Abarwayi bashya bemejwe kuri iki Cyumweru barimo 21 b’i Kigali, 9 b’i Rwamagana, 8 b’i Nyanza, 3 b’i Nyamagabe, 2 bo mu Bugesera, 1 w’i Rusizi na 1 w’i Musanze.
Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti “Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 32 witaye Imana i Kigali.”
Nyuma y’abarwayi 45 bashya babonetse, abamaze gusangwamo ubu burwayi mu Rwanda bose hamwe bagera kuri 5665, barimo 5164 bamaze gukira, bangana na 91.1%, mu gihe abakirwaye ari abantu 454.
Kugeza ubu ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa mu Rwanda ni 607.283.
Imibare y’ubwandu bushya bwa COVID-9 ikomeje kwiyongera hirya no hino, gusa hari icyizere ko ibintu bishobora kujya ku murongo mu minsi iri imbere, mu guhashya iyi ndwara imaze kwandura abantu miliyoni 58 no guhitana abasaga miliyoni 1,3.
Ikigo Pfizer cyo muri Amerika na BioNTech cyo mu Budage, biheruka gutangaza ko urukingo byakoze rurinda umuntu kwandura Coronavirus ku kigero cya 95%, mu gihe urwakozwe na Moderna Inc. rukora kuri 94.5 ku ijana, nubwo igeragezwa ritarasozwa.
Ibi bigo biri mu rugendo rwo gusaba ko izi nkingo zatangira guterwa abantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!