00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatanu cy’impunzi 130 zavuye muri Libya (Amafoto na video)

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 30 December 2020 saa 01:34
Yasuwe :

Ahagana saa Yine z’ijoro nibwo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, indege ya Tripoli yururukije icyiciro cya gatanu cy’impunzi n’abashaka ubuhungiro bavuye muri Libya bagizwe n’abasore n’inkumi 130.

Bakigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali, izi mpunzi zagaragazaga akanyamuneza ku maso, zakiriwe mu buryo bukwiriye ikiremwamuntu zari zarabuze, zisohoka mu ndege zerekwa aho zinjirira, zikabanza gusukura intoki n’umuti wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Imbere ahakirirwa abantu mu Kibuga cy’Indege, abakozi baho bari babukereye biteguye kwakira izi mpunzi neza, maze buri umwe, mu gapfukamunwa gapfutse n’amazuru, akegera umukozi ushinzwe gusuzuma ibyangombwa mbere y’uko yemererwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma kigana hanze y’ikibuga cy’indege.

Aha hose hakurikizwaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abantu bahana intera, abakuyemo agapfukamunwa bakibutswa kukambara neza ndetse n’abashaka kwisukura bakabikora mu buryo bworoshye kuko imiti yabugenewe yabonekaga ahantu hose.

Bitewe n’uburyo imyiteguro yo kwakira izi mpunzi yari imeze, byatwaye igihe gito kugira ngo zitangire kwerekeza mu modoka nini zateguriwe, aho zari ziparitse hanze y’Ikibuga cy’Indege ziteguye kwerekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata, aho bazategerereza ibipimo bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Coronavirus.

Nyuma yo kubona ibipimo, izi mpunzi zizerekezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora, aho bazasanga bagenzi babo bagakomeza kwitabwaho no kondorwa mu buryo butandukanye, dore baba baranyuze mu makuba menshi aho muri Libya.

Izi mpunzi zaje mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo ku wa 10 Nzeri 2019, ubwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma u Rwanda rwakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana hakurya ya Méditerranée mu Burayi.

Kugeza ubu izi mpunzi zije zisanga izindi 385 zari zarageze mu Rwanda mu byiciro bine biherutse, aho icyaherukaga cyari cyarageze mu gihugu ku wa 19 Ugushyingo, kigizwe n’impunzi 79.

Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibakira barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bajya muri Canada, mu gihe 46 bagiye muri Norvège naho abandi batanu bakerekeza mu Bufaransa.

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwakira impunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi zari zibayemo muri Libya, aho zageze mu rwego rwo kugerageza amahirwe yo kujya gushakira ubuzima bwiza mu bihugu bikize.

Ibi ariko ntibyagezweho kuko nyuma yo kugera mu Libya, igihugu n’ubundi gisanganywe umutekano mucye uterwa n’intambara kimazemo imyaka hafi 10, izi mpunzi zatangiye gutotezwa, zikorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse zimwe zitangira no gucuruzwa, kugeza ubwo ikibazo kimenyekanye maze u Rwanda rwiyemeza gutanga umutahe warwo mu kugikemura binyuze mu kuziha ikaze mu gihugu, zikavanwa muri ako kaga.

Ahagana saa Yine za Kigali nibwo indege izanye izi mpunzi yari igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Ubwo izi mpunzi zakandagizaga ikirenge ku butaka bw'u Rwanda
Izi mpunzi zose zari zambaye agapfukamunwa n'amazuru nk'imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Izi mpunzi zabanje gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Umubare munini w'izi mpunzi ni urubyiruko
Mu mpunzi hanagaragayemo abana bakiri bato cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .