00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurambo wa Sgt Nsabimana wiciwe muri Centrafrique wagejejwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 January 2021 saa 05:30
Yasuwe :

Umurambo w’Umusirikare w’u Rwanda witwa Sergeant Nsabimana Jean D’Amour waguye muri Centrafrique mu gitero cyo ku wa 13 Mutarama 2021 wagejejwe mu Rwanda, wakirwa mu cyubahiro n’abayobozi b’Igisirikare cy’u Rwanda hamwe n’umuryango wa nyakwigendera.

Sgt Nsabimana yiciwe mu gitero cyagabwe n’imitwe yitwaje itwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui.

Ni igitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe irimo Anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021 nyuma y’uko ku wa Gatatu usezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ku cyicaro cya Minusca mu Mujyi wa Bangui.

Wakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’umuryango wa nyakwigendera hamwe n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda, ryihanganishije umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’inshuti ze. Rikomeza rivuga ko Sgt Nsabimana azashyingurwa mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Igitero cyaguyemo uyu musirikare cyagabwe ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui ubwo humvikanaga amasasu menshi, mu bice bya PK12 na PK9. Amasasu yarimo ay’imbunda nini yumvikanaga kandi ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

Abarwanyi 37 b’imitwe yitwaje intwaro ni bo bishwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izindi ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique mu mirwano yabaye muri icyo gitero, abandi batanu bafatwa mpiri, aho bamwe muri bo banerekanywe kuri Televiziyo y’Igihugu muri Centrafrique, TVC.

Umurambo w’Umusirikare w’u Rwanda witwa Sergeant Nsabimana Jean D’Amour waguye muri Centrafrique mu gitero cyo ku wa 13 Mutarama wagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Mutarama 2021
Umurambo wa Sergeant Nsabimana Jean D’Amour wagejejwe mu Rwanda wakirwa mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .