IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga umuntu bitabaye ngombwa ko bafungura igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery), ahubwo hakifashishwa ikoranabuhanga ririmo robot na camera mu kubaga umuntu ku buryo bimuha amahirwe yo kugira uburibwe bucye bw’umubiri ndetse no gukira vuba.
Usibye gukora ubushakashatsi mu kubaga hifashishijwe iri koranabuhanga, IRCAD inatanga amahugurwa y’uburyo iri koranabuhanga rikoreshwa, aho yashyizeho Kaminuza yo kuri murandasi itanga ayo masomo, izwi nka WeBSurg, kuri ubu ikoreshwa n’abarenga ibihumbi 360 ku Isi yose, ndetse ikaba itanga amasomo yayo ku buntu.
Mu 2018, Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’iki kigo yo gufungura icyicaro cyacyo mu Rwanda, ndetse mu mwaka wakurikiyeho imirimo yo kubaka Icyicaro Gikuru cy’icyo kigo kizaba kiri i Masaka mu Mujyi wa Kigali, yaratangiye ndetse kizatahwa uyu mwaka.
Nikimara gutangira imirimo mu buryo bwuzuye, Ikigo cya IRCAD Africa Center cyitezweho kuzaziba icyuho kigaragara ku Mugabane wa Afurika mu buvuzi bwo kubaga umuntu ariko hakoreshejwe ikoranabuhanga rituma kumubaga byoroha, bikihuta kandi bikagabanya ibyago byo kugira ibindi bibazo by’ubuzima biterwa no kubagwa, birimo gutakaza amaraso menshi n’ibindi.
Ubuvuzi bumeze gutya ntiburakwira henshi muri Afurika, na cyane ko busaba ubuhanga bugezweho yaba mu buvuzi ndetse no mu ikoranabuhanga kuko bikorana mu rwego gutanga umusaruro. IRCAD Africa yitezweho gufasha mu guhangana n’iki kibazo binyuze mu bushakashatsi ndetse n’amahugurwa ari ku rwego rwo hejuru mu byo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga, azahabwa Abanyafurika baturutse mu bihugu 54 byo kuri uyu Mugabane.
Iki kigo kandi cyatangiye gukorana n’abanyarwanda mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi nk’ubu, ndetse kiri gukorana n’abandi bahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga na mudasobwa, ndetse n’ibindi bijyanye nabyo, abenshi bagaturuka muri Kaminuza y’u Rwanda, Carnegie Mellon University Africa (CMU-Africa) ndetse na African Institute for Mathematical Sciences (AIMS).
Visi Perezida wa IRCAD Africa, Dr. Guillaume Marescaux, aherutse kubwira The New Times ko icyemezo cyo gufungura ishami ryabo mu Rwanda cyaborohereye mu kugifata bitewe n’uburyo igihugu cyashyizeho gahunda zituma bashobora kugera ku ntego zabo, ndetse ko intego bafite zijyanye na gahunda y’igihugu mu buvuzi bugezweho.
Yaragize ati “Afrika yerekanye ko ishobora kuba isoko y’abahanga mu bya siyansi. Kugeza ubu, twashimishijwe n’abahanga twakoranye na bo mu Rwanda ndetse no ku Mugabane wa Afurika. Ni ibintu bishimishije kuko turi kubaka ikipe ya mbere ngari y’abahanga mu by’ubumenyi bw’ubukorano (AI) muri Afurika”.
Magingo aya, IRCAD Africa iri gushakisha no gukorana n’abandi bahanga mu ikorabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, kugira ngo bahange udushya mu by’ikoranabuhanga dushobora kwifashishwa mu kubaga abantu hifashishijwe ikoranabuhanga.
IRCAD Africa Center izaba iri mu Rwanda ni ishami rya IRCAD France, ari na cyo gihugu yatangiriyemo mu mwaka 1994, itangijwe n’umuhanga mu byo kuvura kanseri, Prof. Jacques Marescaux.
Iki kigo gifite inzobere mu byo kubaga zigera kuri 800, zitoza abaganga n’abandi bahanga mu byo kubaga bagera ku 6200 buri mwaka, kigatanga amasomo 80, arimo 20 yo ku rwego rwo hejuru.
Uretse u Rwanda, IRCAD ifite ibyicaro mu bihugu bya Brazil, Taiwan, Lebanon ndetse n’ikindi kizashyirwa mu Bushinwa.
Uburyo IRCAD Africa izaba iteye, video
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!