00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Munyenyezi Béatrice yishe Abatutsi i Butare

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 May 2021 saa 04:17
Yasuwe :

Munyenyezi Béatrice ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yitabye Urukiko w’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama, Ubushinjacyaha busobanura uko yakoze ibyaha aregwa mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu mugore w’imyaka 51 yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021, ubwo yari yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangizayo igihano yari yarakatiwe n’inkiko zo muri iki gihugu ubwo yahamwaga n’ibyaha byo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

Ubwo yagezwaga mu Rwanda, yasanze hari dosiye y’ibyaha ashinjwa ndetse ahita ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, aza kwitaba Urukiko ku nshuro ya mbere ku wa 28 Mata ariko urubanza rurasubikwa ku bw’imbogamizi zagaragajwe n’abamwunganira mu mategeko.

Akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Munyenyezi yongeye kwitaba urukiko yunganiwe na Me Buhuru Pierre Célestin ndetse na Me Gatera Gashabana. Kuri iyi nshuro hari hatahiwe Ubushinjacyaha kugira ngo busobanure impamvu bwazanye Munyenyezi imbere y’urukiko.

Mu gihe Inteko Iburanisha yari ihaye ijambo Ubushinjacyaha, Me Buhuru yahise asaba avuga ko we n’umukiliya we bafite inzitizi zigera kuri eshatu zirimo uko yafashwe, uko yafunzwe n’ukuntu yashyikirijwe ubugenzacyaha, avuga ko hari amategeko atarubahirijwe.
Uko yagejejwe mu Rwanda byakuruye impaka

Me Buhuru yabanje gushimira Ubushinjacyaha n’inzego zifunze Munyenyezi mu gihe ataraburana kubera ko yaba abanyamategeko ndetse na Munyenyezi ubwe bahawe dosiye kugira ngo babashe kuyiga, bayisesengure noneho babashe kuburana.

Yavuze ko dosiye bayihawe bakayisuzuma ariko ngo mu kuyitegura hari imbogamizi bahuye nazo zirimo kutamenya uko Munyenyezi yavanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagezwa mu Rwanda.

Me Buhuru yavuze ko uretse amashusho babonye kuri televiziyo agaragaza Munyenyezi agezwa mu Rwanda ariko ngo nta kindi babonye nk’impapuro zigaragaza impamvu yoherejwe mu Rwanda. Muri rusange yavuze ko batigeze babona impapuro zita muri yombi cyangwa izo kuzana mu Rwanda umukiliya wabo.

Nyuma yo kugaragaza izo nzitizi, Ubushinjacyaha bwahise buhabwa umwanya buvuga ko Munyenyezi yazanywe mu Rwanda yoherejwe na Amerika mu buryo bwo kumwirukana (Deportation) noneho agejejwe mu Rwanda asanga hari dosiye ye bityo ahita afatwa na RIB.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko impamvu hatabayeho kumutumiza cyangwa kumwohereza inyandiko zimufata bitari ngombwa kuko hakoreshejwe uburyo buteganywa n’amategeko.

Ubushinjacyaha kandi busobanura ko Amerika yazanye Munyenyezi imugeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ndetse hari n’inyandiko zatanzwe na Ambasade ya Amerika iri i Kigali.

Abahagarariye Ubushinjacyaha bagaragaje ko Munyenyezi yari amaze igihe kinini ari muri Amerika kandi ashakishwa ndetse anafite na dosiye ye hano mu gihugu ku byaha akekwaho ko yakoreye hano mu gihugu.
Akigera mu Rwanda, ubutabera bwo mu Rwanda bwari bumaze igihe kinini bumushakisha buhita bumufata agezwa mu Bugenzacyaha amenyeshwa ibyo aregwa, arabazwa, dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, ari nayo mpamvu bwamuzanye imbere y’urukiko asabirwa gufungwa by’agateganyo.

Muri rusange ngo uko yafashwe, uko yashyikirijwe ubutabera kugeza iyi saha byose bikurikije amategeko.

Abo ku ruhande rwa Munyenyezi bavuze ko ifatwa, izanwa n’ifungwa rya Munyenyezi ritarakurikije amategeko bityo bagasabira umukiliya wabo kurekurwa. Bakomeje kugaragaza ko batigeze babona mandat d’amener. Ku rundi ruhande ariko yaba Ubushinjacyaha ndetse n’Urukiko bagaragaje ko Mandat d’amener ihari ndetse yashyizwe muri system.

Urukiko rwahise rwanzura ko hazafatwa umwanzuro kuri iyo nzitizi ruhita rukomeza iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rikomeza.

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi iby’uko ibyaha aregwa yabiburanishirijwe muri Amerika

Uruhande rw’ubwunganizi bwa Munyenyezi, rwagaragarije urukiko ko umukiliya warwo hari ibyaha mu byo aregwa hano mu Rwanda kandi yarabiburaniye muri Amerika bityo adakwiye gukomeza kubikurikiranwaho.

Icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kuba Munyenyezi yarashinze za bariyeri zitandukanye, icyo kuba yaragiye avangura abahutu n’abatutsi akoresheje indangamuntu abo asanze ari Abatutsi akabaha interahamwe ngo zibice, icyo gufata ku ngufu n’ubufatanyacyaha mu gufata ku ngufu ndetse n’icyo gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.

Me Buhuru yavuze ko ngo ibyo byaha byose yabiburanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse arabihanirwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse ngo iyo myaka 10 arayifungwa arayirangiza noneho ngo amaze kuyirangiza nibwo Amerika yamwohereje mu Rwanda imwirukanye.

Me Buhuru yifashishije amasezerano mpuzamahanga avuga ko nta muntu ushobora gukurikiranwa hashingiwe ku cyaha yagizweho umwere.

Ubushinjacyaha bwavuze kuri iyi nzitizi buvuga ko ibyaha Munyenyezi yahaniwe muri Amerika ari ukubeshya atari ibyaha bya Jenoside.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko icyaha Munyenyezi yahaniwe ari ikijyanye n’amakuru y’ibinyoma yatanze kugira ngo abone ubwenegihugu. Ni ukuvuga ko atigeze ahanirwa ibyaha bya Jenoside.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birindwi ndetse bimwe mu byavuzwe n’uruhande rw’abamwunganira buvuga ko yabihaniwe bitari muri ibyo birindwi akurikiranyweho. Bivuze ko ibyaha akurikiranyweho ntabwo ari ibyaha yahaniwe, ni ibyaha yakoreye mu Rwanda mu 1994 ari nabyo bigize dosiye ye.

Havuzwe uko Munyenyezi yashinze za bariyeri akanazikoraho

Nyuma y’igihe kirekire haburanwa ku nzitizi zagaragajwe n’abunganira Munyenyezi, Inteko Iburanisha yaje gutanga umwanya ku Bushinjacyaha ngo buvuge impamvu bwazanye Munyenyezi imbere y’urukiko ndetse n’impamvu bumusabira gufungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwabanje gusubiramo ibyaha byose Munyenyezi akurikiranyweho uko ari birindwi ndetse n’uko yagiye abikora. Bwavuze ko ibyaha byose Munyenyezi yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Bwavuze ko hari Umubikira Munyenyezi ubwe yicishije imbunda nto nyuma yo kumuha Interahamwe ngo zimusambanye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje amazina y’abantu batandukanye Munyenyezi yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka Interahamwe ngo zibice.

Umushinjacyaha yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho kuba yarakoze ibyo byaha.

Mu kugaragaza impamvu zikomeye zituma Ubushinjacyaha bukeka ko Munyenyezi yakoze ibyo byaha byose uko ari birindwi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuje kugaragaza amazina y’abatangabuhamya mu rwego rwo kubarindira umutekano.

Mu batangabuhamya babajijwe hari uwavuze ko mu gihe cya Jenoside, hari bariyeri yo ku Mukoni yashyizweho na Munyenyezi noneho batangira gusuzuma ibyangombwa by’abayinyuragaho bose.

Noneho ngo hari nk’Umubikira wayinyuzeho maze Munyenyezi aramubwira ngo wowe ndakuzi windushya. Ako kanya ngo hahise baza imodoka ya Pauline Nyiramasuhuko noneho bayitwaramo uwo mubikira ajya kwicwa nyuma yo gusambanywa n’Interahamwe.

Iyo bariyeri ngo Munyenyezi yashinze ku Mukoni yari ari kumwe n’izindi nterahamwe bafatanyaga kugenda bagenzura ibyangombwa by’abayinyuragaho bose. Hagarutswe kandi ku ijambo Munyenyezi yavugiye mu nama yabereye ku Irango avuga ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi uwo mwanzi ari "Umututsi" ndetse ngo abwira abayitabiriye ko bagomba kuba bazi ko ntawe ukubura umwanda awerekeza mu nzu.

Mu Rukiko havuzwe bariyeri nyinshi zashyizwe muri Butare, ari nazo Munyenyezi yajyaga gufataho ababaga bashyizwe ku ruhande bivugwa ko ari Abatutsi noneho akabajyana bakajya kwicwa. Ikindi kandi umutangabuhamya yavuze ngo ni uko yabonaga Munyenyezi agemuriye ibyo kurya Interahamwe zabaga ziriwe kuri izo bariyeri.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umutangabuhamya wavuze ko yiboneye n’amaso abishwe n’Interahamwe ku mabwiriza yabaga yatanzwe na Munyenyezi.

Hari undi mutangabuhamya wavuze ko ku irembo ryo kwa Munyenyezi ahitwa mu ihuriro hashyizwe bariyeri ishyirwaho Interahamwe zifite ubuhiri n’udufuni maze zikajya zica Abatutsi banyuraga kuri izo bariyeri.

Icyo gihe Munyenyezi ngo yabaga muri hoteli Ihuriro yari iri hafi y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko (Munyenyezi ni umukazana wa Nyiramasuhuko).

Ubushinjacyaha bwasoje busaba Urukiko gutegeka ko Munyenyezi afungwa mu gihe Ubushinjacyaha bukinonosora dosiye ngo iburanishwe mu mizi.

Ikindi Ubushinjacyaha buheraho busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo ni uko ibi byaha byose hari ibimenyetso by’uko yabikoze kandi byose akurikiranyweho bikaba bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yagejejwe imbere y'urukiko

Munyenyezi yahakanye ibyo aregwa, urukiko rumubaza icyo apfa n’abatangabuhamya bamushinja

Uyu mugore yabajijwe niba ibyaha byose uko ari birindwi abyemera cyangwa atabyemera ahita asubiza ko byose atabyemera.

Yasobanuye ko ibyaha byose bamurega abihakana kuko ngo abantu bose ashinjwa batari bamuzi kuko yageze i Butare ari mushya cyane ko yavukiye muri Perefegitura ya Byumba ndetse akaba yarize i Byumba, Kigali na Gitarama ku buryo i Butare aho yashakiye atari ahazi neza ndetse ngo n’abantu baho atari abazi mu gihe cya Jenoside.

Yavuze ko mu 1994 aribwo bagiye kuba muri Hotel Ihuriro i Butare ndetse ngo icyo gihe bavuga ko yashinze bariyeri yari atwite abana b’impanga ku buryo atabashaga kugenda ngo ajye kuri izo bariyeri zasobanuwe n’Ubushinjacyaha.

Yavuze ko abantu bose bamurega nta n’umwe umuzi kuko yagiye i Butare ari mushya ndetse ngo icyo gihe ntabwo yari umuyobozi cyangwa ngo abe afite irindi jambo ryatuma ashinga izo Barrière cyangwa ngo atange amabwiriza yo kwicwa Abatutsi.

Munyenyezi yabwiye Urukiko ko ibyo bamurega byose ari ibihimbano ariyo mpamvu asaba kugirwa umwere akarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rwamubajije impamvu abo batangabuhamya bose bamushinja ibyo bintu byose.

Umucamanza ati "Urakeka ari iyihe mpamvu ituma aba batangabuhamya bose bagaragajwe n’Urukiko bagushinja ibyo bintu kandi wowe ukaba uvuga ko wari mushya i Butare."

Munyenyezi mu gusubiza yagize ati "Ntabwo nzi impamvu, sinzi niba ari ukubera mabukwe n’umugabo wanjye. Ntabwo abo banshinja banzi nanjye simbazi."

Munyenyezi yakomeje gutsimbarara ku ngingo y’uko mu gihe cya Jenoside yari mushya i Butare, ko abo bantu bamushinja batari bamuzi ndetse nawe atari abazi.

Yavuze kuri bariyeri yari iri imbere ya Hotel Ihuriro ko n’ubwo yari ihari atigeze ayikoraho ndetse yibaza impamvu abantu bavuga ko bagiye bamubona ari kuri bariyeri yambaye imyenda ya gisirikare.

Munyenyezi yavuze kandi ko afite ibibazo by’ubuzima anasaba Urukiko gutegeka ko arekurwa.

Me Gashabana wunganira Munyenyezi yagarutse ku batangabuhamya avuga ko ibyo bavuze bidakwiye guhabwa agaciro kuko batari bazi Munyenyezi.

Me Gashabana yavuze ko basanga nta mpamvu zikomeye zatuma umukiliya wabo akekwaho ibyaha aregwa bityo Urukiko rugomba guhita rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa adafunze.

Me Buhuru nawe yasabye ko umukiliya wabo arekurwa wenda Urukiko rukagira ibyo rumutegeka ariko akarekurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku kwiregura kwa Munyenyezi busobanura ko uwo bukurikiranye yakoze ibyo byaha ndetse ku bijyanye n’abatangabuhamya bushimangira ko iperereza rigikomeje hashobora kuzaboneka n’abandi.

Umushinjacyaha yavuze ko yaba Ubugenzacya cyangwa Ubushinjacyaha bakiri mu iperereza aho ibimenyetso bishinja n’ibishinjura bizagaragazwa mu iburanisha mu mizi bikagaragaza uko Munyenyezi alias Kamanda yakoze ibi byaha.

Ubushinjacyaha bwongeye nanone gushimangira ubusabe bwabwo bw’uko uwo bukurikiranye yaba afunze by’agateganyo bugakomeza gukora iperereza no gushaka ibindi bimenyetso ku byaha Munyenyezi akurikiranyweho.

Inteko Iburanisha yamaze kumva impande zombi itangaza ko hagiye gusesengurwa ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’uregwa bityo umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ukazasomwa ku wa 10 Gicurasi 2021 i saa Cyenda.

Munyenyezi yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo
Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside aburanira mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro
Aha Munyenyezi yasohokaga mu Rukiko amaze kuburana
Nyuma yo kuburana yasubijwe kuri sitasiyo ya RIB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .