00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muduteye ishema- Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku babyeyi b’abagore

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 May 2021 saa 12:33
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza wabahariwe wizihizwa kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021, avuga ko ababyeyi b’abagore ari ishema ku Rwanda.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’Umugore (Mother’s Day) wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi. Muri uyu mwaka ukaba wizihijwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021.

U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga uzirikanwaho agaciro k’umubyeyi w’umugore ndetse n’uruhare agira mu mibereho y’umuryango.

Perezida Kagame, abinyujije kuri Twitter ni umwe mu bifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza.

Ati "Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore. Ku babyeyi b’abagore bose/ku mubyeyi w’umugore wa buri umwe. Muduteye ishema."

Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’umugore uje usanga hari byinshi byamaze guhinduka mu buzima bwe n’ubw’abandi bagore muri rusange, birimo guhabwa uburenganzira bungana n’abagabo, kugarurirwa icyizere bagashyirwa mu nzego z’ubuyobozi ndetse no gushyirirwaho amategeko atabahutaza mu kazi.

Muri Guverinoma y’u Rwanda harimo abagore bagera kuri 50 %, byerekana agaciro n’ubushobozi by’umugore mu gihugu.

Uretse muri Guverinoma, u Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w’Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 61.3%.

Mu bucamanza ho abagore bangana na 49.6% mu gihe mu buyobozi bw’inama njyanama z’uturere ho bagera kuri 41%. Ibi birumvikana kuko Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.

Ibi byose bituma u Rwanda ruza imbere mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu gishyigikira ko umugabo n’umugore bagira amahirwe angana.

Raporo ya 2019 y’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU) yerekana ko kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

Amateka y’uyu munsi

Icyumweru cya kabiri cya Gicurasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi hizihizwa umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore, washyiriweho kumushimira no kumuha agaciro.

Uyu munsi ufite inkomoko mu myaka yo hambere watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

Hashize imyaka ibiri nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, kuwa 12 Gicurasi 1907 Anna Jarvis yahaye indabo ababyeyi bari baje kwizihiriza uyu munsi muri Kiliziya ya St. Andrew iherereye i Grafton mu Burengerazuba bwa Virginia. Indabo zera zakoreshejwe icyo gihe zahise zitangira gukoreshwa muri uyu muhango.

Uyu munsi mukuru w’Ababyeyi w’abagore warizihijwe cyane maze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, awemeza nk’uw’ikiruhuko.

Mu 1920, Anna Jarvis yamaze igihe kirekire arwanya igitekerezo cy’abashakaga guhindura inyito yawo. Akenshi usanga mu birori byo kuwizihiza, hari abawukoresha nk’iturufu yo gukurura abakiriya bafata amafunguro bakawuyitirira, ugasanga kuri uwo munsi bateguye ayitwa “Mother’s Day Salad”. Nyuma y’imyaka itanu yaje gufatirwa i Philadelphia yigaragambya yamagana iki cyemezo.

Yijujutiye ko intego nyamukuru yawo yatangiye kononwa hagamijwe gushaka indonke inyuze mu bucuruzi kandi warashyiriweho guha icyubahiro ababyeyi b’abagore.

Muri icyo gihe yanditse ibaruwa ivuga ko gufata umunsi mukuru w’ababyeyi ukabangamira abantu, ukawugira uhenze cyane nka Noheli bidashimishije.

Muri iyo baruwa, Anna Jarvis, avuga ko niba Abanyamerika badafite ubushake bwo kurinda uyu munsi mukuru w’ababyeyi ukava mu minsi itwara amafaranga menshi afite uburyo azakoresha mu guhagarika uyu munsi mukuru ntuzongere kubaho.

Anna Marie Jarvis yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuya 1 Gicurasi 1864, aza kwitaba Imana ku ya 24 Ugushyingo 1948.

Uyu munsi udasanzwe ufasha imiryango kwereka ababyeyi babo b’abagore ko ari ab’ingenzi cyane, mu Bwongereza wizihijwe kuya 26 Werurwe uyu mwaka.

Perezida Kagame yifurije ababyeyi b'abagore umunsi mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .