00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir igiye gutangiza ingendo zijya muri Centrafrique

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 19 January 2021 saa 02:23
Yasuwe :

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yatangaje ko muri Gashyantare uyu mwaka, izatangiza ingendo zigana muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui aho zizajya zikorwa inshuro ebyiri mu Cyumweru.

Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro. Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2019.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yabwiye IGIHE ko itariki ingendo zizatangiriraho itaramenyekana kuko hakiri ibikiri kunozwa. RwandAir izajya igera muri Centrafrique inyuze i Douala muri Cameroon.

Ati “Turi kubikoraho mu gihe ibintu byose byagenda neza, tuzatangira mu kwezi gutaha. Ni ingendo ebyiri mu cyumweru. Nta tariki tuzatangiriraho turamenya kuko bigendana no kubona ibyangombwa byose, turacyabikoraho.”

Ubusanzwe kuva mu Rwanda ujya i Bangui, ni urugendo rugoye kuko byasabaga kunyura mu bihugu byinshi. Urugero nk’umuntu wateze indege ya RwandAir, yashoboraga guhaguruka i Kigali, indege ikanyura i Kampala aho imara nibura nk’iminota 30, nyuma ikagera muri Kenya.

Iyo igeze muri Kenya, afata nka Kenya Airways imuvana i Nairobi ikagera mu Mujyi wa Bangui ku Kibuga cy’Indege cya M’poko. Ubaze ni urugendo rushobora kumara amasaha 14 rugatwara hafi amadolari 1000.

Umwe mu bantu bo muri Centrafrique waganiriye na IGIHE yavuze ko izi ngendo zizabafasha kubona uko bakora ubuhahirane n’ibindi bihugu kuko ubusanzwe byari ibintu bigoye.

Hari amakuru IGIHE yabonye ko urugendo rwa mbere rwa RwandAir rujya i Bangui ruzakorwa mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare uyu mwaka nubwo bitigeze byemezwa n’iyi sosiyete.

Mu 2019 nibwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n’ibijyanye n’amabuye y’agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa ‘Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.

Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi, amabuye y’agaciro yitwa ‘cobalt’ yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n’ibindi.

Ni isoko rikomeye ku banyarwanda bakora ibikorwa by’ubucuruzi kuko muri iki gihugu ibintu hafi ya byose bitumizwa mu mahanga.

Umujyi wa Doula RwandAir igiye kujya inyuramo igiye i Bangui, yatangiye kuwukoreramo ingendo muri Mata 2014.

Uhagaze ku musozi wa Gbazabangui, uba witegeye Umurwa Mukuru wose
Bangui ni umujyi w'ubucuruzi ushobora kungukira abanyarwanda binyuze mu ngendo za RwandAir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .