00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku munsi w’ababyeyi b’abagore

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 May 2021 saa 03:01
Yasuwe :

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021, Umunsi Isi yizihizaho Umunsi Mpuzamahanga w’umubyeyi w’umugore, Madamu Jeannette Kagame yabasabye kwikunda, kwiyitaho ndetse no gufatanya aho buri wese agize intege nke.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umubyeyi w’umugore wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi.

Mu rwego rwo kwifatanya n’ababyeyi b’abagore Madamu Jeannette Kagame abinyujije kuri Twitter, yababwiye ko umurava bakorana mu kwita ku miryango yabo ukwiriye kubatera kuzirikana ko ntawigira.

Ati "Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari."

Yakomeje abasaba kwikunda no kwiyitaho. Ati "Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke."

Madamu Jeannette Kagame akunze kugaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere abagore ndetse akanabashimira umusanzu bagira mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.

Ku wa 8 Werurwe 2021 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, ubwo yari mu Nama yateguwe n’Umuryango Motsepe Foundation, wo muri Afurika y’Epfo uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko abagore b’Abanyarwanda bagiye bagaragaza kudatsimburwa mu bihe bikomeye binyuranye bagiye banyuramo, yemeza ko n’ibihe bya Covid-19 bakomeje kubyitwaramo neza.

Ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko mu Rwanda ari uburenganzira abagore bafite kandi babyaza umusaruro.

Ati "Imibare igaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abagore n’abakobwa bari bagize 80% by’abayirokotse. Bahagaze gitwari mu kuziba icyuho cyari mu buyobozi, bafatanije n’abari muri sosiyete sivile, ndetse n’abanyamategeko bashyizeho politiki ziri mu za mbere nziza mu kurengera abagore ku rwego rw’isi."

"Ntibyabaye ngombwa ko abagore bajya mu mihanda guharanira uburenganzira bwabo, ahubwo babubonye mu buryo bwiza, hakurwaho inzitizi zababangamiraga, kandi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza."

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore nk’abayobozi, ababyeyi kandi bakaba abantu b’ingenzi mu ngeri zinyuranye basabwa gukomeza gukora cyane no muri ibi bihe bya Covid-19.

Umunsi mpuzamahanga w’umubyeyi w’Umugore ufatwa nk’igihe cyo kubereka ko ari ab’ingenzi cyane ndetse hakazirikanwa n’uruhare bagira mu miryango yabo. Uyu munsi ufite inkomoko mu myaka yo hambere watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

Uyu munsi mukuru w’Ababyeyi w’abagore warizihijwe cyane maze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, awemeza nk’uw’ikiruhuko.

Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b'abagore umunsi mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .