00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaguze ibyuma bishobora kubika inkingo zose za Covid-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 January 2021 saa 04:47
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kugeza ubu u Rwanda rufite ibyuma bikonjesha (Frigo) bifite ubushobozi bwo kubika ubwoko bwose bw’inkingo za COVID-19 zimaze gukorwa n’ibihugu binyuranye, nyuma y’uko ruguze ibindi bitanu bifite agaciro ka miliyoni 50 Frw.

Ibi byuma bije byiyongera ku bindi u Rwanda rwari rusanzwe rukoresha mu kubika neza inkingo ngo zitangirika, gusa byo bikagira umwihariko w’uko bishobora kuzikonjesha ku kigero cya dogere -40 na -86.

Kuba u Rwanda ruguze ibi byuma ni indi ntambwe itewe mu kubaka ubushobozi bwo gukomeza guhangana na Covid-19 cyane ko ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko inkingo za Covid-19 zimaze kuboneka zizasaba kuzibika ahantu hakonje cyane.

Uretse ibi byuma biri i Masoro mu Mujyi wa Kigali, u Rwanda rufite n’ibindi bikoresho bishobora kuzifashishwa mu kugeza hirya no hino mu gihugu inkingo zitandukanye za Covid-19 kandi zidataye ikigero cy’ubukonje zigomba kubikwamo.

Kubona ibi byuma bikonjesha ni kimwe mu bikomeye biri mu myiteguro yo kwakira inkingo kuri ubu igeze kuri 95%.

U Rwanda rwamaze gutanga ubusabe bwarwo bw’inkingo za COVID-19, byitezwe ko muri Werurwe 2021 zizaba zabonetse.

Uretse kuba ibi byuma bizakoreshwa mu kubika inkingo za COVID-19 bizanakoreshwa no mu kubika izindi 12 zisanzwe zihari zirimo izihabwa abana ndetse n’abantu bakuru.

U Rwanda rwakwakira inkingo zose za Covid-19

Hari hashize iminsi hari impungenge z’uko u Rwanda rushobora kuzitirwa n’ubushobozi buke mu bijyanye no kubika inkingo bigatuma hari zimwe rutabasha kwakira kandi wenda arizo zaba zoroshye kuzibona.

Ibi byaterwaga n’uko nk’inkingo enye ziri mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza, zose zifite amabwiriza yihariye ajyanye n’uburyo zibikwamo n’uko zitwarwamo. Urukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxyford mu Bwongereza, ni rwo rwonyine rwagaragaraga nk’urushobora korohera u Rwanda kuko rutagoranye mu buryo rubikwamwo.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yagiranye na IGIHE yavuze ko nyuma yo kubona ibi byuma bikonjesha u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira urukingo rwose rwaboneka.

Yagize ati “Bivuze ko u Rwanda rushobora kwakira urukingo urwo ari rwo rwose kuko biriya byuma bikonjesha bifite ubushobozi bwo kubika inkingo za Pfizer kuko arizo zisaba kuzibika ahantu hakonje kuri dogere 70 munsi ya zeru, izindi nkingo yaba Moderna na AstraZeneca zo dusanganywe ubushobozi bwo kuzibika, ubu urukingo rwose rwaza mu Rwanda twabasha kurubika no ku rutanga neza.”

Ibi byuma u Rwanda rwaguze bifite ubushobozi bwo kubika dose ibihumbi 300.

Mu Ukuboza 2020 Minisitiri w’Ubuzima yabwiye IGIHE ko hari icyizere cy’uko u Rwanda ruzabona urukingo rwa Covid-19 mu mezi ya mbere ya 2021.

Ibi abishingira ku kuba u Rwanda rwarubahirije itariki ya 07 Ukuboza 2020 yari yatanzwe nk’igihe ntarengwa ibihugu byose bigomba kuba byatanze ubusabe bw’inkingo za COVID-19, aho ari kimwe mu byemerewe kuzahabwa inkingo 20% by’abaturage bose b’igihugu mu cyiciro cya mbere.

Izi nkingo zizatangwa n’ihuririo rigamije kwihutisha kugeza urukingo rwa Covid-19 ku bihugu, Covax, ari naryo rizazigura ku ikubitiro rikazisaranganya hirya no hino ku bihugu.

Mu bazahabwa urukingo mu cyiciro cya mbere harimo abakozi bo kwa muganga, abafite indwara zitadakira nk’umuvuduko w’amaraso, diabète, asthma n’izindi zo mu buhumekero, abakuze bafite hejuru y’imyaka 65, abakora mu nzego zituma bashobora kugira ibyago byo kwandura nko kuri gasutamo n’abandi bahura n’abantu benshi.

Ubu mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura Covid-19 n’abo ihitana ukomeje kwiyongera, kuri ubu abayanduye barenga ibihumbi 10 mu gihe abo yahitanye ari 128.

Ibi byuma byaguzwe miliyoni 50Frw
Ku wa 14 Mutarama 2021, u Rwanda rwatangaje ko rufite ibyuma bikonjesha bifite ubushobozi bwo kubika ubwoko bwose bw'inkingo za COVID-19 zari zimaze gukorwa n'ibihugu binyuranye. Ni ubwo bubiko bugizwe n'ibyuma bitanu bifite agaciro ka miliyoni 50 Frw
Ibi bikoresho ni byo bizajya byifashishwa mu kuzigeza ku baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .