00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko bane bahoze mu buyobozi bwa ADEPR bakozweho iperereza ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 March 2021 saa 10:39
Yasuwe :

Itorero ry’abanyamwuka, ADEPR, rimaze igihe kinini rivugwamo urunturuntu rwanagejeje aho Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bukurikirana ikibazo cyaryo, bugashyiraho inzego nshya. Mu minsi ishize, inzego zishinzwe Ubugenzacyaha zakoze iperereza kuri bane mu bari abayobozi baryo ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba, ndetse bahatwa ibibazo muri Kanama 2020 umwe ku wundi.

Abo bayobozi bane barimo Rev. Karuranga Ephrem wari Umuvugizi w’Itorero; Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije; Umuhoza Aurélie ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri komite iyoboye ubu na Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul wari Umunyamabanga Mukuru.

Aba bimye ingoma muri Gicurasi 2017 ubwo basimburaga Biro Nyobozi yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom kugeza umwaka ushize ubwo bakurwagaho kubera umwuka mubi wari mu itorero ufitanye isano n’amakosa ashingiye ku miyoborere.

Icyaha bari bakurikiranyweho gikuru muri byose, cyari icyo kunyereza Umutungo w’Itorero ari nacyo magingo aya bagikurikiranyweho mu nzego z’ubutabera kuko dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 15 Ukwakira 2020.

Inyandiko y’ibazwa IGIHE yabonye igaragaza ibyo umwe muri bo yabajijwe ubwo yitabaga RIB ku Kimihurura mu mwaka ushize. Uwo ni Umuhoza Aurelie ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga muri Komite y’Inzibacyuho yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Yakozweho iperereza ku byaha birindwi birimo icyo gukoresha ibikangisho; kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe; gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo; kunyereza umutungo; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro; kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ni iperereza rishingiye ku bikorwa we na bagenzi be bivugwa ko bakoze bigize ibyaha mu bihe bitandukanye guhera mu 2018, aho nko ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho gishingiye ku gutera ubwoba umugenzuzi wakoze raporo ku mikoreshereze y’umutungo w’iri torero mu 2019.

Iryo genzura ryakozwe kuva ku wa 10 kugera ku wa 20 Ukuboza 2019 aho ngo raporo y’uwo mugenzuzi yarimo ibyaha uyu mugore yakoze maze akamutera ubwoba ko mu gihe atahindura byazamugiraho ingaruka.

Bivugwa ko mu bisobanuro uyu mugore yatanze mu nzego zibishinzwe, yatsembye akavuga ko nta muntu yigeze ashyiraho ibikangisho, ko n’abagenzuzi babiri birukanwe mu mirimo yabo muri iri torero atigeze abangira kuyisubiramo ahubwo ko icyo gihe babisabye uwari Umuyobozi Mukuru w’itorero.

Umuhoza yarezwe kandi kuba ari mu bayobozi bo muri iri torero bashyizeho ikompanyi irinda umutekano w’ibikorwa bya ADEPR n’ibyo mu ngo zabo, hanyuma hakorwa ipiganwa iyatsinzwe yitwa EASCO akaba ariyo ihabwa isoko naho HIGH SEC yari yatsinze ntirihabwe yanandika ibaza uburenganzira bwayo ntisubizwe.

Bivugwa ko uyu mugore inshuro nyinshi yagiye yumvikanisha ko ntaho ahuriye n’amasoko n’amasezerano ajyanye n’iryo soko.

  Ibijyanye n’icyaha cy’iterabwoba

Mu Ukwakira 2018, Umuhoza yagiye mu Butaliyani mu butumwa bw’akazi. Icyo gihe ngo yari agiye kuganira ku masezerano ADEPR yagombaga kugirana n’ikigo cyo muri iki gihugu cyitwa DM Broadcast cyagombaga kuyiha ibikoresho bya radio [Life Radio] na televiziyo iri mu mishanga itekerezwaho mu gihe kiri imbere. Urwo rugendo ngo rwari rugamije kuganira, kuko itorero ryari ryananiwe kwishyura urwo ruganda.

Icyo gihe ngo Rev. Karuranga Ephrem wari Umuvugizi w’Itorero yamusabye ko bahurira mu Bubiligi mu gikorwa cya “gishumba” cyo gusengera abapasiteri babiri barimo uwitwa “Mboneko Corneille” na “Habimana Vincent”.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo Mboneko yahunze igihugu ahungira mu Bufaransa ndetse ko yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa n’Inkiko Gacaca mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Rusizi y’ubu.

Muri uwo muhango w’amasengesho, warangiye Habimana Vincent ahawe inshingano zo guhuza ibikorwa by’itorero mu Bubiligi no mu Bufaransa mu gihe Mboneko we yasengewe nk’umupasiteri ukorera mu Itorero ryo mu Bufaransa ariko ufite inshingano zo kuriyobora [itorero ryo mu Bufaransa] umunsi ku wundi.

Muri uwo muhango kandi wo gusengera abo bapasiteri, bivugwa ko hari abandi bantu barimo uwitwa Mukasa Aloys ukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC.

Hari amakuru ko Umuhoza yicujije kuba yaritabiriye uwo muhango kuko ngo igikorwa kirimo abarwanya igihugu gihesha isura mbi itorero.

Mu 2019 kandi ADEPR yashinze ishami muri Kenya, mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda barimo abahunze banyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abarundi ndetse n’Abanye-Congo. Muri iyi nkambi hashinzwemo icyumba cy’amasengesho cyiswe ADEPR Prayer Room Umoja III, cyahawe umugisha n’Ubuyobozi bwa ADEPR mu Rwanda.

Hari nyuma y’uko Itorero rya ADEPR muri Uganda ricitsemo ibice abataremeye kuyoboka RNC bagatotezwa, bamwe bagafungwa abandi bagashaka uko bagaruka mu Rwanda igitaraganya.

Aho muri Kenya abashaka abayoboke muri RNC berekejeyo amaso. Rev. Karuranga Ephrem yanditse ibaruwa yemerera ubufatanye abashinze iri shami muri Kenya mu gihe ngo bari bafite indi migambi ihishe. Bivugwa ko Umuhoza na we yari ashyigikiye ko ubwo bufatanye bubaho.

Amakuru IGIHE ifite ni uko icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba Ubushinjacyaha butakibakurikiranyeho kuko nta bimenyetso bifatika byari bihari kandi amategeko arabiteganya.

Hari umwe mu baganiriye na IGIHE wavuze ko bishoboka ko abo bayobozi batari bafite amakuru ahagije ku bikorwa by’abo bantu bagiye kwimika mu Bubiligi n’abo muri Kenya.

Abakurikiranira hafi ibibera muri ADEPR bakunze kuvuga ko iri torero ryanagenze biguru ntege mu gikorwa cyo gutangiza itorero mu bihugu birimo Mozambique na Afurika y’Epfo kubera abatavuga rumwe na Leta bahabarizwa.

Urugero rwa hafi ni urwo muri Werurwe 2018, ubwo Pasiteri Zigirinshuti Michael wari ukuriye Ivugabutumwa n’Amahugurwa, yerekezaga mu giterane cy’Itorero Fullness of God International Ministries rifatanyije na Parani Pentecostal Church Ministry muri Afurika y’Epfo kubwiriza. Ni urugendo rwavuzweho byinshi ariko ADEPR iza gutangaza ko ikosa yakoze ari ukujya mu ivugabutumwa atabimenyesheje nyamara we akavuga ko yanditse abimenyesha ubuyobozi.

Aba ni abahoze mu buyobozi bwa ADEPR: Uhereye iburyo ni uwari Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem; uwari Umwungirije Rev. Past Karangwa John; uwari Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul n’Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aurélie. Bari muri dosiye imwe aho bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo w'itorero
Mu Nkambi z'Impunzi muri Kenya hashinzwe "ADEPR Prayer Room Umoja III", icyumba cy'amasengesho bikekwa ko abagikoreragamo bari bafite undi mugambi wihishe
Abayobozi ba ADEPR bayobowe na Rev Karuranga ubwo basengeraga Pasiteri Mboneko Corneille upfukamye wambaye amadarubindi. Uyu muhango wabereye mu Bubiligi
Muri Kanama 2019, ADEPR yahagaritse Pasiteri Mboneko Corneille, mu gihe cy’amezi atatu rimushinja gukora ibihabanye n’amahame y’itorero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .