00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Bishop Niyomwungere wagejeje Rusesabagina i Kigali ku isiri

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 March 2021 saa 04:20
Yasuwe :

Umukozi w’Imana w’Umurundi, Niyomwungere Constantin, washutse Paul Rusesabagina kugeza amugejeje mu Rwanda agatabwa muri yombi, yavuye imuzi uko bamenyanye n’uko yacuze umugambi watumye afatirwa i Kigali n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB.

Ni ubuhamya yatanze kuri uyu wa Gatanu imbere y’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Niyomwungeri wavutse ku wa 17 Kamena 1976, ni mwene Nzubugize François na Iyamuremye Beathe. Aba muri Komini Forest mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ariko agera mu Rwanda ku mpamvu z’akazi.

Mbere yo gutangira gutanga ubuhamya bwe mu rukiko, Niyomwungere yasabye Umucamanza kugira ngo abanze agaragaze uko yamenyanye na Rusesabagina, aho bamenyaniye ndetse n’impamvu yamuteye kumuzana mu Rwanda.

Niyomwungeri wabwiye Urukiko ko ubusanzwe ari ‘Evêque’, ngo yamenyanye na Rusesabagina mu 2017, bahujwe n’uwari inshuti ye ubwo bari mu Bubiligi.

Ati “Umunsi mpura na Paul [Rusesabagina], bwa mbere ni inshuti yaduhuje, yarampamagaye hanyuma turahura, ambwira impamvu itumye ampamagara ngo duhure, Paul afata ijambo ambwira ibibazo afite, asobanura umushinga we, ko ari Perezida w’ishyaka rya MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ko afite n’umutwe w’ingabo witwa FLN.”

Yakomeje agira ati “Nyuma yaho, tumaze kuganira arambwira ati bambwiye ko uri Musenyeri kandi ukorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ushobora kumfasha ukampuza n’abayobozi b’i Burundi, ndifuza ko hari ibyo bashobora kuba bamfasha.”

Niyomwungere yavuze ko yahise abwira Rusesabagina ko atabishobora ahubwo yamuhuza n’undi muntu ushobora kugira icyo amufasha ndetse ngo byageze nyuma amuhuza n’uwo muntu wakoraga muri Ambasade.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’iminsi mike, nakomeje kujya mvugana na Paul kuri WhatsApp, duhamagaranye cyangwa twandikiranye, nagiye n’iwe mu rugo inshuro zigera kuri ebyiri.”

Uyu mukozi w’Imana ariko ngo byaje kugera nyuma, mu 2018, nk’umuntu wakundaga kumva amakuru kuri BBC no gusoma ibinyamakuru, yumva ko mu Rwanda hari abantu bapfuye kandi yumva bavugamo FLN.

Ati “Nandikira ubutumwa uyu Paul ndamubwira nti aba bakoze ibi ni ba bantu bawe? Rusesabagina aransubiza ati yego! Numva ngize ubwoba nka Evêque’ kumbe navuganaga n’umuntu umeze gutya, numva biragoye noneho binyanga mu nda ndamuhamagara nti mbe Rusesa, wambwiye ngo aba bantu bawe nibo bakoze ibi?”

“Ati reka reka Musenyeri, ikimbabaje ntabwo ari uko abantu bapfuye, ati ikimbabaje ni ukubona babica hanyuma uwitwa Sankara akajya kuri radio akavuga ko aribo babikoze. Arambwira ati njyewe uko nabyumvaga bari kubikora nyuma bagaceceka byaba ngombwa tukajya ku mbuga nkoranyambaga tugatangaza ko ari abayobozi bo mu Rwanda babikoze.”

Niyomwungere avuga ko akimara kumva ibyo bintu byamubabaje mu mutima we ku buryo yatangiye kumva ko agomba gushaka icyo yakora ngo afunge amayira yose yamuhuzaga na Rusesabagina.

Yakomeje agira ati “Ijambo ryambabaje n’uyu munsi ryanteye igikomere, bwari ubwa mbere ushobora kubaza uti aba bantu bapfuye ni wowe wabikoze? Akemera ati ni njye wabikoze. Njye rero byarambabaje nka Evêque wasigiwe kubwira abantu ubutumwa bwiza ntasigiwe gutwara abantu mu bintu nk’ibyo kandi mporana umutima w’imbabazi.”

Uyu mushumba yavuze yababaye cyane mu mutima akibaza impamvu Imana yatumye ahura n’umuntu nk’uwo wumva adatewe ikibazo n’uko yishe abantu ku buryo yahise abona ko umutima we n’uwa Rusesabagina ari ibintu bitandukanye.

Bishop Niyomwungere yagaragaye mu rukiko atanga ubuhamya bw'uburyo Rusesabagina yatawe muri yombi'

RIB yamunyuzeho igera kuri Rusesabagina

Mu mpera za 2019, mu bihe abantu baba bizihiza iminsi mikuru isoza umwaka nibwo Niyomwungere yaje mu Rwanda ariko ngo bigeze muri Gashyantare 2020, agiye gutaha yahamagawe n’abantu atazi.

Ati “Numva telefone irampamagara, nari ndi hano nitegura gutaha, uwo muntu ambwira amazina ye, ntiyambwira ko ari uwo muri RIB, arambwira ati mfite ubutumwa nshaka kuguha ukazabungereza mu Bubiligi. Ati hari mugenzi wanjye uri hariya kandi bambwiye ko ugiye gusubirayo, wanyemerera nkaguha ibintu umushyira?”

Yakomeje agira ati “Yarambwiye ati mbabarira uze nguhe ako kantu urahita wigendera, mbwira umushoferi nti tugende hari umuntu ugiye kumpa akantu nkakamushyirira umuntu we uri i Bruxelles. Nkigera nk’aha uwo muntu ahita anyereka ikarita y’akazi, arambwira ati tugende, mubaza aho anjyanye angejejeyo nsanga ni muri RIB.”

Niyomwungere yavuze ko kuri RIB bamubajije ibibazo, bamwereka ko bazi ko avugana na Rusesabagina.

Niyomwungere yavuze ko bamubwiye ko akekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba, bamwereka ibimenyetso, bamukoresha inyandiko mvugo, banamubaza uko yahuye na Rusesabagina.

Nyuma y’iminsi itanu nibwo umukozi wa RIB ngo witwa Michel yamubajije icyo azakora nibamurekura akidegembya, ahitamo ko atazongera kuvugana na Rusesabagina.

Ati “Nsubiye inyuma gato muri RIB, banyeretse abana babaye imfubyi kubera abo basirikare be, banyereka abapfakazi n’imodoka zahiye numva ndababaye cyane kuba narahuye n’umuntu nk’uwo. Nyuma y’iminsi mike nibwo Paul Rusesabagina yambwiye ko agomba gukora uruzinduko mu Burundi.”

Kugeza Rusesabagina i Kigali cyari igitekerezo cye

Niyomwungere yabwiye urukiko ko RIB itigeze imusaba kugeza Rusesabagina mu Rwanda, ko ahubwo yamufashe igira ngo asobanure uko akorana n’imitwe y’iterabwoba kuko amakuru yari yamaze kumenyekana ko avugana na Rusesabagina.

Ngo Michel yamubajije icyo RIB iramutse imuretse akidegembya yakora, Niyomwungere nawe ati "Nimundeka njye nkidegembya nzahita mpagarika ibiganiro byose n’uriya mugabo Rusesabagina arambwira ati oya ntabwo wahagarika kuvugana nawe ati ibyawe twabimenye ati ahubwo uzajye ukurikirana umenye neza ntituzongere guhura n’ingorane ati bibaye byiza wakomeza kuvugana nawe kugira ngo nugira ikintu ubona kidasanzwe kindi uzatubwire ndababwira nti yego ariko numva bigoye guhera uwo munsi natangiye kumugenzura amanywa n’ijoro ariko numva mfite ikintu kimbabaje ku mutima.”

Ngo Michel amaze kwemerera Niyomwungere ko yazaherekeza Rusesabagina i Burundi, yagize ubwoba ahubwo amubaza niba nta buryo yafasha RIB akageza Rusesabagina i Kigali

Ati “Naramwandikiye ndamubwira nti mu by’ukuri ndumva ibyo bintu bigoye niho natangiye kumusaba, aho niho namubwiye ijambo ntashobora kwihakana naramubajije nti “Michel basi uyu muntu ntabwo nakora ibishoboka, nyemerera basi mbafashe […] nta kintu nakora ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera.”

“Ni njye wazanye igitekerezo cyo kubwira Michel ibirebana no kuba Rusesabagina yaza, arambwira ati “kubera iki Musenye” ndamubwira nti njyewe umutima wanjye warababaye nti kuva menye arya makuru sindya, sindyama mpora mbona ifoto y’abana barira b’imfubyi.”

“Arambaza (Michel) ati noneho wowe wumva byagenda gute, ndamubwira nti numva namukorera ibikwiye kuko aho kugira ngo umugabo abe imbwa yaba imva arambwira ati uzabishobora wenyine?”

Iki gihe Niyomwungere ngo yemereye Michel ko azabishobora ahubwo amubwira ko icyo azamusaba yazamufasha.

Niyomwungere ngo yahise asubira inyuma abaza Rusesabagina igihe yifuriza kujya i Burundi, undi amubwira ko afite imbogamizi z’uburyo azahagera ngo kuko kugenda n’indege zisanzwe yumvaga byamushyira mu kaga ko gufatwa.

Ngo yarongeye avugisha Michel amubwira ikibazo Rusesabagina afite, amwemerera ko yababonera indege. Niyomwungere ngo yarahindukiye abeshya Rusesabagina ko hari abayobozi b’i Burundi bamwemereye kumuha indege izamugezayo.

Yavuze ko yahise atangira gutegura uburyo azageza Rusesabagina i Kigali, cyane ko indege yari yamaze kuboneka, gusa ngo Rusesabagina yanze kunyura i Burayi ngo kuko yatinyaga ko ashobora kuhafatirwa ahubwo amusaba ko bahagurikira i Dubai ngo kuko yari yarahakoreye ingendo na mbere.

Niyomwungere wari uri muri Kenya ngo yahise ahava ajya i Dubai kugira ngo Rusesabagina azahamusange, ari nako byaje kugenda. Umunsi Rusesabagina yageze muri uyu mujyi ngo ni nawo bahagurutseho bajya mu Rwanda nubwo we yari aziko bagiye i Burundi.
Mu kugera mu ndege ngo Niyomwungere yabonye ko ahantu Rusesabagina ari bwicare ashobora kuba yitegeye ikirahure kiba cyerekana aho abantu bagiye maze ahitamo kumuhindurira umwanya.

Niyomwungere amaze kubona ko abakozi b’indege bagiye gutanga amakuru ajyanye n’urugendo arimo n’icyerekezo igiyemo, ngo yahise atangira kuganiriza Rusesabagina mu buryo bwo kumujijisha kugira ngo atumva aho bagiye.

Ikibazo ngo cyongeye kuvuka ubwo Rusesabagina yabazaga umukobwa ukora mu ndege amasaha bari bukoreshe bagera i Bujumbura, gusa ku bw’amahirwe umukobwa ngo mu gusubiza yamubwiye amasaha indege ikoresha kuva Dubai igera mu mijyi itandukanye y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Niyomwungere yavuze ko icyo gihe Paul Rusesabagina ngo wari unaniwe yahise aryama.

Ati “Naramubwiye nti urumva utarushye ati ‘ndarushye’ ndamubwira nti turyame nsaba uwo mukobwa kuzimya amatara gusa ntabwo nari igicucu ngo nsinzire nakomeje ndeba tugiye kuhagera barongera bavuga ko tugiye kururukira i Kigali ndebye mbona Rusesabagina aracyasinziriye.”

Mu kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ngo Rusesabagina yasanze abakozi ba RIB barimo na Michel bamutegereje bamushyira mu modoka baramujyana na Niyomwungere agenda mu modoka ye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .