00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwe mu bantu 10 arwaye Coronavirus: Intandaro yo gushyira Umujyi wa Kigali muri #GumaMuRugo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 19 January 2021 saa 12:09
Yasuwe :

Abatuye mu Mujyi wa Kigali benshi bashobora kuba batatunguwe n’umwanzuro wo kubashyira muri gahunda ya guma mu rugo nyuma y’uko kuva mu mpera za 2020, imibare y’ubwandu bushya bwa Coronavirus yakomeje gutumbagira ndetse n’abahitanwa n’iki cyorezo biyongera ubutitsa.

Isesengura ryakozwe n’inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye n’inzego z’ibanze ryagaragaje ko Umujyi wa Kigali wugarijwe bikabije n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo nibura muri iyi minsi mu bantu 10, umwe muri bo aba arwaye Coronavirus.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi 17 ya mbere ya 2021, Umujyi wa Kigali wihariye 62% by’abarwayi bashya ba COVID19. Muri rusange muri iyo minsi abamaze kwandura Coronavirus mu gihugu hose ni 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

Abantu 50 bishwe n’iki cyorezo, 80% ni ab’i Kigali. Ni ukuvuga ngo mu bantu batanu bandura Coronavirus, bane muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kigaragaza ko mu Ukuboza 2020, abantu banduraga Coronavirus mu gihugu hose banganaga na 2%, mu gihe mu cyumweru cya mbere cya 2021 bari 3%, naho kugeza ku Cyumweru tariki 17 Mutarama, abanduraga mu gihugu hose bari bamaze kugera kuri 5%.

RBC ivuga kandi ko mu Mujyi wa Kigali abantu bandura kuri uyu munsi bamaze kugera kuri 12%, ndetse isesengura ryakozwe rigaragaza ko mu bantu 10, umwe aba arwaye Coronavirus.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye RBA, ko ubwiyongere bw’abandura Coronavirus muri Kigali bumaze gufata indi ntera ugereranyije n’abandura hirya no hino mu gihugu.

Kugira ngo ubwiyongere bw’iki cyorezo bwumvikane, RBC yagiye ipima mu buryo bwo gutungura abantu ibasanze hirya no hino mu bikorwa bitandukanye.

Mu basaga 2900 bapimwe mu gihe cy’iminsi ine cyangwa itanu, muri Nzeri 2020, habonetse abarwayi bangana na 0%, mu Ukwakira baba 0%, Ugushyingo baba 1%, mu Ukuboza 2%, muri Mutarama 2021, bagera kuri 3%, ku cyumweru cyashize bagera kuri 5%.

Dr Nsanzimana ati “Biragoye kuvuga ngo nta hantu hari COVID-19, niba igipimo cya Kigali kiri kuri 12% mu zindi ntara ugasanga ni munsi ya gatatu wareba mu gihugu hose ugasanga ni 5%, Kigali ifite umwihariko.”

Imibare y’abandura ndetse n’abicwa na Coronavirus, ikomeje kwiyongera mu gihe mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali hubatswe ibitaro byakira indembe, ariko kuri ubu bigeze kuri 70% by’abo bishobora kwakira.

Dr Nsanzimana ati “Niba twarafunguye ibitaro bya Nyarugenge, hashize ibyumweru bibiri gusa, bigiye kuzura, urumva ko mu bindi byumweru bibiri tuzafungura ibindi. Uburyo bwiza bwo kwirinda ko ibyo bibaho, ni uko abantu batakomeza ingendo banduzanya ku gihe runaka.”

Abaturage bari biteze guma mu rugo…

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama, yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Itangazo ry’inama y’Abaminisitiri rivuga ko nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura COVID-19 n’ubw’abahitanwa na yo, Inama y’Abaminsitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w’iki cyorezo.
Riti “Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe.”

Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zihariye zafasha mu gukumira ubwandu bushya bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera.

Umwe yagize ati “Ku bwanjye ndabona biteye ubwoba, abantu bari kwandura ari benshi, abantu bari gupfa, twabanje kuvuga ngo ntiyica ariko abantu bari gupfa ku rwego rwo hejuru.”

“Baduhaye guma mu rugo, yaba ibyumweru bibiri, yaba ukwezi ariko ya mafaranga y’amasuku dusabwa gutanga yaba ahagaze, na ba nyir’amazu ntibatwishyuze.”

Mugenzi we yagize ati “Bityo kuko abantu bakomeje kwandura no gupfa, icyiza ni uko bafata ingamba niba ari ukuvuga ngo ibyumweru bibiri, abarwayi n’abapfa bakaba bagabanyutse, bakadufungurira tukagaruka mu mirimo yacu natwe tukabona abakiliya tukabasha gukemura ibibazo byose bitureba.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bazamara bari mu rugo, abadafite amikoro n’abasanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze, bazahabwa ibiribwa nk’uko byagiye bikorwa mu bihe byatambutse ubwo habaga hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo.

Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kugeza uyu munsi hamaze gufatwa ibipimo 799 817, byasanzwemo abantu 11 259 banduye. Muri bo 7412 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3701 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwicwa n’iki cyorezo ni 146.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y'ubwiyongere bukabije bw'icyorezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .