00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwajuririye ibihano byahawe Paul Rusesabagina na bagenzi be

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 October 2021 saa 03:26
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwajuririye imikirize y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba, rwasomwe tariki 20 Nzeri 2021.

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherutse gukatira Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana Callixte wiyise Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20.

Bombi bari abayobozi mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN wagabye ibitero ku Rwanda guhera mu 2018, bigahitana ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye IGIHE ko bajuririye imikirize y’urubanza rwose.

Yagize ati “Twajuririye urubanza rwose, ibindi bizavugirwa mu rukiko.”

Mu isomwa ry’urubanza mu kwezi gushize, Rusesabagina wayoboraga MRCD/FLN, urukiko rwavuze ko ahamwa n’ibyaha birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Uyu musaza w’imyaka 67 yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera impamvu nyoroshyacyaha kuko yorohereje ubutabera, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gupfobya no guhakana Jenoside.

Mu bandi 19 baregwaga hamwe na Rusesabagina ndetse na Nsabimana, bahawe ibihano bitandukanye birimo gufungwa imyaka hagati y’itatu na 20.

Nyuma y’iyi myanzuro hari benshi batishimiye imikirize y’urubanza, cyane cyane abafite ababo bahitanywe n’ibitero bya MRCD/FLN cyangwa abo byamugaje, bavuze ko ibihano bahawe byoroheje.

IGIHE yagerageje kumenya niba ku ruhande rw’abaregwa haba harabayeho kujurira, ariko ntibyadukundiye kugeza igihe twandikaga iyi nkuru.

Inkuru bijyanye: Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, ’Sankara’ ahabwa 20- Uko isomwa ry’urubanza ryagenze (Video)

Gukatirwa imyaka 25 kwa Rusesabagina ntabwo byakiriwe neza n'abagizweho ingaruka n'ibikorwa bya MRCD/FLN
Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwajuririye imyanzuro y'urubanza rwose rwaregwagamo abantu 21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .