00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye miliyoni 15$ yo kugura urukingo rwa Covid-19

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 23 November 2020 saa 09:21
Yasuwe :

Mu gihe Isi yose iri mu rugamba rwo gushakisha urukingo rushobora guhangara icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi yose, hari icyizere ko mu gihe kitarambiranye zimwe mu nkingo mu ziri gukorwa, zishobora kwemezwa burundu, u Rwanda rukeneye miliyoni 15$ yo kuzagura urwo rukingo.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yagiranye na The New Times, yavuze ko hari icyizere ko mu gihe cya vuba urukingo rwa Covid-19 rushobora kuboneka.

Ati “Hari inkingo nyinshi za Covid-19 zerekanye ubushobozi n’ubwo zikiri mu igerageza zitaremezwa ko abantu batangira kuzikoresha, birerekana ko turi hafi kubona urukingo, kuko nicyo kintu gikenewe mu guhangana na Covid-19 yibasiye isi yose.”

Yongeyeho ati “Nk’igihugu ubu turi muri Covax Framework, ihuririo rigamije kwihutisha kugeza urukingo rwa Covid-19 mu bihugu binyamuryango igihe ruzaba rubonetse. Kuri ubu turi gushakisha miliyoni 15$ azakoreshwa tugura urwo rukingo ubwo ruzaba rubonetse.”

Dr Mpunga yavuze ko abazaherwaho mu guhabwa urukingo ubwo ruzaba rubonetse, ari abantu bibasiwe kurusha abandi barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abageze mu zabukuru, ndetse n’abandi basanzwe bafite ibibazo by’ubuzima.

Ati “Icyiciro cya mbere kizaba icyo gukingira 30% y’abaturage bose, hanyuma uko igihe kigenda tuzagenda dupima n’abandi b’ingenzi barimo abapolisi ndetse n’abanyeshuri.”

Avuga uko Covid-19 ihagaze kugeza ubu mu Rwanda, Dr Mpunga yavuze ko ahari kugaragara ubwandu cyane kuri ubu ari ahantu hahuriye abantu benshi mu nkambi z’impunzi no muri gereza, ndetse ngo isangwa no mu bacuruzi bambukiranya imipaka.

Yavuze ko hatahita hamenyekana uko Covid-19 yageze muri za gereza, kuko ngo gereza zitari mu ruzitiro burundu nk’uko umuntu yabitekereza.

Ati “Hari abagororwa bajya kwivuza hanze, hari abagororwa bashya binjira bavuye hanze, hari abagemura ibicuruzwa muri gereza bavuye hanze, ndetse hari n’abakora muri gereza bataha hanze, ibi rero bishobora kuba impamvu yo kwinjiza Covid-19, kandi yageramo igahita ikwirakwira cyane bitewe n’uburyo baba ari benshi ahantu hamwe.”

Kugeza ubu muri gereza eshatu zo mu Rwanda zagaragayemo iki cyorezo ari zo gereza ya Nyarugenge, iya Rwamagana ndetse n’iya Muhanga, hamaze kwandura abagororwa bagera ku 180 naho 12 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Dr Mpunga yavuze ko bahise bashyiraho ingamba zirimo gushyiraho ibigo byita ku banduye muri izo gereza zose, ndetse no koherezayo abaganga bashinzwe gukurikirana abanduye ndetse no gupima abahuye nabo, hari n’izindi ngamba gereza zahise zishyiraho zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo.

N’ubwo Dr Mpunga yavuze ko nta bwandu bukigaragara cyane mu baturage, kuko mu bipimo bafata mu baturage hanze, ari gake habonekamo uwanduye, yavuze ko abaturage badakwiye kwirara, ashingiye ku kuba hari ibihugu Covid-19 yongeye gukaza umurego.

Ati “Isomo Abanyarwanda bakwiga ni uko nta gihugu na kimwe cyavuga ngo cyatsinze urugamba rwo guhangana n’icyorezo, kuko bihora bihindagurika. Ni uko rero dukwiye kuguma turi maso, dukurikiza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19.”

Guhera muri Kanama, u Rwanda rwatangiye gufunga byinshi mu bigo byitaga ku banduye iki cyorezo, hashyirwaho uburyo bwo kubakurikirana bari mu ngo, Dr Mpunga yavuze ko byabaye igikorwa ngirakamaro ku mpande zombi.

Ati “Muri rusange abantu bashyizwe mu kwitabwaho bari mu rugo ni 1.326, muri bo 1.224 nibo bamaze gukira kugeza ubu. Iyi mibare irerekana ko byagabanyije amafaranga leta yatangaga mu bigo byabitagaho, harimo kubagaburira, kwishyura abantu babitaho, n’ibindi byose byahakorerwaga.”

Yongeyeho ati “Icyemezo cyo kwita ku banduye bari mu ngo, cyarabafashije nabo ubwabo, kuko ubu baba bari hafi y’imiryango yabo, bikaba ari byiza no ku buzima bw’imitekerereze yabo.”

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe, abamaze kwandura ari 5.665, muri bo abakize ni 5.164, naho abo imaze guhitana ni 47.

Urukingo rwakozwe n'Ikigo Pfizer cy'Abanyamerika hamwe na BioNTech cy'Abadage ni rumwe mu zihanzwe amaso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .