaciro na Komisiyo Duclert yashyizwe kandi igasozwa na Perezida Macron i Kigali.”

Yibaza impamvu Védrine ashaka kumucecekesha mu gihe ibyo avuga bishingiye ku mateka.

Umunyamategeko wa Védrine, Me Alexandre Mennucci, yatangaje ko we n’umukiliya we icyo badashaka ari umuntu umwibasira by’umwihariko Ancel ngo yamugereranyije na Maurice Papon wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ati “Védrine ntiyigeze akorana n’Abajenosideri. Ntabwo ahakana ko Jenoside yabaye. Arashaka ko agaciro ke karengerwa n’urukiko.”

Ku rundi ruhande, Ancel we ahakana ko yaba yaragereranyije Védrine na Papon ahubwo ko yavuze ko imikorere yabo ijya kumera kimwe.

Ati “Kuri njye, ikibangamira Hubert Védrine ni uko tubaza uruhare rwe mu “ruhare rukomeye rwa Élysée” rwagaragajwe na Komisiyo Duclert.”

Ubwo iyi raporo yari imaze kujya hanze, Prof Vincent Duclert wayoboye abayikoze, yahishuye ko Védrine ari mu ba mbere bayirwanyije bikomeye.

Muri Kamena ari i Kigali yagize ati “Nubwo muri rusange Abafaransa bayakiriye neza, abari ku isonga mu butegetsi bw’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994, ku isonga Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée bagerageje kuyamagana no kuyitesha agaciro.”

Bose ntibashaka ko hagira uhuza izina ryabo na Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagaragaza ko u Bufaransa bwakoze ibyo bwagombaga gukora kandi ku gihe.

Mu nyandiko aba bashakashatsi babonye harimo n’iya Pierre Joxe wabaye Minisitiri w’Ingabo hagati ya Mutarama 1991 na Werurwe 1993, wandikiye François Mitterrand amusaba gufata icyemezo cya gisirikare ku byatutumbaga mu Rwanda.

Duclert ati “Biragaragara ko bifitanye isano n’u Rwanda. Yasabye ko amabwiriza ya Perezida wa Repubulika aba yanditse. […] Hubert Védrine yanze kugeza ubwo butumwa kuri Mitterrand.’’

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Prof. Vincent Duclert yabajijwe niba uko raporo yakiriwe biterekana umubano hagati y’inzego za Leta y’u Bufaransa muri Jenoside n’abandi.

Yasubije ko mu byavuzwe n’aba bagabo hari ibibazo by’ingenzi mu bikubiye mu nyandiko bigikeneye kwibazwaho.

Ati “Kuri Hubert Védrine, yibanze ku byo twatangaje ku kuba u Bufaransa nta ‘ruhare rutomoye’ rwagize, nk’ijambo twifashishije dushingiye ku nyandiko twashoboye kunyuramo, ku byabaye muri Jenoside.’’

Yakomeje avuga ko kuba Hubert Védrine ashaka kwishingikiriza ibikubiye muri raporo mu kwerekana ko nta ruhare na ruto u Bufaransa bwagize muri Jenoside atari ari ukuri.

Ati “Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside nubwo abayobozi b’Abafaransa batari babizi cyangwa babishaka. Ibyo na byo bikwiye kwemerwa.’’

Umwanditsi Patrick de Saint Exupery aherutse kuvuga ko Védrine ntaho ataniye na Colonel Théoneste Bagosora wakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Yagize ati “Colonel Bagosora Théoneste ni we ubwo yari mu rukiko Arusha, yanze kuvuga Jenoside avuga ubwicanyi ndengakamere. Ati ‘ntabwo nakoze Jenoside, icyabaye ni ubwicanyi ndengakamere’. Bagosora na Védrine ni bamwe, ni abantu bakina n’amagambo bashaka kwerekana ukuri kw’ibintu bitigeze bibaho.”

Raporo ya Duclert yamuritswe nyuma y’imyaka itsinda ry’abanyamateka 13 riri gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

Ni raporo ya paji 1222 yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert.

Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntabwo inyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 aba bashakashatsi babashije kuzinyuzamo amaso kuko muri raporo yabo basobanura ko hari zimwe babuze, bishoboka ko zaba zarimuriwe mu bubiko rusange, cyo kimwe n’uko hari izindi batabashije kubona kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

Hubert Védrine ntakozwa ibyo gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Guillaume Ancel yakunze kuvuga ko uruhare rwa Hubert Védrine muri Jenoside yakorewe Abatutsi rukwiriye kugaragazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .