00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umugabo yishe umugore we amutemye umutwe, harakekwa ifuhe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 December 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 38 wari utuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yishe umugore we bari babyaranye abana babiri amutemye umutwe, bigakekwa ko yamwishe kubera kumufuhira.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022, mu Mudugudu w’Umunini mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro.

Amakuru IGIHE yahawe na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuze ko ubusanzwe nta kibazo bari basanzwe bafitanye ngo bari mu ngo zabanaga neza ku buryo nta na rimwe bari barigeze batongana cyangwa ngo bagirane ikibazo, gusa ngo umugabo yajyaga akunda gufuhira umugore cyane akanamukekaho kumuca inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko bataramenya icyatumye uyu mugabo yica umugore we gusa ngo biravugwa ko byatewe no kumufuhira cyane.

Yagize ati “ Byabaye nka saa Tanu zijoro uwo mugabo amaze kumwica yahise ahamagara mukuru we nka saa Cyenda zijoro amubwira ko yishe umuntu, urebye yamwishe amutemye umutwe gusa nyuma yo kumwica yahise asa n’utaye ubwenge ntabwo arongera kuvuga ngo nibura atubwire icyatumye amwica.”

Gitifu Rushimisha yasabye abaturage kwirinda amakimbirane abayagiranye bakegera ubuyobozi bukabafasha kumvikana no gukemura ibibazo ngo kuko aricyo babereyeho.

Ati “Amakimbirane mu rugo akwiriye kuba ikizira, inzego z’ibanze kuva ku Isibo barahari binanze wakwitabaza urwego rwisumbiyeho rukagufasha gukemura ikibazo aho kwica umuntu, birababaje kuba nk’ubu abana babiri babyaranye bagiye gusigara batabana n’ababyeyi kubera ibintu nk’ibi umwe arapfuye undi agiye gufungwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu muryango wari ufitanye abana babiri, umurambo wa nyakwigendera ngo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana mu gihe umugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .