00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwungutse laboratoire ya mbere igezweho ikora insimburangingo n’inyunganirangingo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 17 December 2020 saa 05:33
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC), batangije ku mugaragaro laboratoire iri ku rwego mpuzamahanga izakoreshwa mu kubaka no gukora insimburangingo n’inyunganirangingo z’abamugaye, bikazagabanya igihe byatwaraga kugira ngo uzikeneye azihabwe.

Ni laboratoire yubatswe muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR), Ishami ry’i Remera, ikaba ari yo ya mbere iri kuri urwo rwego yubatswe mu Rwanda ndetse ikaza ku mwanya wa kabiri mu ziteye imbere mu bihugu biri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iyi laboratoire ifite ubushobozi bwo gupima umuntu, hakamenyekana urwego rw’ubumuga bwe ndetse n’insimburangingo cyangwa inyunganirangingo akeneye, agahita anazikorerwa mu gihe gito.

Ije ari igisubizo ku bafite ubumuga, kuko izakemura bimwe mu bibazo bahuraga na byo birimo kutabona uko bakora siporo kubera kutagira insimburangingo zigezweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko iyi laboratoire ari intambwe nziza mu gucyemura bimwe mu bibazo abafite ubumuga bahuragga na byo.

Ati “Ni byiza ku bantu bafite ubumuga kuko bazajya babona aho bakura ibikoresho byabo, kandi ikindi murabizi ko twashyize imbere gahunda yo gukora siporo ku bafite ubumuga, rero wasangaga nk’abantu basiganwa ku maguru twari twarabuze ibikoresho.”

Yongeyeho ko iki ari igisubizo abafite ubumuga mu Rwanda bari bamaze imyaka bategereje, ati “Nta nsimburangingo twari dufite zabugenewe zo gukoresha siporo. Iyi laboratoire rero ibaye iya mbere mu kuzikora, urumva ko izafasha ba bandi baburaga uko bajya mu marushanwa. Kuri twe tuvanyemo ibisubizo byinshi.”

Ku bwa Kagwiza Jeanne, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, kuba iyi laboratoire yubatse muri iyi Kaminuza bizafasha abanyeshuri bayo kurushaho gukarishya ubumenyi, dore ko n’ubundi iyi Kaminuza isanzwe ifite Ishami ryigisha amasomo ajyanye no gutunganya insimburangingo n’inyunganirangingo, rimaze kurangizamo abanyeshuri 53 kandi bose bakaba bari mu mirimo kuko umwuga wabo ukenewe cyane ku isoko.

Kagwiza yagize ati “Ni umunezero kuri twe kuko dufite abanyeshuri biga gutunganya ibi bintu ariko nta hantu hacu bwite twari dufite ku buryo abanyeshuri bacu bahimenyerereza kubikora mu buryo burambye. Iyi laboratoire rero izatuma abanyeshuri bimenyereza birambuye kuko bitazadusaba kujya ahandi, ku buryo bazajya barangiza amashuri bafite ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru”.

Ibi kandi byanashimangiwe na Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr. Valentine Uwamariya, wavuze kuba iyi laboratoire ifite ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru, bizarushaho gukarishya ubumenyi bw’abanyeshuri biga ibyo kugorora ingingo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati “iyi laboratoire izongerera abanyeshuri bacu ubumenyi kuko ifite ikoranabuhanga rihambaye, rero bizafasha aba banyeshuri kwiga ibintu mu magambo ariko bagahita babishyira mu bikorwa. Muri rusange rero ibi bizongera agaciro ku bumenyi bwabo”.

Kugeza ubu, abanyeshuri biga ubugororangingo ni bamwe mu bakenewe cyane ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, kuko 44 muri 53 barangije bakora mu bitaro bitandukanye mu gihugu, kandi amakuru IGIHE ifite ahamya leta yifuza kongera uwo mubare ku buryo ibitaro hafi ya byose bifashwa kubona umukozi ufasha mu kugorora ingingo kandi wabihuguriwe ku rwego rw’umwuga.

Mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bagera 446,453. Muri bo, abamaze gushyirwa mu byiciro bagera ku bihumbi 154, abakeneye serivisi zizatangirwa muri laboratoire bagera ku bihumbi 54.

Ku ruhande rwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Subhash Sinha, yavuze ko nk’abasanzwe bafite inshingano yo kwita ku mbabare, batekereje gufasha abahura n’ibibazo by’ubumuga nka kimwe mu bice by’abantu bakunze guhezwa no kwimwa amahirwe mu muryango.

Ati “Dukeneye kumenya ko niba umuntu yakomerekeye mu bibazo byabaye, aba agomba gukurikiranwa. Niba yamugaye agahabwa insimburangingo cyangwa inyunganirangingo kugira akomeze kubaho mu buzima busanzwe. Ni muri urwo rwego rero twubaka za laboratoire kugira ngo tubashe kurengera abahuye n’ibyago byo kumugara.”

Igiciro cy’ingingo zizajya zikorwa n’iyi laboratoire kiri hagati y’amafaranga ibihumbi 300.000 Frw na miliyoni eshatu bitewe n’ubwoko bw’insimburangingo cyangwa inyunganirangingo yifuzwa.

Ndayisaba Emmanuel yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku buryo iyi serivise yakongerwa mu zitangwa na mutuelle de santé, bityo bikarushaho korohera abafite ubumuga bakeneye insimburangingo, ati “Ubu igisigaye ni ukonoza imikoranire y’ibi bigo ku buryo n’abafite ubumuga bazajya bahabwa insimburangingo kuri mituweli.”

Ku ruhande rwa Croix-Rouge, bavuze ko mu mwaka utaha, bafite intego yo kubaka izindi laboratoire ebyiri mu Rwanda, imwe ikazubakwa mu bitaro bya CHUK indi ikubakwa mu bya CHUB.

Iyi laboratoire yatashywe yubatswe ku kayabo k’arenga miliyoni 400 Frw.

Iyi laboratoire izajya ikora insimburangingo z'amoko atandukanye
Iyi laboratoire yashyizwe mu ishami rya Kaminuza y'u Rwanda riri i Remera
Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yeretswe ibikoresho bizakorerwa muri iyi laboratoire
Iyi laboratoire izajya ikora insimburangingo z'amoko atandukanye
Abayobozi beretswe ibice bizaba bigize iyi laboratoire

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .