00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko yafungiwe mu Bufaransa: Ubuhamya bwa Perezida Kagame muri raporo ku ruhare rw’iki gihugu muri Jenoside

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 April 2021 saa 10:29
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame ari mu bakada ba FPR Inkotanyi bifashishijwe mu gukusanya amakuru yashyizwe muri raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi raporo y’amapaji asaga 600 yiswe “Jenoside yagaragariraga buri wese: uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’. Yerekana ko iki gihugu ntacyo cyakoze ngo gihagarike Jenoside nyamara hari amakuru yerekana ko hacurwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Mu 2017 ni bwo u Rwanda rwasabye Robert F. Muse n’Ikigo cy’abanyamategeko Levy Firestone Muse LLP gikorera i Washington DC gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Mu ikorwa ry’iyi raporo hifashishijwe inyandiko zitandukanye n’ibiganiro byatanzwe n’abatangabuhamya 230 barimo Perezida Kagame, abakada ba FPR Inkotanyi, abakoraga muri Loni, abahoze muri FDLR, abashakashatsi n’abandi.

Raporo y’u Rwanda yibanze ku bihe byo kuva mbere ya Jenoside, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo. Igaragaza uburyo mbere ya Jenoside uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand yari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Juvénal Habyarimana.

Mu bufasha Mitterrand yahaye Habyarimana harimo n’ubwatanzwe hagamijwe guca intege ingabo za FPR Inkotanyi zari zatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, ziyobowe n’abari biganjemo abafashije Yoweri Kaguta Museveni kugera ku butegetsi muri Uganda ndetse bari bafite amapeti akomeye muri NRA nyuma y’intsinzi ya Museveni mu 1986.

Raporo y’u Rwanda yerekana ko mbere y’uko FPR itangiza urugamba, Museveni yari azi ko hari umugambi w’impunzi z’Abanyarwanda bashakaga gutaha, abaca intege abohereza kwiga mu bihugu bitandukanye.

Paul Kagame wari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, yoherejwe muri Amerika muri United States Army Command and General Staff College, muri Kansas. Aha yahavuye nyuma yo kuraswa kwa Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo za RPA.

Kagame yavuze ko yibuka ko ubwo Museveni yamenyaga iby’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe “yahise arakara’’.

Amakuru y’icyo gitero cyagabwe na FPR Inkotanyi, Museveni yayabonye ari i New York aho na Habyarimana yari mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye bari bitabiriye, icyo gihe Museveni asangiza amakuru y’iby’icyo gitero asa n’umuburira.

Habyarimana yabanje gusa n’aho ibyo ntacyo bimubwiye, aguma i New York indi minsi ibiri nyuma yo kumenyeshwa iby’igitero cyagabwe. Amakuru ku guterwa k’u Rwanda yaracicikanye mu bayobozi ba Afurika bari bitabiriye iriya nama ya Loni, benshi batunguwe no kumubona we na Museveni muri icyo gikorwa nubwo mu bihugu byabo havugwaga igitero cy’inyeshyamba.

Nyuma byaje kugaragara ko Habyarimana yavuganye na Museveni mu gihe kirenga isaha ariko amubwira ko “atazi iby’icyo gitero ndetse ntacyo yabikoraho’’ ariko ntiyamwizeye.

Colonel René Galinié wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya Gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda yabonaga neza ibyo bikorwa byategurwaga agendeye ku makuru y’ubutasi.

Twigiye imbere gato tariki 4 Mata 1991, mu ibaruwa Colonel Galinié yanditse, yasobanuye ko inkunga u Bufaransa bwahaga u Rwanda ituma abategetsi bumva ko bashyigikiwe n’igihugu cy’igihangange bigatuma batsimbarara mu butagondwa bwabo.

U Rwanda ruri mu bihugu byafashwaga cyane n’u Bufaransa ndetse bwari bumaze kuruha miliyoni 4,5$ mu 1989.

Mu ruzinduko yaherukagamo i Paris, Mitterrand yemereye Habyarimana miliyoni $25,5 yo gufasha u Rwanda gutangiza televiziyo y’igihugu ndetse anamwemerera impano y’indege [Falcon 50] ifite agaciro ka miliyoni 10$ yo gusimbura iyo yari yarahawe na Perezida w’u Bufaransa, Georges Pompidou, mu 1974.

Habyarimana wari ucuditse n’u Bufaransa yakomeje gushaka inkunga yo guca intege FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Perezida Kagame ni umwe mu batanze ubuhamya bwifashishijwe mu gukora raporo ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Museveni yarakariye Kagame

Muri iyi raporo, Kagame avuga ko nyuma yo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu, Museveni yamurakariye.

Ati “Yambwiye ko twatangije uru rugamba atabizi none Isi yose iri kumwuka inabi.’’

Kagame yavuze ko yamwiseguyeho, anamubwira ko ahubwo bakeneye ubufasha bwe. Ibi byatumye Kagame abonana na Museveni inshuro nyinshi hagati ya 1990 na 1994, ariko rimwe na rimwe akamuhakanira amubwira ko bamuteje ibibazo byinshi.

Yakomeje ati “Nihanganiraga buri gitutsi nkamubwira nti ‘urakoze’, ariko se wadufasha? Dukeneye iki na kiriya.”

Kagame yavuze ko inshuro nyinshi Museveni yemereye FPR ibikoresho nk’intwaro n’amasasu ariko bikarangirira mu magambo gusa, ku buryo baje kwirwanaho bashaka uburyo butandukanye babonamo intwaro, imiti n’ibindi nkenerwa ku rugamba.

Yunzemo ati “Ariko ku bijyanye no kurwana, twarwanye urugamba rwacu”, agaragaza uburyo Museveni atigeze abafasha bigaragara.

 Uko Kagame yafungiwe mu Bufaransa

Urugamba rwa FPR Inkotanyi rwihutishije cyane amasezerano y’amahoro ya Arusha hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR.

Muri iyo mishyikirano, u Bufaransa bwashyigikiye Leta ya Habyarimana ndetse umwe mu bajyanama ba Perezida Mitterrand wabigizemo uruhare ni Paul Dijoud.

Mu ibaruwa yo muri Kanama 1991, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Casimir Bizimungu, yandikiye Perezida Habyarimana yamumenyesheje ko yabonanye na Paul Dijoud amwizeza ko nta mpungenge Leta ikwiye kugira, ko u Bufaransa buyishyigikiye muri byose.

Muri Nzeri 1991, Paul Dijoud yabonanye n’intumwa za FPR zari zatumiwe i Paris ziyobowe na Paul Kagame, azihanangiriza ko nubwo ari abahanga mu mirwano, bakaba barota kuzagera i Kigali ku ngufu, ko bazasanga imiryango yabo iba mu Rwanda yararimbuwe.

Paul Dijoud yari afite intego yo kwerekana ko ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda nta ruhande bihengamiyeho ndetse ko u Bufaransa ari inshuti ya buri wese, udasize inyuma FPR Inkotanyi.

Nyuma y’inama bagiranye, Dijoud yabwiye Ambasaderi Martres ko Kagame “yanyuzwe” no kwakirwa muri Minisiteri ndetse akaba yiteguye kwakira ikizakorwa n’u Bufaransa mu gushaka umuti w’ikibazo.

Ubusabe bwa Dijoud watangaga inama kuri FPR yo guhagarika urugamba, ntabwo yabyumvikanyeho na Kagame kuko we ibi atabikozwaga.

Kagame yagize ati “[Dijoud] yakomeje kuvuga ko tugomba guhagarika kurwana. Namusobanuriye ko hari impamvu turi kurwana kandi tugomba kuyibonera umuti […] cyari ikiganiro gishyushye ariko mbere yo gusoza inama, yararakaye. Mu bisubizo natangaga, yamfashe nk’umuntu wabwirwaga ntiyumve ndetse utarahaga agaciro ibyo yansabaga gukora.’’

Dijoud wumvaga amagambo atamuryoheye yasaritswe n’uburakari abwira Kagame ati “Twumva ko muri abarwanyi beza, numva ko mutekereza ko muzagenda mukagera muri Kigali ariko nubwo mwahagera, ntimuzasangayo abantu banyu. Aba bavandimwe banyu bose, ntimuzababona.’’

Amagambo ya Dijoud yari nka gihamya ko abayobozi b’u Bufaransa babonaga ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi ku butegetsi bwa Habyarimana, by’umwihariko nyuma yo gutera kwa FPR Inkotanyi.

Muri urwo ruzinduko Kagame yahuye n’akaga kugeza ubwo mu gitondo cy’umunsi umwe, abapolisi bambaye impuzankano bamugose we n’itsinda bari kumwe muri Hilton Hotel kuri Avenue Suffren hafi ya Tour Eiffel mu Mujyi wa Paris.

Mu kubara iyo nkuru Kagame yagize ati “Bantunze imbunda ndetse barimo basakuza bati ‘Haguruka!’ ‘Haguruka!’”.

Kagame yasobanuye ko bari i Paris ku butumire bwemewe kuko bari bagiye mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo byariho byanabaye imbarutso y’intambara. Gusa abo bapolisi babirenzeho bashinja abari bahagarariye FPR kuba mu “mutwe w’iterabwoba”.

Icyo gihe bafashe Kagame na Emmanuel Ndahiro babafungira muri gereza iri ku Cyicaro cy’Urwego rushinzwe Iperereza mu gihugu, mu gashami gashinzwe kurwanya Iterabwoba.

Dijoud yaje kuvuga ko intumwa za FPR zafatanywe amavalisi yuzuyemo amafaranga, bahita bafatwa bitamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Polisi yafunze intumwa za FPR kugeza saa Mbili z’umugoroba, barekurwa nta kindi gisobanuro gitanzwe cyangwa ngo basabe imbabazi ku byabaye.

Yaba Dijoud cyangwa Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa François Mitterrand wari ushinzwe Afurika, nta waganiriye na Kagame ku byabaye.

Ubwo yabazwaga n’Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro niba abari babatumiye batari bamenyeshejwe, Kagame yasubije ko “bari babimenyeshejwe.”

Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanye ko na nyuma yo guhagarikwa kwayo, iki gihugu cyagize uruhare mu gukomeza guhishira ukuri kw’ibyabaye no gukingira ikibaba abayigizemo uruhare.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent, ku wa 19 Mata 2021, ubwo u Rwanda rwamurikaga raporo yarwo yavuze ko hari ibikorwa byinshi byakomeje kudindiza umubano w’ibihugu byombi.

Yakomoje ku birego by’umucamanza Jean Louis Bruguière mu 2006, wavuze ko abayobozi ba FPR aribo bahanuye indege ya Habyarimana.

Yagaragaje ko ibyo byatumye u Rwanda rutakaza umwanya rubyirukamo mu gihe bitari ngombwa.

Raporo ivuga ko nubwo ibi birego byateshejwe agaciro bitakuyeho icyasha byateje.

Igira iti “Kugeza mu 2006, imyaka 14 mbere y’uko iperereza rifungwa kubera kubura ibimenyetso, yari imaze kugaragaza FPR nk’ababikoze, inagerageza kumvikanisha impamvu ubutegetsi bwa Mitterrand hagati ya 1990 na 1994 bwakoreshaga ingabo zabwo mu kubuza FPR gufata ubutegetsi i Kigali.”

Raporo y’u Rwanda yasohotse nyuma y’uko ku wa 26 Werurwe 2021, u Bufaransa nabwo bwashyize hanze raporo yitiriwe Duclert yerekanye ko iki gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni intambwe abasesenguzi berekanye ko itanga icyizere mu cyerekezo gishya cy’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma y’imyaka myinshi, ibihugu birebana ay’ingwe.

Amarembo y'Ibiro bishinzwe Iperereza mu Bufaransa biri mu Mujyi wa Paris. Ni byo byafungiwemo Perezida Kagame
Gen Maj Paul Kagame ubwo yari ku Rusumo mu minsi ya mbere y'urugamba rwo kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .