00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yatangije ingendo zijya i Goma, abakoreshaga imodoka bariruhutsa

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 15 October 2021 saa 04:33
Yasuwe :

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangije ingendo zigana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, nibwo indege ya mbere ya RwandAir yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza mu Mujyi wa Goma.

Uyu mujyi ubaye uwa gatatu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RwandAir ijyamo nyuma y’Umurwa Mukuru Kinshasa na Lubumbashi.

Biteganyijwe ko RwandAir izajya ijya mu Mujyi wa Goma kabiri mu cyumweru (ku wa Mbere no ku wa Gatatu). Ku ikubitiro iyi ndege yahagurukanye abagenzi 33 bari bagiye muri Goma ku mpamvu zitandukanye.

Aba bagenzi bavuze ko kuba RwandAir igiye kujya ikorera ingendo i Goma bizabafasha cyane kuko hari ababanzaga kunyura Addis Abeba muri Ethiopie n’abafataga umwanzuro wo gukoresha inzira y’ubutaka bakambukira mu Mujyi wa Rubavu.

Patrick Nzoloka uri mu bakoranye na RwandAir uru rugendo rwa mbere yavuze ko mu ngendo asanzwe akora byamuvunaga kuko yabanzaga guca muri Ethiopie.

Ati “Uyu munsi ndi umugenzi wa RwandAir mu rugendo rushya rwa Kigali- Goma, nsanzwe nkora urugendo rwa Goma-Dubai ariko mbanje guca Addis Ababa, ni ubwa mbere nkoresheje RwandAir mva i Kigali njya i Goma.”

Patrick Nzoloka yakomeje avuga ko uru rugendo rushya ruzafasha Abanye-Congo bakorera ingendo mu bihugu bitandukanye.

Ati “Hamwe n’iki cyerekezo gishya cya Kigali-Goma hari abantu benshi bazafashwa hari abajya muri Nigeria, hari abajya Benin, Kenya n’ibindi bihugu ntekereza ko bizafasha Abanye-Congo kujya mu byerekezo bine by’Isi.”

Yongeyeho ko kuba RwandAir igiye gutangira kujya i Goma bizashyira igitutu ku bindi bigo by’indege bikarushaho kugabanya igiciro no gutanga serivisi nziza.

Ati “Twakoreshaga imodoka, byadutwaraga amasaha ane yaba menshi akaba atanu. Tugiye kujya dukoresha neza igihe niba uvuye i Kigali ugakoresha iminota 20 cyangwa 30."

Ubwo iyi ndege yari igeze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma yakiriwe mu buryo busanzwe bumenyerewe bwo kuyitera amazi.

Uyu Mujyi wa Goma RwandAir yatangijemo ingendo, ni umwe mu ikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 670, ukaba uhahirana cyane n’u Rwanda cyane ko uhana imbibi n’Akarere ka Rubavu gaherereye mu Burengerazuba bw’Igihugu.

RwandAir itangihe ingendo zijya i Goma mu gihe nta kwezi kurashira itangije izindi zijya mu Mujyi wa Lubumbashi nawo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Werurwe 2019, ni bwo u Rwanda na RDC, byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere. RwandAir yahise itangira gukora ingendo eshatu mu Cyumweru za Kigali-Kinshasa, aho kuri ubu ijya cyangwa ikava ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili kiri i Kinshasa.

Ubwo abagenzi bagana i Goma bagezwaga aho bagombaga gufatira indege
RwandAir izajya ijya i Goma kabiri mu cyumweru
Byari ibyishimo kuri aba bagenzi boroherejwe urugendo
Muri uru rugendo rwa mbere RwandAir yatwaye abagenzi 33
Patrick Nzoloka yavuze ko urugendo rwa Goma rwari rusanzwe rumugora kuko yabanzaga guca Addis Ababa muri Ethiopia
RwandAir ikora ingendo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .