00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwiteze iki ku buyobozi bwa Biden? Minisitiri Biruta yasubije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2021 saa 09:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gushimangira umubano n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Joe Biden umaze iminsi itanu arahiriye izi nshingano.

Biden yarahiriye kuyobora Amerika kuwa 20 Mutarama nyuma y’uko yegukanye amatora yabaye ku wa 03 Ugushyingo 2020 nubwo Perezida Trump yasimbuye yarinze ava ku butegetsi atemera ibyayavuyemo.

Minisitiri Biruta yabwiye The New Times ati “Twiteguye gukomeza gukorana n’ubuyobozi bushya mu gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi binajyanye no kuzamura imikoranire isanzwe mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteze ko ibijyanye n’imikoranire mu by’ubukungu hagati yarwo na Amerika izongerwamo ingufu kuri iyi manda ya Biden. Ibyo bizajyana no kuganira ku masezerano y’ubucuruzi ya AGOA azarangira mu 2025 ndetse n’ubuhahiranire rusange n’umugabane bishingiye ku isoko rusange rya Afurika riherutse gutangizwa.”

AGOA ni amasezerano y’ubucuruzi agenewe ibihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho bifashwa kohereza muri Amerika ibicuruzwa bikorerwa muri ibyo bihugu nta musoro, bikaba mu bwoko busaga 6000 burimo nk’imyenda, ikawa, ibiribwa n’ibindi bikomoka ku buhinzi.

Yatangiye gukurikizwa mu 2000 amara imyaka 15 nyuma yongera kuvugururwa aho azamara indi 10 ni ukuvuga ko avuguruye azarangira mu 2025.

Muri Nyakanga 2018, nyuma y’umwanzuro u Rwanda rwafashe wo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto byambawe bizwi nka caguwa, ntirunagaragaze ubushake bwo kwisubiraho kuko rwahisemo guteza imbere inganda zarwo, Amerika yafashe umwanzuro wo kurukura mu bihugu bishobora koherezayo ibicuruzwa bidaciwe imisoro, AGOA.

Amerika yatangiye kureba nabi u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’aho bifatiye umwanzuro wo kuzamura umusoro ku myenda n’inkweto bya caguwa bitumizwa hanze, hagamijwe guteza imbere inganda zibikora mu karere.

Kenya, Tanzania na Uganda byaje kwisubiraho, ariko u Rwanda rushikama kuri iki cyemezo ndetse ruzamura umusoro uva ku madorali 0,2 ku kilo cy’imyenda yambawe ugera kuri 2,5$ naho ku nkweto zambawe iva kuri 0,2$ ugera kuri 5$ ku kilo.

Biruta yavuze ko magingo aya, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifitanye imikoranire ishingiye ku bucuruzi, ishoramari, igisirikare, ubuzima, ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, uburezi, iterambere ry’urubyiruko n’ibindi.

Guteza imbere ubukungu, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, imiyoborere myiza nazo ni izindi ngeri z’imikoranire irangwa hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yasimburaga Trump, mu mateka ya mbere Biden yasinye ku munsi we wa mbere muri White House, harimo ajyanye no gusubiza igihugu cye mu masezerano yo kurengera ibidukikije arimo nk’azwi nka Paris Climate Agreement Trump yari yaravuyemo.

Gusubira muri aya masezerano arengera ibidukikije ni ibintu byakiriwe neza n’u Rwanda nka kimwe mu bihugu nabyo byimakaje iyi gahunda aho rwizeye ko bishobora kurufasha kugera ku ntego rwihaye.

Biruta yavuze ko imikoranire na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ari indi ngingo ishishikaje u Rwanda muri iki gihe.

Ati “Twishimiye kongera gusubukura imikoranire n’ubuyobozi bushya ku ngingo zihangayikishije Isi zirimo n’imihindagurikire y’ikirere, ikintu cy’ingenzi cyane kuri guverinoma yacu.”

Mu 2016 nibwo u Rwanda rwinjiye mu mubare w’ibihugu byemeje burundu Amasezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe. Aya masezerano mpuzamahanga agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya dogere 2 (2°C) ariko intego ikaba ko iki gipimo kigera hasi ya dogere 1,5 (1,5°C).

Nka kimwe mu bihugu byibasiwe n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda rushishikajwe no gushyiraho ingamba zo kugabanya imyuka yangiza ikirere ndetse no kurushaho kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda kandi rwiteze gukorana n’ubuyobozi bwa Biden ku ngingo zindi zirimo n’izo kurwanya icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije kugeza ubu.

Mu mpera za Nyakanga umwaka ushize, Amerika yahaye u Rwanda imashini 100 zifashishwa mu kuvura abarwayi barembejwe na Covid-19. Ni imashini zifite agaciro ka miliyari mu mafaranga y’u Rwanda. Yatanzwe ikurikira izindi Miliyari 10 Frw Amerika yahaye u Rwanda agenewe kurwanya Covid-19.

Mu bihe bitandukanye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga igamije guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Nko mu 2016, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 268 z’amadolari. Muri yo, harimo miliyoni 56 z’amadolari zakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni 41 z’amadolari zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni 38 z’amadolari zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.

Hari na miliyoni 34 z’amadolari yari agenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni 23 z’amadolari zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.

Kuva mu 2017 kandi binyuze muri USAID, Amerika yatanze mu Rwanda miliyoni 105 z’amadolari , mu 2018 ayo mafaranga ariyongera agera kuri miliyoni 147 z’amadolari naho mu 2019 aba miliyoni z’amadolari 135. Kugeza ubu, iki gihugu kimaze gutera inkunga u Rwanda ingana na miliyoni 105 z’amadolari.

Amafaranga menshi Amerika yahaye u Rwanda yari agenewe kwifashisha mu bikorwa by’ubuzima aho byihariye miliyoni 64 z’amadolari mu gihe uburezi bufite miliyoni 13 z’amadolari.

U Rwanda rwiteze ko ubuyobozi bwa Perezida Biden na Visi Perezida Kamala Harris buzakomeza guteza imbere umubano w'ibuhugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .